• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Polisi muri Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda

Polisi muri Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga zitemewe mu Rwanda

Ubwanditsi 31 Oct 2017 Mu Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki 26 z’uku kwezi, Polisi mu karere ka Burera yafashe imodoka ebyiri zipakiye inzoga z’ubwoko butandukanye zitemewe mu Rwanda.

Hafashwe Toyota Corolla ifite nimero za pulake UAD 256C yari ipakiye amakarito 16 ya Kick Waragi, amakarito 16 ya Chief Waragi, litiro 48 za Kanyanga n’amabalo ane y’imyenda ya Chaguwa. Indi ni Isuzu ifite nimero za pulake RAC 395 J yari ipakiye amakarito 08 ya Chief Waragi, amakarito ane ya Kick Waragi na litiro 80 za Kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko izi modoka zafatiwe mu kagari ka Tumba, umurenge wa Bungwe ahagana saa tatu z’ijoro.

Yavuze ko hafashwe bamwe mu bari bazirimo barimo uwitwa Ndinumukiza Jean Bosco wari muri Corolla na Nkurikiyumukiza Jean de Dieu wari muri Isuzu; abandi bakaba barirutse.

Yagize ati,”Ntiduhwema gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge tugaragaza ingaruka zabyo; ariko na n’ubu hari abanze kubicikaho. Tuzakomeza ubwo bukangurambaga, tunafate abakomeza kubyinjiza mu gihugu, kubicuruza no kubikoresha.”

IP Gasasira yavuze ko izo modoka n’izo nzoga biri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bungwe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe abandi bagize uruhare mu iyinjizwa ryazo mu gihugu n’itundwa ryazo.

Yagarutse ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,” Ibiyobyabwenge bikenesha ababyishoramo kubera ko iyo bifashwe birangizwa. Ikindi ni uko umuntu uhamwe n’ibyaha byo kubyishoramo afungwa akanacibwa ihazabu. Ababicuruza baragirwa inama yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko.”

Yavuze ko abanywa ibiyobyabwenge bakora ibikorwa bihungabanya umudendezo wa rubanda birimo gukubita no gukomeretsa; bityo asaba buri wese kuba umufatanyabikorwa mu gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu n’icuruzwa ryabyo atungira agatoki Polisi ababikora.

Yashimye abatanze amakuru yatumye izo nzoga zifatwa; anaboneraho gusaba abatuye iyi Ntara muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gufatanya kubirwanya batanga amakuru ku gihe atuma bikumirwa no gufata ababikoze.

-8535.jpg

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Gasasira Innocent

Gifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n’ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n’ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo.

Source : RNP

2017-10-31
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.

“Inshingano ya mbere y’ingabo z’u Rwanda si ugushoza intambara, ahubwo ni ukurwubaka no kurinda ibyagezweho”.-Perezida Kagame.

Ubwanditsi 04 Nov 2022
Ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyari 1.598,3 Frw mu mwaka umwe

Ishoramari mvamahanga ryageze kuri miliyari 1.598,3 Frw mu mwaka umwe

RUSHYASHYA 19 Feb 2026
Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri

Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri

RUSHYASHYA 03 Jun 2026
Muhire Henry wigeze kuba umunyamakuru yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA asimbuye Uwayezu François Regis weguye kuri uwo mwanya

Muhire Henry wigeze kuba umunyamakuru yagizwe umunyamabanga mukuru wa FERWAFA asimbuye Uwayezu François Regis weguye kuri uwo mwanya

Ubwanditsi 07 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali : Abayobozi basaga 2000 bateraniye mu inama y’Umushyikirano
Mu Mahanga

Kigali : Abayobozi basaga 2000 bateraniye mu inama y’Umushyikirano

Ubwanditsi 15 Dec 2016
Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango
INKURU NYAMUKURU

Liberat Mfumukeko, Umunyamabanga Mukuru wa EAC amaze guhunga ibikorwa byo Kwibuka inshuro enye mu myaka ine amaze ayobora uyu Muryango

Ubwanditsi 08 Apr 2020
Itorero Agape ryo mu Karere ka Mbarara :  Rishakirwamo abantu bo kwinjiza mu mutwe wa gisirikare wa RNC ari nako hakorerwa za poropaganda.
INKURU NYAMUKURU

Itorero Agape ryo mu Karere ka Mbarara : Rishakirwamo abantu bo kwinjiza mu mutwe wa gisirikare wa RNC ari nako hakorerwa za poropaganda.

Ubwanditsi 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru