Gilbert Mwenedata uheruka kugerageza kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora aheruka, yatangaje ko yahunze nyuma y’uko yakurikiranwagaho ibyaha birimo gukoresha impapuro mpimbano ubwo yashakishaga ibyangombwa byaherekeza kandidatire ye.
Ku wa 7 Nyakanga 2017, nibwo Komisiyo y’Amatora (NEC) yatangaje ko Gilbert Mwenedata na Diane Rwigara batemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye muri Kanama, kubera kubura ibyangombwa, aho byatangajwe ko babasinyiye harimo amazina y’abapfuye.
Kuri Mwenedata, NEC yagize iti “Mu kugenzura ilisiti yatanze y’abamusinyiye, habonetsemo uwitwa Nyombayire Enock wo mu Karere ka Gatsibo […] avuga ko yamusinyiye kandi yarapfuye.”
Ubu Diane Rwigara akurikiranyweho icyo cyaha mu butabera mu gihe Mwenedata Gilbert we ahamya ko yavuye mu gihugu mu gihe yari atangiye gukurikiranwa.
Hari amajwi yagiye hanze, aho Mwenedata avuga ko basinyishaga abantu bazi ko ari amabanga azamenywa na Komisiyo y’Amatora ariko basanga byasakaye bigera no mu nzego z’umutekano zitangira kubakurikirana. Ibyo ngo byatumye ava mu gihugu nubwo atavuga igihe yagendeye cyangwa aho aherereye.
Mwenedata yavuze ko yagiye yitaba mu Bugenzacyaha, kwisobanura ariko ngo byageze igihe abona ko ibisobanuro atanga bitazumvikana, ahitamo kuva mu gihugu.
Ubwo byajyaga hanze ko mu mikono yatanze harimo uw’umuntu witabye Imana, Mwenedata yavuze ko atazi niba uwo muntu yarapfuye cyangwa ariho kuko atari we wisinyishirije. Gusa yavugaga ko nta bwoba atewe no kuba yajya imbere y’ubutabera kuko ntacyo yishinja.
Yagize ati “Ntabwo nagira isoni zo kujya gusobanura cyangwa kujya imbere y’ubutabera. Nta bwoba binteye nabikoze numva nta kibazo. Bamfunze najyamo nshima Imana rwose nta kibazo nagira.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangaje ko atazi neza niba Mwenedata yarahamagajwe akabazwa ku byaha aregwa, ariko ati “Nubwo yaba yarahamagawe akanabazwa ni ibisanzwe mu mubano w’inzego z’ubutabera n’abantu.’’
Mwenedata si mushya mu gushaka kwiyamamaza mu Rwanda ntibimuhire kuko mu 2013 yagerageje amahirwe ye mu matora y’abadepite agatsindwa, kuva icyo gihe izina rye ntiryongere kumvikana. Yongeye kuvugwa ari uko amatora y’Umukuru w’Igihugu yegereje ariko nabwo ntibyamuhira.
Mwenedata Gilbert imbere ya NEC
Amategeko agena ko ‘umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi.
Iki gihano cyiyongeraho ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu.