Abaturage batanu baguye mu gitero cyagabwe kuri uyu wa Gatatu, bikekwa ko byakozwe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, ukorera mu Burasirazubza bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .
Nk’uko AFP yabitangaje, Umuvugizi w’Ingabo za Leta ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Capt. Guillaume Ndjike Kaiko, ngo abarwanyi ba FDLR bagabye igitero ku gace ka Bwiza muri Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati “FDLR yagabye igitero ku biro bya polisi. Umwe mu bapolisi yishwe, ndetse n’abandi basivili baje kugaragara bitabye Imana.” Mu bapfuye kandi uretse abasivili batanu n’umupolisi, harimo umukozi w’urwego rushinzwe iperereza.
Ingabo za leta ngo zahise zitatanya abo barwanyi bivugwa ko banatwaye ishyo ry’inka.
Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba isibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro, kuva mu myaka isaga 20 ishize.
Kuwa Mbere w’iki cyumweru nabwo abasirikare babiri bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro muri RDC, bishwe mu mirwano n’inyeshyamba bikekwa ko ari izikomoka muri Uganda, Allied Democratic Forces (ADF), zishe n’abasivili bagera kuri makumyabiri, nk’uko abayobozi b’ubwo butumwa bwa Loni babitangaje.
Uyu mutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wakomeje gushegeshwa n’ibikorwa bya gisirikare mu myaka ishize, ariko mu mbaraga usigaranye ukomeza kugaba ibitero ku baturage, ukabasahura bamwe bakahasiga ubuzima.
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR