Minisitiri w’Ikoranabauhanga, Nsengimana Jean Philbert, yatangaje ko amaze amezi atandatu nta mafaranga ageze mu ikofi ye kuko ibyo ashaka kwishyura byose yifashisha ikoranabuhanga.
U Rwanda rufite gahunda yo guteza imbere ubukungu budashingiye ku guhererekanya amafaranga mu ntoki ku buryo mu 2024, kuyahererekanya hifashishijwe ikoranabuhanga bizaba bigize ku kigero cya 80 % by’Umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).
Kuri uyu wa Kane ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri Nsengimana yavuze ko we amaze amezi atandatu nta faranga na rimwe rigeze mu ikofi ye, icyo ashatse kwishyura cyose akoresha ikarita ya banki cyangwa telefone ye.
Yagize ati “Ikofi yanjye nta kantu gaherukamo (ayerekana) ibi ni ibintu bimaze amezi atandatu. Ngira ngo amafaranga ya nyuma aherukamo ni aya misiyo nayo ntagitangwa mu ntoki, nanjye ubu nsigaye ntanga amafaranga nkoresheje telefone.”
Yavuze ko imodoka zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali ari urugero rwiza rw’uko kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bishoboka, n’izindi nzego zibishyizemo ingufu bikaba byakunda.
Yasabye abakoresha bose kwigana uwo muco, bajya guhemba bagaharanira kutishyura abakozi babo mu ntoki.
Ati “Buri wese muri twe ni umukoresha, tubere abandi urugero. Niba ufite umukozi wo mu rugo, ushobora kumubaza konti uzajya umuhemberahoukajya ushyiraho amafaranga buri kwezi, niduhera kuri ibyo byoroshye cyane, iyi gahunda tuzayigeraho mu gihe gito.”
Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabauhanga haracyarimo imbogamizi z’uko hari abacuruzi batinya kugura imashini zishyurirwaho (POS) kuko zihenze; abakiliya batinya kwishyura hakoreshejwe uburyo bwa telefone (Mobile Money) kubera amafaranga bakatwa n’ibindi.
Guverinera wa Banki Nkuru y’Igihugu, John Rwangombwa, yavuze ko bari kuganira n’ibigo by’itumanaho ku buryo kwishyurana bishobora koroshywa , icyakora ngo banashyizeho ubundi buryo buzwi nka QR code, aho kwishyura bizajya biba byoroshye.
Yagize ati “Ubu haje icyitwa QR code, ni akantu k’agashushanyo ka kode, wowe utungaho telefone yawe ugafotora, igahita iguha aho ushyira amafaranga wishyura n’aho ushyira umubare w’ibanga. Ari umumotari bazafata ako gapapuro bagashyire ku ngofero ye, agutware nugera aho ujya ufotore ka kantu kari ku ngofero ye umwishyure; ari ucuruza ibirayi mu isoko azaba agafite iruhande rwe.”
Kubera gusaza kw’inoti bya hato na hato, BNR isohora amafaranga ebyiri buri mwaka yo kujya gukoresha izindi. Umuco wo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bukaba buhanzwe amaso gukumira icyo gihombo.
Source: Igihe