• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Polisi y’u Rwanda irishimira ko umutekano wagenze neza mu gihe cy’irahira rya Perezida wa Repubulika

Ubwanditsi 20 Aug 2017 Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda irashimira buri wese wagize uruhare mu gutuma umutekano uba mwiza haba mu minsi y’imyiteguro y’irahira rya Perezida wa Repubulika no ku munsi nyirizina wo kurahira ku itariki ya 18 Kanama.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru ku itariki ya 19 Kanama.

ACP Badege yavuze ko umutekano wari mwiza mu gihe abashyitsi batangiraga kuza kwifatanya n’abanyarwanda mu munsi wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika, bikomeza gutyo no ku munsi w’irahira ndetse no mu gihugu hose, aho abaturage bari bateraniye bakurikirana uwo muhango ku maradiyo n’amatereviziyo.

Yakomeje kandi anashimira abaturage uburyo bitwaye baha icyubahiro abashyitsi cyane cyane mu ikoreshwa neza ry’imihanda, aho bakoreshaga indi bari baramenyeshejwe bigatuma umutekano wo mu muhanda ukomeza kuba mwiza. Yanashimiye kandi n’abandi bo mu zindi serivisi nk’abanyamahoteli n’abandi uburyo nabo bakiriye neza abashyitsi batugendereye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yanagarutse ku bindi bikorwa byari byarabanje birimo kwiyamamaza ndetse n’itora, maze avuga ko muri rusange abaturage bitwaye neza muri ibyo bihe ku buryo umutekano wagenze neza.

Ku byerekeranye n’uko abaturage bishimiye umunsi wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika, ACP Badege yavuze ko abaturage bidagaduye mu buryo bari bateganyije ariko kandi abashimira kuba baranubahirije amategeko buri wese yirinda icyahungabanya umutekano.

Yasoje ashimira izindi nzego z’umutekano ndetse n’ubufatanye bw’abaturage bwatumye urugendo rw’igikorwa cy’amatora rugenda neza mu mutekano usesuye ariko asaba buri wese kutirara kugira ngo umutekano ukomeza usigasirwe.

-7664.jpg

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege.

Source: RNP

2017-08-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Victoire ingabire ntiyigeze ava muri FDU inkingi, naho ingengabitekerezo ye ni yayindi ya Hutu Pawa

Ubwanditsi 02 Dec 2024
Perezida Zuma ari mu bibazo byatuma akurwa ku butegetsi

Perezida Zuma ari mu bibazo byatuma akurwa ku butegetsi

Ubwanditsi 12 Apr 2017
Ni iki gituma imihanda Perezida Kagame yemerera abaturage itinda kubakwa?

Ni iki gituma imihanda Perezida Kagame yemerera abaturage itinda kubakwa?

Ubwanditsi 01 May 2017
Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Ubwanditsi 16 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Jambo asbl ni agatsiko k’abana b’interahamwe bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 24 Mar 2025
Barindwi  mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi  bakekwaho kurema umutwe  wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa
Mu Rwanda

Barindwi mu bayoboke b’ Ishyaka FDU-Inkingi bakekwaho kurema umutwe wagisilikare bahamijwe mu buroko undi ararekurwa

Ubwanditsi 25 Oct 2017
New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni
POLITIKI

New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Ubwanditsi 12 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru