David Himbara, wigize Perezida w’Umuryango wiyita ko ari uwa abaturage ba Canada bahangayikishijwe ngo n’imvururu zishingiye kuri Politiki mu Rwanda ari mu gahinda, kandi akaba ashishikajwe no kwishyira heza nk’ubuheri, yitaka ndetse no kwisingiza.
Ikibabaje muri ibi byose n’uko avuga ko imvururu za Politiki arizo ziranga igihugu cye, akaba ari muri urwo rwego adashobora gukozwa icyitwa ukuri, kuko yasabitswe no kwiyemera.
Avuga cyane bikabije, kandi ahorana amaganya akabije, nk’umugore wasenzwe, akora ibishoboka, kugirango azahure icyubahiro cye (niba yaranakigize koko!). Ibi bikaba byatuma umuntu yibaza niba ubuhunzi n’ amahanga bitaratangira kumuhanda, bityo bikaba bitagituma ashobora gutekereza neza ngo ashyire mu gaciro.
Ngo kuba Himbara yaraje kumenyekana, nuko yashyikirijwe igihembo cya Ingabire muri 2017 ariko mu Kinyarwanda baca umugani ngo “Nyereka inshuti zawe, ndakubwira uwuriwe:.
Biratangaje kuba Himbara yarashoboye kubona abamutega amatwi, cyane cyane muri Canada, aho atuye, bashobora kumva ibinyoma bye byambaye ubusa, avuga ko nta burenganzira bw’ikiremwa muntu buba mu Rwanda. Kandi igitangaje, n’uko atajya atanga ibimenyetso bigaragaza uko guhutazwa k’uburenganzira bw’ikiremwa muntu avuga, uretse gusa gukoreshwa n’urumogi aba amaze kwiyahuza, rumutera gutekereza ibidashoboka.
Umunyamerika akaba n’Umunyarwanda wahawe ubwenegihugu bw’iki gihugu cy’igihangange mu myaka 42 ishize Willis Shalita agira ati : Ubushize ubwo nari hamwe na Himbara imbere y’inteko ishingamategeko y’Amerika komisiyo yayo ishinzwe gukora iperereza ku bivugwa ko uburenganzira butubahirizwa mu Rwanda, yikojeje icyimwaro, ubwo yaburaga ikimenyetso na kimwe cyigaragaza niba koko uburenganzira mu Rwanda butubahirizwa, ubwo yatangiye kurya indimi. Nkuko abahunze U Rwanda bavuga nabi U Rwanda bose babigira, yatangiye gutanga ingero zitangwa n’abandi bahunze U Rwanda.
Kuri Himbara, nta cyiza nabusa kiba mu Rwanda, yewe ngo nta n’amajyambere na busa yigeze agera mu Rwanda mu myaka 23 ishize, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, nyamara kandi igitangaje, nuko iyo umubajije amashuri yize ndetse n’ubunararibonye bwe, ntashobora kutavuga ko yari umunyamabanga wa mbere wihariye n’Umujyanama wa Perezida Paul Kagame. Ese ubundi iyo ataza kuba yarakoreye Perezida ubu arimo avuga nabi, n’U Rwanda ubu arimo aharabika, ubu aba avuga iki?
Inshuro ebyiri zose, Himbara yirukanywe m’URUGWIRO, ariko se harubwo ajya abwira abamutega amatwi nyir’ abayazana y’iyirukanwa rye? Ashishikajwe n’umugambi we mubisha kubera inzigo iri hagati ye n’U Rwanda, bitewe nuko ubu ari mu kibazo cy’amikoro, ku buryo ubu ashobora no kugurisha umutima we.
Inyoni irimba cyane ntijya yubaka icyari. Biteye agahinda! Himbara nawe nuko!
Himbara kuri ubu, umugambi we akaba ari ukujujubya Abanyarwanda baba muri Canada bagerageza kuvuga barengera urwababyaye, kandi ubu akaba azenguruka muri Canada yose atanga ibiganiro mbwirwaruhame kuri buri wese ushobora kumutega amatwi, ariko asebya U Rwanda, nkaho uburenganzira bwo kuvuga icyiri ku mutima ari ubwe wenyine.
Yabaye nari Himbara, sinari kubabazwa n’uko Abanyarwanda babanya Canada bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, nakabaye mbabazwa n’uko ubu hari Ikigo cyo muri Canada gishinzwe imari ubu kirimo kunkoraho iperereza ku byerekeranye n’amafaranga.
Himbara amaze kwishyura kuva muri 2014 kugeza ubu nako Amaze guhabwa na Rujugiro, amadolari y’Amerika agera kuri $520,000 ayishyura Ikigo cyitwa Podesta Group Inc , mu rwego rwo kureshya abamujya inyuma.
Cyiza D.