Umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya, Raila Odinga, yatangaje ko atazigera yemera intsinzi ya Perezida Uhuru Kenyatta mu matora azasubirwamo kuwa Kane w’icyumweru gitaha, birushaho gutera impungenge z’umwuka mubi ushobora gufata indi ntera muri icyo gihugu.
Odinga uheruka kwivana mu bakandida, avuga ko nta matora azaba muri Kenya, igihe cyose hadakozwe impinduka mu mitegurire y’amatora yanatumye ayabaye ku wa 8 Kanama ateshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga. Icyo gihe Kenyatta yari yegukanye intsinzi.
Mu kigagiro yagiranye na Daily Nation, Odinga yaciye amarenga ko azasaba urukiko kongera gutesha agaciro ibizava mu matora.
Yagize ati “Twe uko tubibona aya ntabwo ari amatora. Bityo rero iki si igikorwa gikurikije amategeko ahubwo ni politiki nsa igomba gufatwa gutyo.”
Ibivugwa n’amashyaka yiyunze kuri Odinga biheruka gushimangirwa na Komisiyo y’amatora, ubwo umuyobozi wayo, Wafula Chebukati, yavugaga ko aho ibintu bigeze atakwizeza ko amatora azagenda neza, ubwo umwe mu bakomiseri yari amaze guhunga igihugu.
Odinga yakomeje agira ati “Mwiyumviye Chebukati avuga ko atakwizeza ko amatora azaba mu mucyo. Muri make ntabwo yakwizeza ko amatora azagenda neza. Mu bihe nk’ibyo, tunaretse ibibazo twazamuye mbere, ninde muntu utekereza neza wakwemera kujya mu matora nk’ayo?”
Yavuze ko ku wa 25 Ukwakira aribwo azatangaza icyo agomba gukora, ariko ko Perezida Kenyatta akwiye kumenya ko nta matora azabaho.
Raila Odinga
Yakomeje agira ati “Ndabahamiriza ko dukwiye kurangiza iki kibazo mu bucyo bw’ituze.’Gusa ntiyatangaje ubwo buryo ubwo aribwo, ariko mu mvugo yagiye akoresha interuro “ikindi cyiciro cy’urugamba”.
Yakomeje agira ati“Turi gukoresha uburyo butandukanye, ubw’igihe gito n’uburambye. Imyigaragambyo yo mu mihanda ifite aho igarukira. Mu gukomeza imbere ariko tuzahindura imikorere.”
Perezida Uhuru Kenyatta we akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza, mu gihe amatora abura iminsi ine gusa ngo abe. Kuri iki Cyumweru muri Kenya hateguwe amasengesho yo gusabira igihugu, ngo Imana ibafashe hirindwa ko amatora yazatuma abaturage benshi babura ubuzima nk’uko byagenze mu 2007-2008.