• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Amerika ishobora gukoresha Museveni  mu mugambi wo gucamo Congo-Kinshasa ibice
Perezida Trump

Amerika ishobora gukoresha Museveni  mu mugambi wo gucamo Congo-Kinshasa ibice

Ubwanditsi 17 Nov 2017 POLITIKI

Icikwamo ibice rya Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo ritangiye guhwihwiswa mu gihe amateka yerekana ko mbere y’ umuzo w’ umukoloni igihugu cya Kongo cyari kigizwe n’ ubwami butandukanye nka Empire Lunda, Empire Bakuba, Empire Luba, Empire Kongo

Si ibyo bice gusa kuko bitewe n’ ubunini bw’ iki gihugu hari n’ ubundi bwami bwari bushingiye ku isano  ry’ umuco w’ abaturage bari baraturutse mu bihugu bikikije Kongo.

Kuva mu myaka ya za 1994, nibwo Intiti z’ abanyekongo ziganjemo abanyapolitiki

zatangiye kurazwa inshinga n’ igitekerezo cyavugaga ko hari umugambi mubisha wo gucamo ibice igihugu cyabo icyo bamwe bise Balkanization abandi bavuga ko ari Federalism.

Umunyapolitiki , Dr. Marcel Liyau muri 1992 yatangiye kwibaza byinshi kuri  iyi gahunda yo gucamo ibice Congo abanza kwibaza ko yari igamije guteza imbere Congo-Kinshasa bitewe ni uko iki gihugu cyagize ubuyobozi bubi kuva cyabona ubwigenge.

Uyu Dr. Marcel Liyau wigeze no kuvuga muri za 1990 ko kugirango u Rwanda n’ u Burundi bizabone amahoro ngo ni uko Abatutsi bo mu Burundi nabo mu Rwanda batura mu gihugu cyabo n’ Abahutu baho hombi nabo bakwibanira mu cyabo gihugu.

Iki kigeze uyu mugabo atangira kubona ko yibesheye atangira gushyigikira intero igira iti”NON A LA BALKANISATION DE LA RDC”bisobanura biti”Tuvuge oya kubifuza ko igihugu cyacu cyacibwamo ibice”.

Ni nde wacuze umugambi wo gucamo ibice Congo-Kinsahasa?

Ubusanzwe kugirango igihugu runaka gicibwemo ibice bigomba kwemezwa na Loni ndetse n’ iyindi miryango nka EU cyangwa se AU nabwo ni imbonekarimwe kuko bitandukanye cyane n’ ibyabaye mu gihe cy’ ubukoloni uwbo ibihugu by’ I Burayi bakoreshaga ubuhangane mu kwigabanya Afurika.

Abakurukiranira hafi politiki y’ Akarere bemeza ko ibyabaye kuri Sudani bishobora no kuba kuri Congo-Kinshasa bitewe ni uko ibihugu byombi bifite ubutunzi karemano bwinshi ibihugu bikomeye ku Isi biba bikanuye.

Ku rugero rwa Sudani, Perezida Museveni niwe wagize uruhare rukomeye mu icikwamo kabiri  ry’ iki gihugu dore ko yari afite n’ ubunararibonye kuko yakurikiraga ikija imbere umunsi k’ uwundi.

Nubwo , u Rwanda rwagiye ruvugwaho gutera Congo-Kinshasa , Uganda ntiyumvikanaga cyane ariko niyo yari ku isonga ibyo byose rero n’ ibigaragaza inyungu za Uganda by’ umwihariko muri Congo ari by’ umwihariko mu Karere.

Ubwo  Barack Obama yayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yohereje ingabo muri Uganda kujya gufasha ingabo za Leta guhiga inyeshyamba za LRA muri Centrafurika ariko mu by’ ukuri icyo yari agamije ni Congo-Kinshasa.

Inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gucamo ibice Congo-Kinshasa zishobora kurusha na kure izo babona muri Sudani zombi.

USA yifuje iyi gahunda kuva kera

Uko bimeze kose, kugeza magingo aya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’ igihugu gitegeka ibindi cyagiye kigaragara mu buzima bw’ igihugu cya Congo-Kinshasa kuva cyabona ubwigenge ndetse kinaharanira kubona imigabane ifatika ku mutungo kamere w’ iki gihugu cyakolonijwe n’ u Bubiligi.

