• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

  • Abakinnyi 19 muri 28 bahamagawe n’umutoza Stephen Constantine witegura gukina na Liberia na Cap-Vert, bakina hanze y’u Rwanda   |   09 Sep 2026

  • Irabu: Ibigarahamwe mwitege iyi nkota ya menge ivuye muri Oman nimukoronge ariko nimurenga wa murongo izabarya   |   09 Sep 2026

  • Cricket: U Rwanda rwitwaye neza mu mukino ufungura irushanwa rya ILT20 Continent Cup 2026   |   08 Sep 2026

  • Byatsi Baker yongeye kwikirigita araseka, mu mugambi we wa mpemuke ndamuke akomeje wo kwambara urubwa rwo gusebya u Rwanda rwabyaye Nyina   |   08 Sep 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Amerika ishobora gukoresha Museveni  mu mugambi wo gucamo Congo-Kinshasa ibice
Perezida Trump

Amerika ishobora gukoresha Museveni  mu mugambi wo gucamo Congo-Kinshasa ibice

Ubwanditsi 17 Nov 2017 POLITIKI

Icikwamo ibice rya Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo ritangiye guhwihwiswa mu gihe amateka yerekana ko mbere y’ umuzo w’ umukoloni igihugu cya Kongo cyari kigizwe n’ ubwami butandukanye nka Empire Lunda, Empire Bakuba, Empire Luba, Empire Kongo

Si ibyo bice gusa kuko bitewe n’ ubunini bw’ iki gihugu hari n’ ubundi bwami bwari bushingiye ku isano  ry’ umuco w’ abaturage bari baraturutse mu bihugu bikikije Kongo.

Kuva mu myaka ya za 1994, nibwo Intiti z’ abanyekongo ziganjemo abanyapolitiki

zatangiye kurazwa inshinga n’ igitekerezo cyavugaga ko hari umugambi mubisha wo gucamo ibice igihugu cyabo icyo bamwe bise Balkanization abandi bavuga ko ari Federalism.

Umunyapolitiki , Dr. Marcel Liyau muri 1992 yatangiye kwibaza byinshi kuri  iyi gahunda yo gucamo ibice Congo abanza kwibaza ko yari igamije guteza imbere Congo-Kinshasa bitewe ni uko iki gihugu cyagize ubuyobozi bubi kuva cyabona ubwigenge.

Uyu Dr. Marcel Liyau wigeze no kuvuga muri za 1990 ko kugirango u Rwanda n’ u Burundi bizabone amahoro ngo ni uko Abatutsi bo mu Burundi nabo mu Rwanda batura mu gihugu cyabo n’ Abahutu baho hombi nabo bakwibanira mu cyabo gihugu.

Iki kigeze uyu mugabo atangira kubona ko yibesheye atangira gushyigikira intero igira iti”NON A LA BALKANISATION DE LA RDC”bisobanura biti”Tuvuge oya kubifuza ko igihugu cyacu cyacibwamo ibice”.

Ni nde wacuze umugambi wo gucamo ibice Congo-Kinsahasa?

Ubusanzwe kugirango igihugu runaka gicibwemo ibice bigomba kwemezwa na Loni ndetse n’ iyindi miryango nka EU cyangwa se AU nabwo ni imbonekarimwe kuko bitandukanye cyane n’ ibyabaye mu gihe cy’ ubukoloni uwbo ibihugu by’ I Burayi bakoreshaga ubuhangane mu kwigabanya Afurika.

Abakurukiranira hafi politiki y’ Akarere bemeza ko ibyabaye kuri Sudani bishobora no kuba kuri Congo-Kinshasa bitewe ni uko ibihugu byombi bifite ubutunzi karemano bwinshi ibihugu bikomeye ku Isi biba bikanuye.

Ku rugero rwa Sudani, Perezida Museveni niwe wagize uruhare rukomeye mu icikwamo kabiri  ry’ iki gihugu dore ko yari afite n’ ubunararibonye kuko yakurikiraga ikija imbere umunsi k’ uwundi.

Nubwo , u Rwanda rwagiye ruvugwaho gutera Congo-Kinshasa , Uganda ntiyumvikanaga cyane ariko niyo yari ku isonga ibyo byose rero n’ ibigaragaza inyungu za Uganda by’ umwihariko muri Congo ari by’ umwihariko mu Karere.

Ubwo  Barack Obama yayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yohereje ingabo muri Uganda kujya gufasha ingabo za Leta guhiga inyeshyamba za LRA muri Centrafurika ariko mu by’ ukuri icyo yari agamije ni Congo-Kinshasa.

Inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gucamo ibice Congo-Kinshasa zishobora kurusha na kure izo babona muri Sudani zombi.

