Perezida wa Zimbabwe yatunguye abaturage bari bategereje ko yegura nyuma y’uko yirukanwe mu buyobozi bw’ishyaka rye, Zanu PF, abakurirra inzira ku murima avuga ko adashobora kwegura ndetse agomba kuyobora inteko y’ishyaka rye iteganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.
Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu yavuze ko azayobora inama rusange y’iryo shyaka izaba mu Ukuboza. Zanu PF yari yatangaje ko imuvanye ku mwanya wa Perezida wayo imuha amasaha ari munsi ya 24 ngo abe yeguye no kuba Perezida wa Zimbabwe.
Ubuhangange bwa Mugabe bwagabanutse ku wa Gatatu ubwo igisirikare cyafataga ubutegetsi.
Byari byatangiye Mugabe w’imyaka 93 yirukana Visi Perezida we Emmerson Mnangagwa, ibintu byagaragaje ko ashaka ko umugore we Grace ari we uzamusimbura.
BBC ivuga ko imbaga y’abantu benshi yari iteraniye mu murwa mukuru Harare, biteze kwakirana ibyishimo ubwegure bwe.
Mugabe wari ukikijwe n’abayobozi b’igisirikare yananiwe kwegura ahubwo ati “ Inama y’ishyaka [Zanu PF] iteganyijwe mu byumweru bike kandi nzayobora ibikorwa byayo.”
Yemeye ko igisirikare cyafashe ubutegetsi n’abaturage bigaragambije anasaba ko icyo gihugu gisubirana umutuzo.
Ati “Ibyabaye byose n’uko babikoze, Njye nk’umugaba w’ikirenga nemera impungenge zabo.”
Yagaragaje ko akomeza kuba Perezida nibura kugeza mu kwezi gutaha ubwo hazaba inama rusange ya Zanu PF.
Mugabe yemeye ko habayeho amakosa no guhanga udutsiko muri guverinoma ye no mu ishyaka ariko ntiyavuga ku mugore we Grace.
Kugeza ubu Zimbabwe iracyari mu gihirahiro kuko Zanu PF yavuze ko imwirukana ku buyobozi bw’igihugu naba ataregura saa sita zo kuri uyu wa Mbere.
Ku Cyumweru Mnangagwa yagizwe umuyobozi mushya wa Zanu PF n’umukandida mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha.
Inama y’iri shyaka yabaye ejo kandi yirukanye Grace Mugabe n’abandi bayobozi bakuru bari bafatanyije mu kurwanira ubutegetsi.
Benshi biteze kureba ukuntu Mugabe azayobora inama rusange ya Zanu PF kandi yirukanwe ku buyobozi bwayo.
Mnanganwa yahoze ashinzwe umutekano w’imbere ndetse yanarwanye urugamba rw’ubwigenge, ahimbwa ‘ingona’ kubera ubuhangange bwe. Mugabe akimara kumwirukana yahise ahunga ariko bivugwa ko yagarutse.
Chris Mutsvangwa uyoboye ishyirahamwe ry’ingabo zavuye ku rugerero yavuze ko bagiye gukomeza imyigaragambyo.
Ati “Ijambo rye ntaho rihuriye n’ukuri. Turakomeza gusaba ko yegura kandi turasaba abaturage kugaruka mu mihanda.”