Ku ntangiro y’ ingoma ya Perezida Mobutu Sese Seko Kuku Ngwendu wa Zabanga yazize ko kwanga kumvira Abanyamerika kuko yifuzaga ko abaturage ba Zaire ari bo babanza kunyurwa n’ ubutunzi bw’ igihugu cyabo ariko ntibyamushobokera kuko yahise ananizwa.

Intambara z’ urudaca zagiye zishakirwa inyito n’ impamvu zidasobanutse zabaye muri Congo-Kinshasa kuva mu mwaka w’ I 1994, zabaye ikimenyetso simusiga cyerekana uburyo ki amahanga ashishikajwe no guteza imvururu kugira ngo asahura umutungo w’ iki gihugu wiganjemo amabuye y’ agaciro, mashyamba inyamaswa n’ ibindi byinshi.

Inshuro nyinshi, Mobutu kimwe na Mzee Kabila bamaze kwangira Abanyamerika gukorana byarabagoye cyane kugeza ubwo bahitanye Laurent Kabila biyegereza umuhungu we Joseph Kabila.

Joseph Kabila ashobora gutanga icyuho

Abanyekongo batari bacye ntibemera Leta n’ ubuyobozi bwa Perezida Joseph Kabila ndetse benshi muri bo bakamwita umunyamahanga bakeka ko amaherezo azabavamo igihugu akakigambanira bityo kikacikamo ibice.

President Kabila looks on during signature ceremonies.

Iperereza ryigenga kandi ryizewe rya Rushyashya.net  ryemeza ko umugambi wo gucamo ibice Congo-Kinshasa warangije gucurwa muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho iki gihugu kizacikamo ibice 3.

Ku ikubitiro hazabaho Leta ya Kivu yunze Ubumwe mu gifaransa Republique Unie du Kivu(RUK), Republique du Katanga ndetse Republique du Congo(RDC). Icikwamo ibice rya Sudani ryaburiye Abanyekongo

“Ushatse gutegeka abantu uko ubyifuza banze kubacamo ibice” Divide and rule mu rurimi rw’ icyongereza nibwo buryo bwagiye bukoreshwa n’ ibihangange mu gutegeka abanyantege nke.

Ubu buryo bwagaragaye cyane mu bihe by’ ubucakara, ubukoloni ndetse na nyuma aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha imbaraga za politiki ndetse n’ iza gisirikare mu guharanira inyungu zazo bwite zititaye ku kaga k’ abandi.

N’ ubwo USA yari imaze kuba igihangange ntibyayibujije guteza intambara z’ ubutita(cold war) nta banga ririmo kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiye zishimangira gucamo ibice ibihugu byinshi byo ku isi(Koreya, Vietnam, Ubudage…) zigamije gushaka imbaraga zari zarataye mu ntambara y’Isi ya 2.

Impuguke muri politiki mpuzamahanga zisanga hatabayeho ubwumvikane ku isaranganywa ry’ ubutunzi karemano bwa Congo-Kinshasa bishobora gutuma ibihugu by’ ibihangange bisubiranamo ndetseBikaba banabyara intambara y’ Isi ya 3.

 

Albert Ngabo/Rushyashya.net

2017-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro

RDC: Umudepite yasubije Muzito wasabye ko u Rwanda rwomekwa kuri Congo ngo ibone amahoro

Ubwanditsi 20 Jan 2020
Burundi: Bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye batawe muri yombi

Burundi: Bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye batawe muri yombi

Ubwanditsi 26 Nov 2018
FDLR n’uwayiha Akarere ntacyo yakwimarira, icyo ishoboye ni ugucukura amajeri- Gen Kabarebe

FDLR n’uwayiha Akarere ntacyo yakwimarira, icyo ishoboye ni ugucukura amajeri- Gen Kabarebe

Ubwanditsi 10 Apr 2018
Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Imvugo z’Uburyarya no kwivuguruza kw’Abanyapolitiki biyita ko bari muri Opposition

Ubwanditsi 26 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville yashimye imikorere ya Isange One Stop Center
Mu Mahanga

Minisitiri w’uburinganire muri Congo Brazaville yashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Ubwanditsi 14 Jun 2016
Abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 birengagiza ibibonwa na buri wese, bagahitambo guhimba ibyo badafitiye gihamya.
Amakuru

Abashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 birengagiza ibibonwa na buri wese, bagahitambo guhimba ibyo badafitiye gihamya.

Ubwanditsi 27 Dec 2022
AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe
Amakuru

AS Kigali yasubitse ibirori bya APR FC, ni nyuma yo kunganya 2-2 mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe

Ubwanditsi 16 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru