Nyuma y’aho mu minsi ishize uwari Umushinjacyaha Mukuru wa repubulika muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, Abdallah Akishuli, yitandukanyirije na yo, kuri uyu wa gatatu, itariki 15 Ugushyingo 2017, Daniel Nduwimana, wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri iyi guverinoma nawe yitandukanyije na yo.
Mu minsi ishize kuwa 14 Ugushyingo 2017 nibwo twari twabagejejeho inkuru yavugaga ko Abdallah Akishuli wari Umushinjacyaha Mukuru muri Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro iyobowe na Padiri Thomas Nahimana, yeguye kuri uyu mwanya ndetse no mu bikorwa byose by’iyi guverinoma. Icyo gihe akaba yaravuze ko ari icyemezo yafashe nyuma yo kubitekerezaho neza.
Kuri uyu wa Gatatu rero nibwo undi muri iyi guverinoma, Daniel Nduwimana, wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, nawe yandikiye Nahimana nk’ukuriye iyi guverinoma ndetse na minisitiri w’Intebe we ababwira ko asezeye ku mwanya wa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ndetse no ku mwanya w’ubuyobozi bw’akanama gashinzwe umutekano k’iyi guverinoma.
Ibi bibaye nyuma y’aho Muzungu Pierre, na bagenzi be basezeye mu ishyaka Ishema party, nyuma yo kubona uburyo iri shyaka ryahinduwe akarima ka Padiri Nahimana n’inkomamashyi ze arizo Gahunde Chaste, Nadine Claire Kasinge, Nkurunziza Venant, n’abandi nkabo bamukurikira buhumyi.
Mugusezera abayoboke be bagira bati : “Nyuma yo kwitegereza tugasanga Padiri Thomas Nahimana afite umururumba w’ubutegetsi kugeza naho yishyiriraho ubwe wenyine guvernoma ya baringa ngo ikorera mumahanga kandi ntawe agishije inama.
Nyuma kandi yo kumva amagambo Padiri yavuze mukiganiro n’abanyamakuru agaragaza agahinda aterwa no kubona abanyarwanda badafata amafuni, imihoro, impiri n’ibindi bikoresho gakondo maze ngo batoratore abo yita abanzi b’u Rwanda kugeza babamazeho [Jenoside], ngo yo kwihorera kucyo yita akarengane avuga ko gakorerwa rubanda [abahutu].
Nyuma yo kwitegereza tugasanga umutungo w’ishyaka waragiye unyererezwa mu ngendo zidafite icyo zigeraho usibye imyugu z’umuntu umwe rukumbi ariwe Padiri Thomas Nahimana mu rwego rwo kwimenyekanisha no kwitemberera henshi ku isi kandi abizi neza ko ishyaka atari umuntu umwe gusa kandi akazi karyo kakaba atari ukwirirwa uvuga gusa ntabikorwa bigaragara bigamije gufasha abanyamuryango kwiteza imbere.
Nyuma yo gusesengura imiyoborere yaranze Bwana Padiri Thomas Nahimana, kuva yatorerwa kuyobora ishyaka ishema kugeza ubu, iyo miyoborere ikaba yaragaragayemo cyane kutagira rutangira mubyo avuga, guhubuka mumagambo, kwishongora no gushoza intambara z’amagambo hagati ye n’abayobozi b’andi mashyaka ya opposition, kubahuka abamuruta mumyaka, gushyiraho amabwiriza atemeranyijweho na benshi ahubwo bikabyara igitugu no gukagatiza, kwirukana abanyamuryango bishyaka badahuje ibitekerezo kandi binyuranije n’amategeko agenga ishyaka, kudaha agaciro umwanya w’umukuru w’igihugu, kubeshya no gukabiriza.
Kutaba inyangamugayo no kutubahiriza isezerano cyane cyane kubirebana n’imyenda y’ishyaka, kutava kw’izima kabone n’iyo byaba ari ibintu bigaragarira n’umwana w’igitambambuga, kudakora igena migambi ryizweho kandi rinonosoye, kwishora no gutegura gahunda za hutihuti zitizweho neza nyuma ugasanga bibyaye guhuzagurika ndetse no gushyira ubuzima bwabo ayoboye mu kaga, kugendera kumarangamutima no gusamara cyane n’abo atazi imva n’imvano, kutamenya kwihishira no gushyira amabanga y’ishyaka kugasozi ntawabimutumye kandi ntanyungu igamijwe, gusuzugura abo arusha amashuri no gutesha agaciro abo bahanganye muri politiki akoresheje inkuru z’impimbano,”
Ibi byose biterwa n’uko Padiri Thomas Nahimana yigaruriwe n’agatsiko k’ Abagore yagize abe ndetse akabinjiza mu kiswe Guverinoma ya baringa, kuburyo ntamugabo ugira ijambo muri iyo ngirwa guverinoma. Mwibuke ko bamwe muri abo bagore be harimo Mme Nadine Claire Kasinge, yasenyeye urugo kugeza naho bagendana umwana w’uruhinja mu ntoki ngo bari mu bikorwa bya Politiki byo kurwanya Leta y’u Rwanda kandi ibi akabikora umugabo wa Nadine Claire Kasinge atabizi.
Undi ni Jeanne Mukamurenzi babyaranye umwana yarangiza akamujugunya, ntamuhe n’indezo cyangwa nibura ngo amuhe akanya muri iyo guverinoma ya baringa.
Ntuvuge impinja yataye i Cyangugu zitagira kivurira zirerwa na Leta mu mashuri muri ya gahunda yayo y’imyaka 12, kuri buri mwana.