Madamu Jeannette Kagame yasangije bimwe mu byaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda abitabiriye Inteko rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye(UN) iri kubera i New York.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Madamu Jeannette Kagame binyuze kuri Twitter, yatanze ikiganiro ku kibazo cy’ihungabana n’ubuhezanguni mu birori bishamikiye ku nteko rusange ya UN byateguwe na ‘Global Hope Coalition’; Umuryango wiyemeje gutera ingabo mu bitugu abantu barwanya iterambona n’ihoterwa hirya no hino ku Isi.
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bari bateraniye mu nama ya Global Hope Coalition muri Amerika ahari kubera Inama y’Umuryango w’Abibumbye ku nshuro yayo ya 72 (Ifoto/ Imbuto)
Bamwe mu bari bateraniye muri iyo nama, bakurikirana ijambo rya Jeannette Kagame
Muri icyo kiganiro, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Isi itarabonera umuti urambye ikibazo cy’ubuhezanguni, yagize ati ” Isi yacu iri mu rungabangabo rwo kwita uko bikwiye ku buhezanguni, nk’uko byagaragajwe n’ihohoterwa mu baturanyi bacu n’ahandi.”
Madamu Jeannette Kagame yakomeje abwira abari bamukurikiye mu kiganiro cy’amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka 23 ishize; ibintu yahuje n’ubuhezanguni bwari bugamije kurandura uruhande rumwe rw’Abanyarwanda.
Ati “Hapfuye abarenga miliyoni, ibihumbi by’abagore bafatwa ku ngufu, banduzwa virus itera SIDA” byakurikiwe, “n’ibihumbi by’abapfakazi, imfumbyi, abagera muri miliyoni ebyiri bisanga mu buhunzi.”
Madamu Jeannette Kagame yasoje ikiganiro cye avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bataheranwe n’agahinda ahubwo ko baharaniye kwihesha agaciro no kwiyubaka.
Ati “Nyuma ya Jenoside twagombaga gushyiraho uburyo budufasha twese kongera gusubirana agaciro n’imbaraga, hanyuma imvugo ‘ Never again (Ntibizongera ukundi)’ tukayigira impamo.”
Mu nteko rusange ya UN igikomeje kuba, biteganyijwe ko Madamu Jeannette Kagame azitabira inama y’Umuryango w’abagore b’abakuru b’ibihugu bya Afurika urwanya Sida (OAFLA) watangijwe mu mwaka wa 2002 ugamije kuvuganira no gushakira inkunga ababana n’ubwandu bwa virus itera SIDA muri Afurika.
Inteko rusange ya UN ya 72 yatangiye tariki ya 12 Nzeli 2017 ikaba izasozwa nyuma y’iminsi 13, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa murandasi rwa UN ibihugu 193 byose bigize uyu muryango biri kwigira hamwe ingingo zikomeye zihangayikishije abatuye Isi zirimo iterambere, amahoro, umutekano, amategeko mpuzamahanga n’ibindi.
Umuyobozi mukuru wa UNESCO Irina Bokova wari witabiriye iyo nama nawe avuga ijambo