• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»James Munyandinda wiyise Jackson Munyeragwe ashinja ingabo zahoze ari iza APR, uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ni muntu ki ?

James Munyandinda wiyise Jackson Munyeragwe ashinja ingabo zahoze ari iza APR, uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ni muntu ki ?

Editorial 20 Oct 2017 ITOHOZA

Nyuma y’ubuhamya bwa James Munyandinda imbere y’umucamanza w’Umufaransa, Jean-Marc Herbaut, ukurikirana ikirego cy’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana,muri Werurwe 2017, hakozwe icukumbura kuri bimwe mu byamuranze.

Iri cukumbura ryakozwe na Jeune Afrique rigamije kugaragaza uwo ari we n’amwe mu mateka ye mu bihe bitandukanye hanibazwa impamvu yatumye ubuhamya bwe aburindiriza imyaka isaga 20 ngo abone kubutanga.

James Munyandinda wiyise Jackson Munyeragwe ashinja ingabo zahoze ari iza APR, uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ku wa 6 Mata 1994.

James Munyandinda afata ihanurwa ry’iyi ndege nk’imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe ari umugambi wateguwe igihe kirekire.

Ari imbere ya Jean-Marc Herbaut ku wa 8 no ku wa 21 Werurwe 2017, Munyandinda yahamije ko yiboneye misille zahanuye indege zipakirwa mu ikamyo y’ingabo zahoze ari iza APR zerekezwa i Kigali.

Munyandinda yakoraga murimo ki mu 1994?

Mbere ya Jenoside, James Munyandinda yari umusirikare ukiri muto winjiye mu ngabo zahoze ari iza APR, zatangije urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990.

Munyandinda yemeza ko muri Gashyantare 1994, yiboneye missile zo mu bwoko bwa SAM-16 zari zibitse ku birindiro bya APR ku Mulindi, akaba yari mu itsinda ry’abantu 10 bari bashinzwe kuzirinda.

Avuga kandi ko yagize uruhare mu kuzipakira mu ikamyo ya APR zikerecyezwa i Kigali ahagana muri Werurwe 1994 aho ngo ari zo zakoreshejwe mu kurasa indege Falcon 50 ya Habyarimana.

-8405.jpg

Nyuma ya Jenoside James Munyandinda yakomeje umurimo we wa gisirikare muri RDF kugeza mu 2008, aho yaje koherezwa mu mahugurwa mu Bwongereza ariko agahitamo kuguma muri icyo gihugu.

Akiva mu gisirikare cy’u Rwanda, Munyandinda yahinduye amazina

James Munyandinda akimara gutoroka igisirikare yafashe izina rya Jackson Munyeragwe. Yabaye umunyamabanga mukuru w’ihuriro Inyabutatu-RPRK risebya leta y’u Rwanda ryifashishije Radio Inyabutatu n’urubuga rwa internet.

James Munyandinda kandi ngo afite imbuga nkoranyambaga za Facebook na Twitter zanditse mu mazina y’amahimbano.

Ihuriro Inyabutatu rya Munyandinda ngo rifitanye imikoranire ya hafi n’ishyaka ritemewe rya RNC ribarizwamo Kayumba Nyamwasa n’abandi bavuye mu Rwanda bakoze ibyaha bitandukanye.

Munyandinda yashyize hanze inyandiko zitandukanye zinenga ubutegetsi bw’u Rwanda. Mu 2015 yandikiye ibaruwa ifunguye uwari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Tony Blair ashinja FPR uruhare muri Jenoside n’ibyaha by’ubwicanyi byibasiye abaturage b’abasivile hirya no hino mu gihugu.

2017-10-20
Editorial

IZINDI NKURU

Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama

Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama

Editorial 18 Apr 2017
RNC : Rurageretse hagati ya Jerome Nayigiziki, Kayumba Nyamwasa na Jean Paul Turayishimye

RNC : Rurageretse hagati ya Jerome Nayigiziki, Kayumba Nyamwasa na Jean Paul Turayishimye

Editorial 07 Feb 2020
Abanzi b’Igihugu bikomye bikomeye Ikinyamakuru Rushyashya n’umuyobozi wacyo

Abanzi b’Igihugu bikomye bikomeye Ikinyamakuru Rushyashya n’umuyobozi wacyo

Editorial 12 Mar 2016
Polisi ya Uganda yanze kurekura Cynthia ufite nyina w’Umunyarwandakazi

Polisi ya Uganda yanze kurekura Cynthia ufite nyina w’Umunyarwandakazi

Editorial 11 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore Amabanga 5 yakwereka ko ntacyahagarika Urukundo rwawe n’Umukobwa mukundana.
HIRYA NO HINO

Dore Amabanga 5 yakwereka ko ntacyahagarika Urukundo rwawe n’Umukobwa mukundana.

Editorial 07 Feb 2017
U Rwanda ni inzu yanjye, ni inzu yawe; ntabwo ari urutirano –Perezida Kagame
Mu Mahanga

U Rwanda ni inzu yanjye, ni inzu yawe; ntabwo ari urutirano –Perezida Kagame

Editorial 11 Sep 2016
Besigye yanenze umunyamakuru wavuze ko pasiporo yahawe Mukankusi wo muri RNC ari impimbano
HIRYA NO HINO

Besigye yanenze umunyamakuru wavuze ko pasiporo yahawe Mukankusi wo muri RNC ari impimbano

Editorial 21 Mar 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru