• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Bishop Rugagi yavuze ku by’uko yaba akorana na Satani ku mbaraga yahashye muri Nigeria

Bishop Rugagi yavuze ku by’uko yaba akorana na Satani ku mbaraga yahashye muri Nigeria

Ubwanditsi 26 Sep 2017 ITOHOZA

Mu gihe abantu benshi bakomeje kuvuga ko Bishop Rugagi Innocent yaba akoreshwa ibitangaza n’imbaraga za Satani ndetse hakaba n’abavuga ko yaba yarakuye imbaraga muri Nigeria ari nazo zimuha gukora ibitangaza mu rusengero rwe ruzwi nk’Abacunguwe, uyu muvugabutumwa yabigarutseho avuga uko abibona ndetse anagaragaza ko n’abandi bakwiye kujya guhaha izo mbaraga niba koko zibayo.

Ibi Bishop Rugagi Innocent yabigarutseho ku Cyumweru tariki 24 Nzeri 2017 ubwo yari mu materaniro mu rusengero rwe, aho yagarutse ku bavuga ko akoreshwa na Satani agira ati: “Ariko mpora ntangazwa cyane n’abavuga ngo njyewe nkoreshwa na Satani! Ariko ni hehe mwigeze mubona ku Isi Satani agirira abantu impuhwe, abafite ibibazo akabaha ibisubizo, ababuze ubwishyu akabishyurira, ababuze urubyaro akabaha kubyara, abafite ubumuga bakagenda imbago n’utugare bakabita? Uwo ntiyaba ari satani ndabarahiye.”

Bishop Rugagi yahise agaruka ku bavuga ko yahashye imbaraga muri Nigeria, nabyo asa n’ubutera utwatsi agira ati: “Abandi bati imbaraga azihahira muri Nigeria, sawa. Niba muri Nigeria haba imbaraga zibohora abantu nka zino zibohora abantu sawa, n’abandi bajyayo, abantu b’Imana bakagubwa neza ndetse bakihana bagahindukirira Yesu nk’Umwami n’umukiza w’ubugingo.”

Bishop Rugagi kandi wamaze gufungura televiziyo ye yise TV7, yanavuze ko ubu agiye kujya abwiriza kuri iyi televiziyo umwanya munini cyane, bitari nka mbere aho byamusabaga kubwiriza iminota micye yabaga yahawe kuri televiziyo. Yavuze ko iyi televiziyo azabwirizaho agafasha benshi kurushaho, hanyuma abantu bakazamenya gukora kw’Imana bakagutandukanya n’ugukora kwa satani. Yavuze ko n’ibindi bitangaza batarabona, mu minsi micye bazabibona maze bakamenya ko mu Rwanda hari umuhanuzi nyawe, kandi woherejwe n’Imana.

-8122.jpg

-8124.jpg

-8123.jpg

Bishop Rugagi Innocent

2017-09-26
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

Ubwanditsi 30 Nov 2016
Museveni yisubiyeho agarura umuyobozi wa MTN wari wirukanywe ngo akorana n’u Rwanda

Museveni yisubiyeho agarura umuyobozi wa MTN wari wirukanywe ngo akorana n’u Rwanda

Ubwanditsi 30 May 2019
Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Indimi ebyiri za Perezida Museveni zizagarura umubano n’u Rwanda?

Ubwanditsi 05 Mar 2020
Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Omega, Cirimwami, ibikundanye birajyanye!!

Ubwanditsi 28 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Doing Business 2018 : U Rwanda rwanikiye ibihugu bya Afurika mu gukora amavugurura yoroshya ishoramari
Amakuru

Doing Business 2018 : U Rwanda rwanikiye ibihugu bya Afurika mu gukora amavugurura yoroshya ishoramari

Ubwanditsi 01 Nov 2017
Uganda: Abadipolomate bakemanze umwanzuro wo gutegeka ibigo guhagarika abanyamakuru basaga 30
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Abadipolomate bakemanze umwanzuro wo gutegeka ibigo guhagarika abanyamakuru basaga 30

Ubwanditsi 04 May 2019
Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%
UBUKUNGU

Imishinga 7000 imaze guhabwa inguzanyo ya VUP kuva yashyirwa ku nyungu ya 2%

Ubwanditsi 20 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru