• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Perezida Kagame yakomoje ku magambo Emmanuel Macron yavuze anenga imikorere ya Afurika

Editorial 25 Aug 2017 Mu Rwanda

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakomoje ku butumwa bwa mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, uherutse kunenga imikorere ya Afurika avuga ko ‘idateye imbere’.

Kagame yakomoje kuri ubu butumwa mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye umuhango wo kurahirira kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, wabaye ku wa 18 Kanama 2017, wari witabiriwe n’abakuru b’ibbihugu bagera kuri 17.

Emmanuel Macron we yanenze imikorere ya Afurika mu nama y’ibihugu byibumbiye mu muryango wa G20 yateraniye i Hambourg mu Budage muri Nyakanga uyu mwaka, Perezida Kagame na we akaba yari ayirimo.

Icyo gihe yavuze ko ibibazo bya Afurika bifite umwihariko, bikomeye kandi bishingiye ku buryo bw’imikorere idateye imbere, imvugo itabuze gukomeretsa Abanyabwenge bakomoka ku mugabane wa Afurika bari bateraniye muri iyo nama.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko Afurika idafite ibibazo mu mikorere yayo ahubwo ifite ibishingiye ku kubyaza umusaruro ubukungu bwayo.

Yavuze ko ibihugu by’amahanga bishaka ko Afurika ihindura uburyo bwayo bwo gukora kandi aribwo buyibereye, avuga ko ntawe ukwiye kwemera ko bibaho.

Yagize ati “Basaba ko duhindura uburyo dukoramo kandi bukora neza kuri twe, tukabusimbuza amahame ari gutakarizwa icyizere n’abaturage babo.”

Umwe mu banyapolitiki bo mu Rwanda utatangajwe izina yabwiye Jeune Afrique ko ubutumwa bwa Kagame burimo ubwasubizaga Emmanuel Macron.

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa umaze igihe urimo agatotsi aho u Bufaransa bushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri Nyakanga uyu mwaka, Perezida Macron yashyize Gen François Lecointre ku mwanya w’umugaba mukuru w’ingabo, umwe mu ngabo zari muri Zone Turquoise mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Impuguke muri politiki y’u Bufaransa kuri Afurika, Jacques Morel yagaragaje uruhare rw’uyu musirikare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu kiganiro aherutse kugirana n’Ikinyamakuru l’Humanité.

-7701.jpg

Perezida Kagame na Perezida Macron

2017-08-25
Editorial

IZINDI NKURU

Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside

Kongo Kinshasa igiye kohereza mu Rwanda Ntaganzwa ukekwaho Jenoside

Editorial 01 Mar 2016
Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 

Umutoza Bisengimana Justin yongereye amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Rutsiro FC 

Editorial 21 Aug 2021
Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa zavuye muri Amerika, nyuma y’iminsi mike Hakiriwe Uhagarariye iki gihugu mu Rwanda

Editorial 10 Oct 2023
Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur

Loni yambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda muri Darfur

Editorial 10 May 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Bufaransa : Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka
Mu Mahanga

U Bufaransa : Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Editorial 08 Nov 2017
Ngoma: Polisi yaburijemo ubujura bwa toni 7.5 z’ibishyimbo
Mu Mahanga

Ngoma: Polisi yaburijemo ubujura bwa toni 7.5 z’ibishyimbo

Editorial 25 Mar 2016
APR FC yashoje imikino yayo ya gicuti yitegura isubukurwa rya shampiyona itsinda Mukura VS ibitego bine ku busa.
Amakuru

APR FC yashoje imikino yayo ya gicuti yitegura isubukurwa rya shampiyona itsinda Mukura VS ibitego bine ku busa.

Editorial 29 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru