Nyuma y’aho yirukaniwe ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Eng. Didier Sagashya, ari mu maboko ya Polisi aho we n’abandi bakozi babiri bakurikiranyweho ibyaha birimo konona inyandiko.
Ku mugoroba wo kuri wa 14 Ugushyingo 2017 , Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwirukanye ku kazi uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi, Didier Sagashya bumuziza ko yategetse abakozi babiri kujya mu biro by’undi mukozi akababwira guca amadosiye, aho ayaciwe amaze kumenyekana ari ane arebana n’ibijyanye n’inyubako z’Umujyi wa Kigali.
Perezida w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Me Rutabingwa Athanase yavuze ko amakosa Eng. Sagashya yakoze akomeye mu kazi.
Ati “Yahagaritswe kubera amakosa y’akazi yamugaragayeho twabonye atari ayo kwihanganirwa […] hari ibyo yakoraga atagishije inama abandi bayobozi, ugasanga afitemo gusuzugura abamuyobora.Twe twasanze iyo migirire yamungaga imikorerere y’umujyi, dusanga umujyi utatera imbere abantu bakora gutyo.”
Icyo gihe Me Rutabingwa yakomeje atangaza ko abakozi bafatanyije na Sagashya gukora icyo cyaha bahise batangira gukurikiranwa na Polisi; byatumye dushaka kumenya uko undi we byaba byifashe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yatangaje ko hashize iminsi ibiri Eng. Didier Sagashya na we ari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha bwa Polisi.
Ati “Ari mu maboko ya Polisi kuva ku wa Gatatu tariki 15. Ibi byakozwe mu iperereza ry’ibanze ry’igikorwa n’imyitwarire igize icyaha.”
Asobanura ibyaha Sagashya akurikiranyweho, ACP Badege yagize ati “Icya mbere ni kuzimangatanya ibimenyetso gisobanurwa n’ingingo 571 mu gika cya kabiri no konona inyandiko kigaragara mu ngingo 609. Ibyo bikorwa byakozwe ari Umuyobozi mu Mujyi wa Kigali kandi bikorerwa mu buyobozi bw’Umujyi wa Kigali muri uyu mwaka. Ari kumwe n’abakozi babiri b’Umujyi wa Kigali.”
Abo bakozi babiri barimo Merard Mpabwanamaguru na Twahirwa Enos bombi bakaba bakurikiranyweho icyaha kimwe na Eng. Didier Sagashya.
Ingingo ya 571 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko gutwika, kurigisa, guhisha cyangwa kwangiza ku buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko ya Leta cyangwa bwite cyangwa ikindi kintu cyashoboraga koroshya itahurwa ry’icyaha, imenyekana ry’abatangabuhamya cyangwa ihanwa ry’abakoze icyaha.
Uwakoze iki cyaha ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka itatu n‘ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni imwe.
Naho ingingo ya 609 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni eshatu.
Eng. Sagashya yatsindiye umwanya wo kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali muri Gashyantare uyu mwaka, nyuma y’imyaka ibiri ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imyubakire (Rwanda Housing Authority, RHA).