• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Zimbabwe: Robert Mugabe wirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye ntakozwa ibyo kwegura

Zimbabwe: Robert Mugabe wirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye ntakozwa ibyo kwegura

Ubwanditsi 20 Nov 2017 HIRYA NO HINO

Perezida wa Zimbabwe yatunguye abaturage bari bategereje ko yegura nyuma y’uko yirukanwe mu buyobozi bw’ishyaka rye, Zanu PF, abakurirra inzira ku murima avuga ko adashobora kwegura ndetse agomba kuyobora inteko y’ishyaka rye iteganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu yavuze ko azayobora inama rusange y’iryo shyaka izaba mu Ukuboza. Zanu PF yari yatangaje ko imuvanye ku mwanya wa Perezida wayo imuha amasaha ari munsi ya 24 ngo abe yeguye no kuba Perezida wa Zimbabwe.

Ubuhangange bwa Mugabe bwagabanutse ku wa Gatatu ubwo igisirikare cyafataga ubutegetsi.

Byari byatangiye Mugabe w’imyaka 93 yirukana Visi Perezida we Emmerson Mnangagwa, ibintu byagaragaje ko ashaka ko umugore we Grace ari we uzamusimbura.

BBC ivuga ko imbaga y’abantu benshi yari iteraniye mu murwa mukuru Harare, biteze kwakirana ibyishimo ubwegure bwe.

Mugabe wari ukikijwe n’abayobozi b’igisirikare yananiwe kwegura ahubwo ati “ Inama y’ishyaka [Zanu PF] iteganyijwe mu byumweru bike kandi nzayobora ibikorwa byayo.”

Yemeye ko igisirikare cyafashe ubutegetsi n’abaturage bigaragambije anasaba ko icyo gihugu gisubirana umutuzo.

Ati “Ibyabaye byose n’uko babikoze, Njye nk’umugaba w’ikirenga nemera impungenge zabo.”

Yagaragaje ko akomeza kuba Perezida nibura kugeza mu kwezi gutaha ubwo hazaba inama rusange ya Zanu PF.

Mugabe yemeye ko habayeho amakosa no guhanga udutsiko muri guverinoma ye no mu ishyaka ariko ntiyavuga ku mugore we Grace.

Kugeza ubu Zimbabwe iracyari mu gihirahiro kuko Zanu PF yavuze ko imwirukana ku buyobozi bw’igihugu naba ataregura saa sita zo kuri uyu wa Mbere.

Ku Cyumweru Mnangagwa yagizwe umuyobozi mushya wa Zanu PF n’umukandida mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha.

Inama y’iri shyaka yabaye ejo kandi yirukanye Grace Mugabe n’abandi bayobozi bakuru bari bafatanyije mu kurwanira ubutegetsi.

Benshi biteze kureba ukuntu Mugabe azayobora inama rusange ya Zanu PF kandi yirukanwe ku buyobozi bwayo.

Mnanganwa yahoze ashinzwe umutekano w’imbere ndetse yanarwanye urugamba rw’ubwigenge, ahimbwa ‘ingona’ kubera ubuhangange bwe. Mugabe akimara kumwirukana yahise ahunga ariko bivugwa ko yagarutse.

Chris Mutsvangwa uyoboye ishyirahamwe ry’ingabo zavuye ku rugerero yavuze ko bagiye gukomeza imyigaragambyo.

Ati “Ijambo rye ntaho rihuriye n’ukuri. Turakomeza gusaba ko yegura kandi turasaba abaturage kugaruka mu mihanda.”

2017-11-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwiza bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yashyizwe mu murage w’Isi wa UNESCO

Ubwanditsi 20 Sep 2023
Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Mu Rwanda habonetse abandi bantu 3 barwaye Coronavirus

Ubwanditsi 10 Apr 2020
RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Ubwanditsi 01 Jul 2019
Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira

Abarwayi ba Coronavirus biyongereyeho babiri bagera ku 104, bane nibo bamaze gukira

Ubwanditsi 06 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese ni iki gituma umuryango wa Karegeya wiriza kandi wari waramuciye
ITOHOZA

Ese ni iki gituma umuryango wa Karegeya wiriza kandi wari waramuciye

Ubwanditsi 27 Jan 2016
Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N’ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N’abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko
INKURU NYAMUKURU

Ingabire Victoire Ajye Yibuka Ko Yafunzwe N’ibimenyetso Byavuye Mu Buholandi, Naho Isano N’abajenosideri, Akabaye Icwende Ntikoga Ngo Gashiremo Umunuko

Ubwanditsi 04 Jun 2021
U Burundi bwahagaritse Radiyo yanenze ko bwinumiye ku mpunzi zabwo ziciwe Congo
Mu Mahanga

U Burundi bwahagaritse Radiyo yanenze ko bwinumiye ku mpunzi zabwo ziciwe Congo

Ubwanditsi 30 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru