• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu

Kenya: Raila Odinga afite impungenge ko amajwi azanyerezwa mu matora y’Umukuru w’igihugu

Editorial 07 Aug 2017 Mu Rwanda

Raila Odinga ukuriye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Kenya yabwiye Al Jazeera ko hari impungege ko ibizava mu matora bitazaba bikurikije ukuri kuko uburyo bwo kubarura amajwi abukemanga.

Kuba ngo hari ibice bimwe na bimwe bizakoresha ikoranabuhanga mu kubarura amajwi ariko ibindi bigakoresha uburyo bwa gakondo kuri we byerekana ko ntawakwizera ko amajwi azabarurwa neza. Yatanze gasopo ko kwiba amajwi batazabyemera. Ngo ikimenyetso cyose kerekana ko yibwe kizateza ibibazo.

Abaturage ba Kenya bazitabira amatora y’Umukuru w’igihugu kuri uyu Kabiri taliki ya 08, Kanama 2017. Bamwe mu baturage batangiye guhunga uduce batuyemo kubera ubwoba bw’uko hashobora kuvuga imidugararo nkiyabaye muri 2007 ikagwamo abantu barenga igihumbi nyuma y’uko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu bitemeranyijweho n’impande zombi.

Odinga yabwiye Al Jazeera ko kugeza ubu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ayoboye ryamaze kwitegura amatora kandi ko rizayatsinda niba ibyayavuyemo byose bibaruwe mu buryo budafifitse.

Yagize ati: “Hari ibimenyetso dufite byerekana ko ishyaka riri ku butegetsi rishaka kuziba amajwi.”

Kuri we ngo uburyo bwonyine ishyaka Jubilee rya Jomo Kenyatta ryatsinda amatora y’Umukuru w’igihugu ngo ni ukwiba amajwi.

Yahaye gasopo abo ku ruhande rwa Kenyatta ko nibaramuka bashatse kwiba amajwi bitazihanganirwa.

Uyu munyapolitiki ubirambyemo amaze kwiyamamaza inshuro enye atsindwa amatora y’Umukuru w’igihugu. Muri 2007 yari yiyamamaje ahanganye na Mwai Kibaki. Yaje kwamagana ibyavuye mu matora bikurura imidugararo mu baturage yaguyemo abantu barenga igihumbi abandi ibihumbi bitandatu bavanwa mu byabo.

Iyi midugararo yaje guhagarara nyuma y’imishyikirano yahuje Kibaki na Odinga bemeranywa gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’impande zombi.

Kenyatta we yabwiye abari baje kumwamamaza ko nta mugambi wo kwiba amajwi ishyaka rye n’abarishyigikiye bafite, asaba abaturage bose kuzatora mu mutuzo. Yabwiye abo ku ruhande rwa Odinga ko rwose bari guta igihe cyabo mu biganiro n’abanyamakuru kuko ngo ‘barangijwe gutsindwa’.

Ngo bararushywa n’ubusa.

Impungenge za Odinga ngo zishingiye ku ngingo y’uko umwe mu ba Komiseri ba Komisiyo y’amatora wari ushinzwe ikoranabuhanga Chris Msando yishwe mu byumweru bike bishize bityo hagakekwa ko abamwishe ari abo ku ruhande rwa Kenyatta bashaka kuziba amajwi.

-7492.jpg

Raila Odinga yahaye gasopo abo bahanganye mu matora ngo nibiba amajwi bizaba bibi

Imibare itangwa na Komisiyo y’amatora muri Kenya ivuga ko abaturage miliyoni 19 aribo bazitabira amatora yo kuri uyu wa Kabiri.

2017-08-07
Editorial

IZINDI NKURU

Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside

Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside

Editorial 01 Mar 2016
1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye “Noheli y’amaraso”

Editorial 24 Dec 2024
Kigali hashojwe Inama y’iminsi ibiri yahuzaga Abagore bari mu nzego za siporo zishamikiye kuri komite olempike z’ibihugu bisaga 100 by’Afurika n’iby’Aziya

Kigali hashojwe Inama y’iminsi ibiri yahuzaga Abagore bari mu nzego za siporo zishamikiye kuri komite olempike z’ibihugu bisaga 100 by’Afurika n’iby’Aziya

Editorial 13 Aug 2017
Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru

Miss Kundwa Doriane yanenzwe kwipfumuza izuru

Editorial 16 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City
UBUKUNGU

U Rwanda na Africa50 byemeranyije kwihutisha umushinga wa Kigali Innovation City

Editorial 21 Nov 2018
Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro
POLITIKI

Bimwe mu byo wamenya kuri Uhuru Kenyatta uherutse gutsinda amatora bigateshwa agaciro

Editorial 26 Sep 2017
Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.
Amakuru

Faustin Twagiramungu arisabira kuba umuyobozi w’abajenosideri ba FDLR.

Editorial 26 Jan 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru