Murenzi Abdallah wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports yagaruwe muri Komite ya Rayon Sports nk’umujyanama wa Perezida w’iyi kipe
Nyuma y’aho ikipe ya Rayon Sports itoreye komite nshya igomba kuyoborwa na PaulMuvunyi, akungirizwa na Gacinya Denis wari usanzwe ayobora iyi kipe, kugeza ubu iyi kipe yari imaze iminsi muri gahunda yo gushyiraho andi makomisiyo agomba kunganira iyi komite.
Kugeza ubu amakuru agera kuri Kigali Today ni uko uwahoze ari Perezida w’iyi kipe wanakundwaga n’abakunzi ba Rayon Sports, ni uko ubu yagizwe umujyanama wa hafi wa Perezida w’iyi kipe.
Mu bandi bashyizwe muri iyi komite harimo Gakwaya Olivier wahoze ari Umunyamabanga, ubu akaba yagizwe Umuvugizi wa Rayon Sports,akanabarizwa muri Komisiyo y’itumanaho,itangazamakuru no gutsura umubano.
Gusa ariko,kugeza ubu izi komisiyo biteganyijwe ko zizemezwa bidasubirwaho mu minsi mike iri imbere, mbere y’uko Shampiona isubukurwa nyuma y’umukino w’Amavubi na Ethiopia.
Komite Nyobozi
Perezida: Muvunyi Paul
Visi/Perezida:Gacinya Chance Denys
Umuyobozi mukuru: Muhirwa Prosper
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa: Itangishaka Bernard
Abagize izindi Komisiyo
Komisiyo y’Umutungo: Muhire Jean Paul(Umuyobozi w’umutungo)
Patrick Rukundo (Ushinzwe ubucuruzi)
Uwimana Jeannine (Ushinzwe ibikoresho)
Nshimiyimana Emmanuel
Imibanire n’itumanaho
Gakwaya Olivier (Umuvugizi)
Olivier Ndahiro (Ushinzwe itangazamakuru)
Ubucuruzi no gutegura ibikorwa
Mignonne
Paul Ndorimana
Minani Oreste
Amategeko n’imyitwarire
Maitre Michel
Nkurunziza Jean Louis
Consolatrice
Komisiyo y’iterambere rya Siporo, kugura abakinnyi n’amarushanwa
Martin Rutagambwa
Mudaheranwa Shaffy
Muramba Pascal
Ntawiniga Desire
Komisiyo y’abafana n’umutekano
Claude Muahawenimana
Muyango
Murego Philemon
David
Suede
Harerimana Francois
Munana Rene Rooney
Fidela Barahira