Ingabo z’u Rwanda zasimbuje abasirikare bazo bari mu butumwa bw’amahoro i Malakal muri Sudani y’Epfo.
Batayo ya 89 niyo igiye gusimbura Batayo ya 75 irangije igihe cy’umwaka mu kazi k’Ingabo za Loni muri Sudani y’Epfo( UNMISS).
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2017 nibwo abasirikare 266 ba Batayo ya 89 ku ikubitiro bahagurutse i Kigali berekeza i Juba mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo.
Umubare nk’uwo w’abagize Batayo ya 75 nabo bageze mu Rwanda bavuye i Malakal muri Sudani y’Epfo, aho bari bamaze amezi 12 mu butumwa bw’amahoro.
Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu, Maj. Gen Alexis Kagame, ni we wakiriye abavuye mu butumwa bw’amahoro, abashimira ikinyabupfura n’akazi keza bakoze.
Yagize ati “RDF irashima cyane uburyo mwitwaye neza mugahesha ishema igihugu cyacu. Mukomeze iyo myitwarire myiza haba aho mu gihe mu miryango yanyu ndetse no mu kandi kazi kari imbere mu nshingano zisanzwe zo kurinda umutekano w’igihugu cyacu.”
Ubwo yahaga impanuro Batayo ya 89 igiye mu butumwa, Brig Gen Eugene Nkubito uyoboye Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda, yabasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura n’indangagaciro za RDF.
Yagize ati “Murabizi ko RDF yakoze ibikorwa byiza kuva twajya mu butumwa, iyo ntambwe ntigomba gusubira inyuma. Batayo ya 89 mugomba gukomerezaho mugakora ndetse byiza kurushaho mwita ku nshingano yo kurengera abasivili. Mugomba kugaragaza imyitwarire myiza kandi mukarangwa n’ikinyabupfura ku rwego rwo hejuru, bityo mukazahesha ishema igihugu cyacu mugiye muhagarariye”.
Izo mpanuro yazigejeje ku basirikare mbere yo kurira indege ya RwandAir berekeza i Juba.
Iri simburana ryatangiye biteganijwe ko rizasoza ku itariki 9 Ugushyingo, aho abasirikare 1600 bazaba bakoze ingendo bamwe bavuye mu butumwa abandi nabo babasimbuye muri Sudani y’Epfo, i Malakal.