USA yifuje iyi gahunda kuva kera

Uko bimeze kose, kugeza magingo aya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’ igihugu gitegeka ibindi cyagiye kigaragara mu buzima bw’ igihugu cya Congo-Kinshasa kuva cyabona ubwigenge ndetse kinaharanira kubona imigabane ifatika ku mutungo kamere w’ iki gihugu cyakolonijwe n’ u Bubiligi.

Ku ntangiro y’ ingoma ya Perezida Mobutu Sese Seko Kuku Ngwendu wa Zabanga yazize ko kwanga kumvira Abanyamerika kuko yifuzaga ko abaturage ba Zaire ari bo babanza kunyurwa n’ ubutunzi bw’ igihugu cyabo ariko ntibyamushobokera kuko yahise ananizwa.

Intambara z’ urudaca zagiye zishakirwa inyito n’ impamvu zidasobanutse zabaye muri Congo-Kinshasa kuva mu mwaka w’ I 1994, zabaye ikimenyetso simusiga cyerekana uburyo ki amahanga ashishikajwe no guteza imvururu kugira ngo asahura umutungo w’ iki gihugu wiganjemo amabuye y’ agaciro, mashyamba inyamaswa n’ ibindi byinshi.

Inshuro nyinshi, Mobutu kimwe na Mzee Kabila bamaze kwangira Abanyamerika gukorana byarabagoye cyane kugeza ubwo bahitanye Laurent Kabila biyegereza umuhungu we Joseph Kabila.

Joseph Kabila ashobora gutanga icyuho

Abanyekongo batari bacye ntibemera Leta n’ ubuyobozi bwa Perezida Joseph Kabila ndetse benshi muri bo bakamwita umunyamahanga bakeka ko amaherezo azabavamo igihugu akakigambanira bityo kikacikamo ibice.

President Kabila looks on during signature ceremonies.

Iperereza ryigenga kandi ryizewe rya Rushyashya.net  ryemeza ko umugambi wo gucamo ibice Congo-Kinshasa warangije gucurwa muri Kongere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho iki gihugu kizacikamo ibice 3.

Ku ikubitiro hazabaho Leta ya Kivu yunze Ubumwe mu gifaransa Republique Unie du Kivu(RUK), Republique du Katanga ndetse Republique du Congo(RDC). Icikwamo ibice rya Sudani ryaburiye Abanyekongo

“Ushatse gutegeka abantu uko ubyifuza banze kubacamo ibice” Divide and rule mu rurimi rw’ icyongereza nibwo buryo bwagiye bukoreshwa n’ ibihangange mu gutegeka abanyantege nke.

Ubu buryo bwagaragaye cyane mu bihe by’ ubucakara, ubukoloni ndetse na nyuma aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikoresha imbaraga za politiki ndetse n’ iza gisirikare mu guharanira inyungu zazo bwite zititaye ku kaga k’ abandi.

N’ ubwo USA yari imaze kuba igihangange ntibyayibujije guteza intambara z’ ubutita(cold war) nta banga ririmo kuko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiye zishimangira gucamo ibice ibihugu byinshi byo ku isi(Koreya, Vietnam, Ubudage…) zigamije gushaka imbaraga zari zarataye mu ntambara y’Isi ya 2.

Impuguke muri politiki mpuzamahanga zisanga hatabayeho ubwumvikane ku isaranganywa ry’ ubutunzi karemano bwa Congo-Kinshasa bishobora gutuma ibihugu by’ ibihangange bisubiranamo ndetseBikaba banabyara intambara y’ Isi ya 3.

 

Albert Ngabo/Rushyashya.net

2017-11-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Ubwanditsi 25 Sep 2024
Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde

Ubwanditsi 10 Jan 2017
Cyril Ramaphosa yatowe nk’umusimbura wa Zuma

Cyril Ramaphosa yatowe nk’umusimbura wa Zuma

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Perezida Tshisekedi yunamiye inzirakarengane za Jenoside zishyinguye ku Gisozi

Ubwanditsi 25 Mar 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]
Mu Rwanda

Kigali:Umugabo yishe mugenzi we amukekaho kumusambanyiriza umugore [ Yavuguruwe ]

Ubwanditsi 27 Jun 2017
Umunyarwandakazi yapfiriye muri Uganda hafi y’umupaka wa Cyanika, nyuma yo kubura ubufasha bwashoboraga kuramira ubuzima bwe.
INKURU NYAMUKURU

Umunyarwandakazi yapfiriye muri Uganda hafi y’umupaka wa Cyanika, nyuma yo kubura ubufasha bwashoboraga kuramira ubuzima bwe.

Ubwanditsi 29 Mar 2019
U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rurasaba Uganda guhagarika mu maguru mashya imikoranire na RNC ya Kayumba Nyamwasa, amazi atararenga inkombe

Ubwanditsi 13 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru