Urubanza rw’ubujurire rwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira, bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaburanishwa muri Mata na Kamena mu mwaka wa 2018, naho urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa ruzumva Padiri wensislas Munyeshyaka mu kwezi k’Ugushyingo mu 2017.gusa perezida w’ ishyirahamwe riharanira ko abakoze Jenoside bari mu Bufaransa baburanishwa Alain Gotien avuga ko batamenyeshejwe iby’ubujurire, ahubwo bamenyeshejwe itariki y’urubanza nyirizina gusa.
Octavien Ngenzi na Tito Barahira
Yagize ati”kugeza ubu icyo twamenyeshejwe n’itariki urubanza rw’ubujurire ruzaberaho ruzatangira tariki 17 Mata rugeze kuri 6 Nyakanga 2018, bishatse kuvuga ko urubanza ruzamara amezi abiri cyangwa abiri n’igice gusa ntituzi neza ikizatuma urubanza rumara igihe kirekire gutya ,ikintu kimwe twakwisabira nuko bakwiriye kuzirikana nk’ibibazo by’ubuzima bya Tito kuko ajya ku mashini zunganira impyiko inshuro eshatu mu cyumweru ku buryo mw’iburanishwa rya mbere abantu benshi bagaragaje ko byashoboraga kumunaniza cyane.”
Mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize nibwo aba bagabo bombi bayoboye Komini Kabarondo bakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu bahita bajurira.
Indi dosiye yongeye kuburwa ni iya Padiri wensislas Munyeshyaka wari muri paruwasi ya sainte Famille I Kigali mu mwaka w’1994, muri iki cyumweru nibwo hatangajwe ko ubujujrire bw’abamurega buzumvwa mu rukiko rw’ubujurire rw’I Paris.
Padiri wensislas Munyeshyaka
Alain akomeza avuga ko urubanza rwa Munyeshyaka Parike yari yatesheje agaciro ikirego, icyifuzo kinakurikizwa n’abacamanza bakora amaperereza, ariko bakurikije imiterere y’idosiye ntibarikwemera iki cyemezo niyo mpamvu bakijuririye none nyuma y’igihe kirenga imyaka ibiri ubusabe bwabo bukaba aribwo bugiye gusuzumwa, Ati” ku itariki 8 Ugushyingo 2017 tuzabimenya niba bazaha agaciro ubujurire bwacu”.
Gusa Alain ahamyaka ko hari amadosiye ari mu Bufaransa ataragira icyo akorwaho kandi kuva mu kwezi kwa mutarama 2017 babamenyesheje ko amaperereza yayakorwagaho yarangiye. Harimo iy’uwitwa Jean Claude Muhayimana wo ku Kibuye,Sosthene Munyemana wari umuganga I Butare na colonel S,Laurent wari umugaba wungirije w’ingabo za cyera n’abandi.
Norbert Nyuzahayo