Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi waranzwe n’umwuka mubi, ahanini ukomoka ku ruhare bushinjwa muri ayo mahano yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni, nabwo bukihimura butunga agatoki bamwe mu bayobozi b’u Rwanda kuba ku isonga mu mugambi w’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana.
Mu 2006, umucamanza w’Umufaransa Jean-Louis Bruguière utarigeze akoza ikirenge cye mu Rwanda, yakoze raporo yashinjaga bamwe mu ngabo zari iza FPR-Inkotanyi kuba mu barashe indege ya Habyarimana, ashyiraho n’impapuro zo guta muri yombi abagera ku icyenda.
Iyi raporo Bruguière yayikoze agendeye ku buhamya yumviye i Paris atageze aho ibivugwa byabereye, ku buryo byatumye ikemangwa cyane n’abahanga, bagaragaza ko yakoranywe agahimano kuko yagendeye ku buhamya bw’abarwanya Leta y’u Rwanda batuye mu mahanga gusa, biganjemo abahunze igihugu nyuma yo gukora ibyaha n’amakosa akomeye.
Mu 2012 u Rwanda rwahaye rugari abandi bacamanza nabo b’Abafaransa, Marc Trévidic na Nathalie Poux, bo babasha kugera mu gihugu ndetse batangaza ibitandukanye n’ibya Bruguière, ko ibisasu byarashe indege ya Habyarimana byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyacungwaga n’abamurinda, ntaho bihuriye n’ingabo za FPR bivugwa ko zari i Masaka.
Icyo gihe byashimangiwe ko yarashwe n’abahezanguni bari mu Ngabo z’u Rwanda (FAR) bashakaga kumwikiza.
U Bufaransa ntibwanyuzwe
Nyuma y’aho u Rwanda ruhaye rugari iki gihugu, n’ubu kiracyapfunda imitwe gishaka kurugaraguza agati ahanini cyifashishije ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Nyuma y’amezi agera ku 11 ubucamanza busubitse iyo dosiye, bwaje kuyisubukura mu iturufu nshya yo gukoresha abahoze mu ngabo z’u Rwanda barimo n’abakatiwe n’inkiko ku byaha binyuranye.
Ku ikubitiro bwakoresheje Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda kuva mu 1994 – 2002, uri mu buhungiro muri Afurika y’Epfo. Uyu wakatiwe n’inkiko za gisirikare mu Rwanda igifungo cy’imyaka 24 ndetse akamburwa impeta zose za gisirikare, yari mu bagombaga gutabwa muri yombi hagendewe kuri raporo ya Bruguière.
Mu 2012, ubwe yaje kwisabira abacamanza Jean-Marc Herbaut na Nathalie Poux ngo abahe ubuhamya kwihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Icyo gihe igihugu yahungiyemo nticyamworohereje gutanga ubwo buhamya bituma mu 2016 hafatwa umwanzuro wo kujya kubutanga i Paris ariko nabyo ntibyakorwa.
U Bufaransa bukomeje umugambi
Nyuma y’uko ubuhamya bwa Kayumba Nyamwasa i Paris budatanzwe, u Bufaransa bwakomeje umugambi wo guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda bukoresha abatavuga rumwe nabwo.
Ukurikiyeho Jeune Afrique yatangaje ko yagiye i Paris inshuro ebyiri muri Werurwe agatanga ubuhamya bwe, ni uwirukanywe mu ngabo z’u Rwanda utavuzwe izina. Uyu wahungiye mu Bwongereza nyuma yo kwirukanwa mu gisirikare kubera imyitwarire mibi, yihamirije ko yagize uruhare mu kuzana ibisasu bya missile byahanuye indege ya Habyarimana.
Abatangabuhamya nka Kayumba ubarizwa mu ishyaka rya RNC rirwanya leta y’u Rwanda ndetse ryakunzwe gutungwaho agatoki ku icurwa ry’imigambi igamije guhungabanya umudendezo warwo, kimwe n’abandi bahunze, si abo kwizerwa kuko hari abemeza ko baba bagamije gusiga icyasha abayobozi b’u Rwanda bifashishije ubuhamya bufutamye.
Kagame yakomoje kuri iri perereza
Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza 2016/2017, Perezida Kagame yakomoje kuri iri pererezida rikorwa n’u Bufaransa, avuga ko nta kibazo na kimwe abifiteho ahubwo bimuha umwanya wo kwibutsa ko ubutabera bw’u Rwanda budashingiye ku nyungu z’u Bufaransa.
Yagize ati “Twashakaga gukemura iki kibazo, kugira umubano mwiza.Twaritanze ubwacu tuti muze hano mugire amakuru kubyo mushaka. Dutanga uburenganzira kuri buri kimwe cyose aba bantu bashaka.”
Yakomeje agira ati “Iperereza ryamaze imyaka igera kuri ibiri, nyuma yo kubona ibyo bashaka bidahari kandi ko nta kintu na kimwe kizabashyigikira […]Tugiye gutangira bundi bushya kandi nta kibazo mbifiteho. Nta kibazo mbifiteho. Ariko gutangira bundi bushya bisobanuye ibintu byinshi.”
Iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryasubitswe mu 2014, abarikoze ari nabo bongeye kurisubukura bakaba barahamije ko ibyo babonye bihamya ko indege ya Habyarimana yarashwe n’abahezanguni bari mu Ngabo z’u Rwanda (FAR) bashakaga kumwikiza kugira ngo haburizwemo ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha.
Ibisigazwa by’Indege yari itwaye perezida Habyarimana Juvenal
Kalisa
Ariko ubwo muba mubeshya nde? ninde utazi uwahanuye iriya ndege?