Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yazamuye mu ntera abasirikare bakuru mu ngabo zigize umutwe udasanzwe. Abazamuwe basaga 300.
Don Nabaasa wari ukuriye umutwe w’ingabo zidasanzwe yakuwe ku ipeti rya Colonel ahabwa irya Brigadier General.
Mugenzi we Abel Kandiho wayoboraga ishami ry’ubutasi bwa gisirikare, Chieftaincy Military Intelligence (CMI), wari ufite ipeti rya Colonel na we akaba yagizwe Brigadier General.
Nubwo aba ari bo bashyizwe ahagaragara, biteganyijwe ko umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire agomba gushyira ahagaragara urundi rutonde rw’Abofisiye bagera kuri 300 na bo bahinduriwe amapeti.
Na ho abasirikare nka Nabasa ndetse na Kandiho bakaba ari bamwe mu basirikare bari baherutse kugirirwa icyizere na perezida museveni na none akabaha imyanya ikomeye, aho Kandiho yari aherutse guhabwa inshingano zo gukora ubugenzacyaha ku ba polisi baba baragize uruhare mu byaha runaka bitandukanye.
Hari amakuru avuga ko uyu yahawe izi nshingano nyuma y’uko abasirikare benshi n’abapolisi bagaragaye mu bikorwa byo kwinjiza impunzi z’Abanyarwanda mu gisirikare ndetse bamwe muri bo bakanabifungirwa, uyu musirikare akaba yarakoze mu gace ka Luweero mu 1994 – 1998 ari na ho yamenyekaniye ubwo yakoraga mu ruganda rwa gisirikare nyuma yo kubivamo akinjira mu gisirikare nyirizina.
Naho Col. Nabasa yize ibijyanye no kuyobora urugamba rwifashisha ibifaro mu ishuri rya Warfare Training School mu gace ka Mubende akaza no kuyobora ikompanyi ijyanye n’ikoreshwa ry’ibyo bisasu guhera mu 2000 – 2002 nyuma akaza no gukomereza amasomo muri Amerika.
Ibi Perezida museveni akaba yabikoze kandi mu gihe haherutse gutangazwa amakuru yuko hari umu Generali w’umufaransa umaze igihe gito agiriye uruzinduko muri Uganda na Congo mu rwego rwo kureba uko Ingabo za Uganda zo mu mutwe udasanzwe ziyobowe naba basirikare bazamuwe mu ntera zigomba gutangira kujya muri Congo n’ibikoresho byazo bikomeye byitwaje ko zigiye guhashya umutwe w’inyeshyamba wa ADF-NALU, urwanya Museveni ariko ari amayeri yo kugirango izi ngabo za Uganda n’ibikoresho byazo bibone uko byinjira muri Congo byegerezwe umupaka wa Congo n’u Rwanda mu rwego rwo kwitegura intamba ishobora kwaduka hagati y’ibi bihugu byombi no gutera ingabo mu bitugu imitwe ikorera muri Congo igamije gutera u Rwanda nka FDLR, Imbonerakure n’Ingabo bivugwa ko ari iza Kayumba Nyamwasa.
Ubwanditsi