Kuri uyu wa Gatanu, itariki 15 Nzeri, ku isaha ya saa yine za mu gitondo, nibwo hamenyekana niba inyandiko zose z’ibyaranze ubutegetsi bwa perezida Francois Mitterand ku Rwanda zizashyirwa ahagaragara cyangwa zigakomeza kugirwa ibanga.
Aha nibwo Inama y’Igihugu ishinzwe itegeko nshinga mu Bufaransa izatangariza niba uwasigiwe kubika izi nyandiko witwa Dominique Bertinotti, afite uburenganzira bwo kwanga cyangwa kwemera ko izi nyandiko zishyirwa ahagaragara.
Ni nyuma y’uko hari umushakashatsi mu bugenge, ukorana n’ishyirahamwe Survie ndetse wananditse igitabo ‘Sabre et de la machete’ witwa François Graner wakomeje kotsa igitutu ubuyobozi bw’igihugu cye abusaba gushyira izi nyandiko ahagaragara uruhare rw’igihugu cye muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rukajya ahagaragara byaba ngombwa kigasaba imbabazi.
Uyu mushakashatsi rero mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa RFI dukesha iyi nkuru, akaba yavuze ko gukomeza guhisha izi nyandiko ari bimwe mu bituma igihugu cye gikomeza gukekwaho uruhare rukomeye mu byabaye mu Rwanda kuva mu 1990 kugeza mu 1994.
Ikibazo cya mbere yabajijwe, ni ugusobanura aho gushyira izi nyandiko ku mugaragaro bigeze nyuma y’uko mu 2015 perezida François Hollande yari yijeje ko izo nyandiko z’u Bufaransa zijyanye na jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zigomba gushyirwa ahagaragara.
Mu gusubiza iki kibazo, Graner avuga ko perezida Hollande koko yabisabye mbere y’impera za 2015 ariko umwaka wa 2016 ukaba wararangiye ntagikozwe, ndetse ngo izi nyandiko zikaba zishobora no gukomeza kugirwa ibanga kuko ngo mu Bufaransa ari nk’umuryango ufite amaserire abiri atandukanye n’imfunguzo zibitswe n’abantu babiri batandukanye.
François Graner
Kimwe, ngo n’uko ibyo perezida Hollande yavugaga ari amabanga y’umutekano w’’igihugu. Ikijyanye n’igisirikare cyose kikaba gifitanye isano n’umutekano w’igihugu. Mu gihe rero perezida Hollande yakuyeho imbogamizi zijyanye n’umutekano w’igihugu, ngo inyandiko zijyanye n’ibikorwa by’umukuru w’igihugu nazo zifite imfunguzo zazo zihariye kandi inyandiko zigaragaza ibikorwa bya Mitterand ntibyemewe gufungurwa mbere y’imyaka 50 keretse bisabwe. Ubwo uwasabwa ni inde? Nta wundi ni madamu Dominique Bertinotti wahawe uburenganzira bwo kurinda izo nyandiko. Ibi ngo bikaba bisobanuye ko nubwo iserire ya mbere yafunguwe, iya kabiri idafunguwe ntacyo byatanga.
Ku kijyanye n’iyi serire ya mbere perezida Hollande yafunguye, Graner yabajijwe niba yarabashije kubona ku nyandiko z’inzego z’ubutasi z’u Bufaransa zizwi nka DGSE, asubiza ko igice kimwe cy’inyandiko yabashije kukibona nk’uruhare rwa operation Turquoise mu byabaye mu Bisesero hagati y’itariki 27 na 30 Kamena 1994, aho Abatutsi bari barokotse bishwe ingabo z’u Bufaransa zikanga gutabara.
Ngo icyagaragaye ni uko igisirikare cy’u Bufaransa cyari cyizi ibyari kuba, kandi ngo mu nyandiko yabashije kubona za DGSE nuko inzego zo hejuru mu Bufaransa zahabwaga amakuru umunsi ku munsi. Abavugwa bagiye bahabwa aya makuru akaba ari Amiral Lanxande wari umugaba w’ingabo na Gen. Quesnot, wari umujyanama mu bya gisirikare wa perezida Mitterand.
Graner yabajijwe niba uyu mugore wasigiwe kurinda izi nyandiko yaba yimana inyandiko za Mitterand ku birebana n’u Rwanda ariko izindi akaba azitanga, asubiza ko ari ko bimeze, abazwa niba byakumvikanisha ko hari ibintu biri guhishwa, asubiza agira ati: “Simbizi, ariko birumvikana ibyo bituma habaho gukemanga kandi nta kindi byazana bitari umwiryane twifuza kurangirisha akazi k’amateka, akazi k’amateka kimbitse.”
Yabajijwe kandi umubare w’amapaje agize inyandiko z’ibikorwa bya perezida Mitterand ku Rwanda, asubiza ko ari paji zikabakaba 10,000 zigizwe n’igice cya Mitterand n’iz’abahoze ari abajyanama be ku bikorwa by’ingabo z’u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.