Kuri uyu wa kane tariki ya 5/10/2017 nibwo umunyamahirwe witwa Munyabugingo Dieudonne umuturage utuye mu karere ka Ngoma yashyikirijwe Moto nshya ifite ubwishingizi n’ibindi byangombwa byose biranga Moto na sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yatsindiye muri Poromosiyo ya Tunga na Airtel.
Munyabugingo Dieudonne yagize ati:”Rwose nta kimenyane kibamo ndetse sinigeze nshora menshi none ngize aya mahirwe yo kwitomborera moto nshya muri promotion ya Tunga”.
Yakomeje avuga ko yakoresheje amafaranga agera ku bihumbi 200,000 Rwf ari guhamagara cyangwa yohereza message ari nako asubiza ibibazo bamubaza neza yongera amanota.
Yanashishikarije abantu bose bitabiriye iri rushanwa ko bazajya basubiza neza, cyane cyane mu masaha atangwamo inyongera kuko biri mubyamusheje aya mahirwe.
Mu byishimo byinshi Munyabugingo Dieudonne ashyikirizwa moto ye yatsindiye muri Airtel Tunga .
Dredge Mucyo,wari uhagarariye Aiterl Rwandazamakuru ko yabwiye itangazamakuru ko icyo Airtel igamije ari ukugira ngo abakiriya bayigana barusheho kumenya ibyiza byayo, akaba ari nayo mpamvu hatekerejwe iyi promotion ya Tunga.
Dredge Mucyo
Yakomeje avuga ko kugira ngo utsindire iyi moto ari uko ugomba nibura kuba ufite amanota 1000 kuzamura mu cyumweru, mu gihe uzegukana igihembo nyamukuru agomba kuzaba afite nibura amanita 5000 kuzamura.
Muri iyi Promosiyo ya Tunga na Airtel harimo ibihembo byinshi byiza kandi bitandukanye harimo Moto 12, kuri hakaba hasigaye gutangwa Moto 9 ndetse n’Imodoka nshya ifite agaciro ka Miliyoni zirenga 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Kugirango nawe ube watombora imwe muri izi moto, ni uguhamagara kuri 155 cyangwa ukandika ubutumwa bugufi wohereza SMS 1 kuri 155, bikaba bikorwa kummurongo wa AIRTEL gusa.
Norbert Nyuzahayo