Raila Odinga ukuriye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Kenya yabwiye Al Jazeera ko hari impungege ko ibizava mu matora bitazaba bikurikije ukuri kuko uburyo bwo kubarura amajwi abukemanga.
Kuba ngo hari ibice bimwe na bimwe bizakoresha ikoranabuhanga mu kubarura amajwi ariko ibindi bigakoresha uburyo bwa gakondo kuri we byerekana ko ntawakwizera ko amajwi azabarurwa neza. Yatanze gasopo ko kwiba amajwi batazabyemera. Ngo ikimenyetso cyose kerekana ko yibwe kizateza ibibazo.
Abaturage ba Kenya bazitabira amatora y’Umukuru w’igihugu kuri uyu Kabiri taliki ya 08, Kanama 2017. Bamwe mu baturage batangiye guhunga uduce batuyemo kubera ubwoba bw’uko hashobora kuvuga imidugararo nkiyabaye muri 2007 ikagwamo abantu barenga igihumbi nyuma y’uko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu bitemeranyijweho n’impande zombi.
Odinga yabwiye Al Jazeera ko kugeza ubu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ayoboye ryamaze kwitegura amatora kandi ko rizayatsinda niba ibyayavuyemo byose bibaruwe mu buryo budafifitse.
Yagize ati: “Hari ibimenyetso dufite byerekana ko ishyaka riri ku butegetsi rishaka kuziba amajwi.”
Kuri we ngo uburyo bwonyine ishyaka Jubilee rya Jomo Kenyatta ryatsinda amatora y’Umukuru w’igihugu ngo ni ukwiba amajwi.
Yahaye gasopo abo ku ruhande rwa Kenyatta ko nibaramuka bashatse kwiba amajwi bitazihanganirwa.
Uyu munyapolitiki ubirambyemo amaze kwiyamamaza inshuro enye atsindwa amatora y’Umukuru w’igihugu. Muri 2007 yari yiyamamaje ahanganye na Mwai Kibaki. Yaje kwamagana ibyavuye mu matora bikurura imidugararo mu baturage yaguyemo abantu barenga igihumbi abandi ibihumbi bitandatu bavanwa mu byabo.
Iyi midugararo yaje guhagarara nyuma y’imishyikirano yahuje Kibaki na Odinga bemeranywa gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’impande zombi.
Kenyatta we yabwiye abari baje kumwamamaza ko nta mugambi wo kwiba amajwi ishyaka rye n’abarishyigikiye bafite, asaba abaturage bose kuzatora mu mutuzo. Yabwiye abo ku ruhande rwa Odinga ko rwose bari guta igihe cyabo mu biganiro n’abanyamakuru kuko ngo ‘barangijwe gutsindwa’.
Ngo bararushywa n’ubusa.
Impungenge za Odinga ngo zishingiye ku ngingo y’uko umwe mu ba Komiseri ba Komisiyo y’amatora wari ushinzwe ikoranabuhanga Chris Msando yishwe mu byumweru bike bishize bityo hagakekwa ko abamwishe ari abo ku ruhande rwa Kenyatta bashaka kuziba amajwi.
Raila Odinga yahaye gasopo abo bahanganye mu matora ngo nibiba amajwi bizaba bibi
Imibare itangwa na Komisiyo y’amatora muri Kenya ivuga ko abaturage miliyoni 19 aribo bazitabira amatora yo kuri uyu wa Kabiri.