Abaturage bo muri Uvira, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baraye mu icuraburindi baramukira mu bwoba bwinshi nyuma y’aho abantu bitwaje intwaro baje mu mato bagabye igitero mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki 28 Nzeri kuri uyu mujyi uherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika.
Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 27 Nzeri, abo bantu bitwaje ibirwanisho bari bagerageje gutera Uvira baturutse mu misozi ikikije umujyi mu burengerazuba, ariko ingabo za Congo zibasha kubasubiza inyuma.
Inyeshyamba z’umutwe wa Mai-Mai wa William Yakutumba zari zasezeranyije ko zigiye kwigarurira Uvira nyuma yo gufata agace ka Mboko ku Cyumweru gishize, itariki 24 nzeri.
Nk’uko byemejwe n’abatangabuhamya batifuje ko amazina yabo atangazwa, ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, abantu bitwaje ibirwanisho bagabye igitero kuri Uvira baje mu mato, ingabo za leta zibarasaho ndetse ngo zangiza amato abiri.
Mai Mai. William Yakutumba
Umwe mu batangabuhamya aragira ati: “Hano ibintu biteye ubwoba mu by’ukuri. Hari ukurasa hirya no hino. Hari amato yaturutse ku ruhande rw’umwanzi. Amato ane yaje ariko abiri yamaze gusenywa.”
Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko batazi aho abateye baturutse mu Kiyaga cya Tanganyika, ariko ko amato ane ari yo yateye Uvira ariko ngo kubw’amahirwe FARDC ikaba yasenye abiri andi abiri agahunga.
Iyi nkuru dukesha RFI irakomeza ivuga ko imirwano yabereye ahitwa Kabimba, mu majyepfo ya Uvira, aho ngo amasasu yatangiye kumvikana ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo ariko ngo kubw’amahirwe ingabo za leta zikaba zari ziri maso.
Umwe mu batangabuhamya kandi uvuga ko baheze mu mazu bakaba bumva gusa ibintu biturika, avuga ko kuri ubu inyeshyamba ziri mu nkengero z’umujyi zitarabasha kuwinjiramo.