Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyahejwe mu nama Umunyamabanga wa leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiranye n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu 37 byo muri Afurika nyamara no ku murongo w’ibyigwa hari harimo iki gihugu bikaba byafashwe nk’ikimenyetso cy’umwuka uri hagati y’ubuyobozi bwa perezida Trump n’ubwa perezida Joseph Kabila.
Iyi nkuru dukesha Jeune Afrique iravuga ko kuri uyu wa gatanu, itariki 17 Ugushyingo, I Washington hatigeze hagaragara intumwa za Congo, aho minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, Leonard She Okitundu atigeze agaragara mu bitabiriye iyi nama ndetse na ambasaderi wa Congo I Washington, Francois Nkuna Balumuene, atagaragaye. Iki gihugu cya Congo ngo kikaba cyabuze mu mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru hagati y’umunyamabanga wa leta, Rex Tillerson n’abaminisitiri 37 bashinzwe ububanyi n’amahanga bo muri Afurika.
Iyi nama itegurwa n’ubuyobozi bwa perezida Trump yari iya gatanu muri uyu mwaka hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Afurika Yunze Ubumwe ikaba yaribanze ku bufatanye mu bucuruzi, umutekano n’imiyoborere myiza muri Afurika.
RDC yari ku murongo w’ibyigwa Abakongomani badahari
Jeune Afrique iravuga ko umuvugizi wa department ya leta muri Amerika, Brian Neubert, yasobanuye ko ibibazo by’umutekano mu karere, bifitanye isano n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro, ariko n’ikibazo cya Congo, byari biri ku murongo w’ibigomba kuganirwa muri iyi nama, ariko ntiyasobanura icyagendeweho mu gutumira ibindi bihugu 37, birimo n’u Rwanda, muri iyi nama.
Ku ruhande rwa Congo, iki kinyamakuru kifuje kumenya icyo rubivugaho ntibyashoboka, ariko umwe mu begereye minisitiri Okitundu atangaza ko kudatumirwa byaba byatewe n’ibyari kwigwaho, ngo keretse wenda nk’uko biri guhwihwiswa I Washington byatewe no kuba repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iherutse gutorerwa kuyobora akanama ka Loni k’uburenganzira bwa muntu kandi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zarwanyije kandidatire yabo.
Nyamara ariko, ngo muri politiki ya Congo bari bizeye ko kuri ubu umwuka ari mwiza hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Congo, nyuma y’aho hatangarijwe ingengabihe y’amatora yashyizwe ahagaragara kuwa 5 Ugushyingo, igashyira amatora mu Ukuboza umwaka utaha wa 2018, ibintu byishimiwe n’Umuryango Mpuzamahanga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo abarwanya ubutegetsi bwa perezida kabila bo bifuza ko amatora yategurwa bitarenze muri Nyakanga 2018.
Ubwo aheruka guca muri Congo mu ruzinduko rw’akazi, ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Nikki Haley akaba yaratangaje ko igihugu cye kitazatera inkunga amatora naramuka atabaye mbere y’impera za 2018.
Kuri ubu rero haribazwa niba Abanyamerika barahinduye uruhande bari bahagazeho, Brian Neubert akaba asubiza avuga ko bemeye iyo ngengabihe y’amatora kuko batekereza ko ari amahirwe ku baturage ba Congo yo kwitabira amatora anyuze muri demokarasi.