• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Uvira : Intambara iraca ibintu

Uvira : Intambara iraca ibintu

Editorial 28 Sep 2017 Mu Mahanga

Abaturage bo muri Uvira, ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo baraye mu icuraburindi baramukira mu bwoba bwinshi nyuma y’aho abantu bitwaje intwaro baje mu mato bagabye igitero mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, itariki 28 Nzeri kuri uyu mujyi uherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Tanganyika.

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 27 Nzeri, abo bantu bitwaje ibirwanisho bari bagerageje gutera Uvira baturutse mu misozi ikikije umujyi mu burengerazuba, ariko ingabo za Congo zibasha kubasubiza inyuma.

Inyeshyamba z’umutwe wa Mai-Mai wa William Yakutumba zari zasezeranyije ko zigiye kwigarurira Uvira nyuma yo gufata agace ka Mboko ku Cyumweru gishize, itariki 24 nzeri.

Nk’uko byemejwe n’abatangabuhamya batifuje ko amazina yabo atangazwa, ngo mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, abantu bitwaje ibirwanisho bagabye igitero kuri Uvira baje mu mato, ingabo za leta zibarasaho ndetse ngo zangiza amato abiri.

-8153.jpg

Mai Mai. William Yakutumba

Umwe mu batangabuhamya aragira ati: “Hano ibintu biteye ubwoba mu by’ukuri. Hari ukurasa hirya no hino. Hari amato yaturutse ku ruhande rw’umwanzi. Amato ane yaje ariko abiri yamaze gusenywa.”

Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko batazi aho abateye baturutse mu Kiyaga cya Tanganyika, ariko ko amato ane ari yo yateye Uvira ariko ngo kubw’amahirwe FARDC ikaba yasenye abiri andi abiri agahunga.

Iyi nkuru dukesha RFI irakomeza ivuga ko imirwano yabereye ahitwa Kabimba, mu majyepfo ya Uvira, aho ngo amasasu yatangiye kumvikana ahagana saa kumi n’imwe za mugitondo ariko ngo kubw’amahirwe ingabo za leta zikaba zari ziri maso.

Umwe mu batangabuhamya kandi uvuga ko baheze mu mazu bakaba bumva gusa ibintu biturika, avuga ko kuri ubu inyeshyamba ziri mu nkengero z’umujyi zitarabasha kuwinjiramo.

2017-09-28
Editorial

IZINDI NKURU

Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Emmanuel Neretse, reka kwigira impuguke muri politiki y’akarere kandi ntayo uzi

Editorial 18 Nov 2022
Rwanda signs USD 39 million mining deal with Tri Metals Mining (Rwanda) Limited

Rwanda signs USD 39 million mining deal with Tri Metals Mining (Rwanda) Limited

Editorial 12 Feb 2016
Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego

Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego

Editorial 14 Nov 2023
Arabia Saoudite yemeye ko umunyamakuru Khashoggi yapfiriye muri ambasade yayo

Arabia Saoudite yemeye ko umunyamakuru Khashoggi yapfiriye muri ambasade yayo

Editorial 20 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yakiriye Minisiitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi
POLITIKI

Perezida Kagame yakiriye Minisiitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi

Editorial 24 Jul 2018
Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major
Mu Rwanda

Perezida Museveni yazamuye umuhungu we ku ipeti rya General Major

Editorial 17 May 2016
Al Ahly SC izahura na Raja SC muri 1/4 cya CAF Champions League naho Simba SC ihure ya Orlando Pirates muri Confederations cup 
Amakuru

Al Ahly SC izahura na Raja SC muri 1/4 cya CAF Champions League naho Simba SC ihure ya Orlando Pirates muri Confederations cup 

Editorial 06 Apr 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru