• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi yica abantu

Editorial 12 Oct 2017 Mu Mahanga

Abaturage batanu baguye mu gitero cyagabwe kuri uyu wa Gatatu, bikekwa ko byakozwe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, ukorera mu Burasirazubza bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .

Nk’uko AFP yabitangaje, Umuvugizi w’Ingabo za Leta ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Capt. Guillaume Ndjike Kaiko, ngo abarwanyi ba FDLR bagabye igitero ku gace ka Bwiza muri Kivu y’Amajyaruguru.

Yagize ati “FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi. Umwe mu bapolisi yishwe, ndetse n’abandi basivili baje kugaragara bitabye Imana.” Mu bapfuye kandi uretse abasivili batanu n’umupolisi, harimo umukozi w’urwego rushinzwe iperereza.

Ingabo za leta ngo zahise zitatanya abo barwanyi bivugwa ko banatwaye ishyo ry’inka.

Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro, kuva mu myaka isaga 20 ishize.

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nabwo abasirikare babiri bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro muri RDC, bishwe mu mirwano n’inyeshyamba bikekwa ko ari izikomoka muri Uganda, Allied Democratic Forces (ADF), zishe n’abasivili bagera kuri makumyabiri, nk’uko abayobozi b’ubwo butumwa bwa Loni babitangaje.

Uyu mutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakomeje gushegeshwa n’ibikorwa bya gisirikare mu myaka ishize, ariko mu mbaraga usigaranye ukomeza kugaba ibitero ku baturage, ukabasahura bamwe bakahasiga ubuzima.

-8317.jpg

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR

2017-10-12
Editorial

IZINDI NKURU

Gasabo: Afunzwe akurikiranweho ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo adakora

Gasabo: Afunzwe akurikiranweho ubwambuzi bushukana no kwiyitirira imirimo adakora

Editorial 15 Dec 2016
Mu mwaka ushize hakozwe ubukangurambaga butandukanye mu gukumira ibyaha

Mu mwaka ushize hakozwe ubukangurambaga butandukanye mu gukumira ibyaha

Editorial 09 Jan 2016
Clement yagize icyo avuga ku kuba abadivantiste baranze kuzabasezeranya kuko Knowless atwite.

Clement yagize icyo avuga ku kuba abadivantiste baranze kuzabasezeranya kuko Knowless atwite.

Editorial 28 Jul 2016
Mafikizolo baririmbiye Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ya AU

Mafikizolo baririmbiye Abakuru b’Ibihugu bitabiriye inama ya AU

Editorial 18 Jul 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese wemera ko urukundo nyarwo rukibaho? ubuhamya bw’urukundo rwa Manzi
SHOWBIZ

Ese wemera ko urukundo nyarwo rukibaho? ubuhamya bw’urukundo rwa Manzi

Editorial 06 May 2018
Umwiherero w’abayobozi ba Polisi mu butumwa butatu bwa Loni wibanze ku kurinda abasivili no kurwanya ihohoterwa
Mu Rwanda

Umwiherero w’abayobozi ba Polisi mu butumwa butatu bwa Loni wibanze ku kurinda abasivili no kurwanya ihohoterwa

Editorial 05 May 2017
RDC: Abashinwa babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatwa batwaye imodoka y’igipolisi
Mu Rwanda

RDC: Abashinwa babiri batawe muri yombi nyuma yo gufatwa batwaye imodoka y’igipolisi

Editorial 08 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru