• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»IMIKINO»Miss Uwase Honorine ‘IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ‘Miss Earth 2017’

Miss Uwase Honorine ‘IGISABO’ yanze kwambara Bikini bituma abura umudari mu marushanwa ya ‘Miss Earth 2017’

Editorial 15 Oct 2017 IMIKINO

Ku wa 7 Ukwakira, 2017 nibwo Miss Uwase Hirwa Honorine ‘IGISABO’ nibwo yahagurutse i Kigali yerekeza muri Philippines mu marushanwa ya ‘Miss Earth 2017’. Mu marushanwa yo kwambara umwenda wo kogana mu mazi kamwe mu bigize iri rushanwa Miss Igisabo yanze kwambara iyi myinda ahitamo kwambara ikanzu bituma abura umudari.

Agace ko kwambara umwenda wo ku mazi uzwi nka ‘Bikini’ ni kamwe mu duce tw’irushanwa dukorwa n’abitabira aya marushanwaya Miss Earth.

Abahatana basabwa kwiyerekana bambaye utwenda duhishe ibice by’ibanga gusa tumenyerewe koganwa ku mazi bagatambuka imbere y’inteko y’abacamanza (judges) noneho uwiyeretse neza cyangwa watambutse neza muri utu twenda akegukana umudari wa zahabu. Kuri uyu wa gatandatu tariki 14 Ukwakira, 2017 nibwo abakobwa bari muri ‘Miss Earth 2017’ biyeretse bambaye bikini ariko ubwo umunyarwandakazi Miss Uwase Hirwa Honorine yagerwagaho, yaje yambaye ikanzu ndende aho kwambara ibiteganywa n’amategeko agenga iri rushanwa.

-8363.jpg

Bisa n’ibitaratunguranye kuko abanyarwandakazi bagiye bitabira amarushanwa mpuzamahanga y’ubwiza bangaga kwambara ‘Bikini’ kubera impamvu z’umuco (nk’uko babivugaga). Na Miss ‘Igisabo’, n’ubwo ubwo twandikaga iyi nkuru tutari twakabashije kuvugana nawe, birashoboka ko yanze kwambara ‘Bikini kubera impamvu zisa n’iza bagenzi be.

-8364.jpg

Abambaye uyu mwambao batahanye umudari

Kwanga kubahiriza amabwiriza agenga irushanwa, byatumye Uwase Hirwa Honorine abura mudari.

Igihembo cy’umudari wa zahabu gitwarwa n’uwiyeretse muri Bikini kurusha abandi cyegukanwe na Nyampinga Karla Aponte waruhagarariye Puerto rico, umudari wa feza wegukanwa Sarah Laura Peyrel wo mu Busuwisi mu gihe umwanya wa gatatu wegukanwe na Nyampinga waruhagarariye USA wegukanye umudari w’umuringa.

-8365.jpg

Miss Igisabo agihinguka abari bakurikiye iri tushanwa ku mbuga nkoranyambaga baguye mu kantu bitewe nuko yambaye.

Amarushanwa ya ‘Miss Earth 2017’ azasozwa tariki 4 Ugushyingo, 2017 ari nabwo hazamenyekana Nyampinga uzegukana iri kamba.

Miss Uwase Hirwa Honorine ‘IGISABO’ yitabiriye aya marushwana nka Nyampinga ushyigikiwe kurusha abandi ‘Miss Populaire 2017’.

-8366.jpg

Miss Igisabo ni uku yaserutse yanze guta umuco gakondo

2017-10-15
Editorial

IZINDI NKURU

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Handball 2017 : Police yatsinze Nyakabanda 37- 18

Editorial 14 Feb 2017
Teta Diana yageze i Dakar aho agiye gususurutsa abazitabira ‘Next Einstein Forum, NEF’

Teta Diana yageze i Dakar aho agiye gususurutsa abazitabira ‘Next Einstein Forum, NEF’

Editorial 08 Mar 2016
Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda

Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda

Editorial 03 Nov 2025
Amavubi yakoreye umwitozo umwe mu Rwanda, yerekeje muri Nigeria

Amavubi yakoreye umwitozo umwe mu Rwanda, yerekeje muri Nigeria

Editorial 02 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye
Amakuru

Abapolisi 288 basoje imyitozo y’ibikorwa by’ibanze byihariye

Editorial 15 Sep 2023
Gushima no kwishimira ibyagezweho
Mu Rwanda

Gushima no kwishimira ibyagezweho

Editorial 18 May 2017
U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo
Mu Rwanda

U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo

Editorial 31 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru