Mu nama yigaga ku buryo hakongerwa ikoranabuhanga mu gihugu iherutse kuba Minisitri ufite ikoranabuhanga mu nshingano yanenze bikomeye ndetse anaseka cyane abayobozi bafunga internet ku nyubako za Leta abaturage ntibabashe kuyikoresha nyamara yakabaye imwe muri serivise abazigana bakwiye guhabwa.
Minisitiri w’ikoranabuhanga Jean Philbert NSENGIMANA we avuga ko ibi ngo usanga babiterwa n’imyumvire ipfuye ko Internet nikoreshwa n’uyishaka wese irashira. Yemeza kandi ko internet iri ku nyubako zubuyobozi ngo Leta yayishyuye kandi idashobora kumarwa n’uko abantu bayikoresha babaye benshi.
Kuri Ministre w’ikoranabuhanga Jean Philbert NSENGIMANA ngo iyi internet ntikwiriye gufungiranwa kuko leta yayishyuye kandi ngo kuyikoresha abibwira ko ari ukuyimara baba bibeshya cyane.
Aseka cyane Ministre w’ikoranabuhanga Jean Phibert NSENGIMANA yagize ati: “Abantu baracyafite imyumvire ipfuye ko nibafungura internet irashira; Ngo nuyifungura iri bushire. Ntabwo ariko bimeze abantu batekereza internet nk’umuyoboro w’amazi wa Wasac aho ufunguye abantu benshi bakaza kuvoma bayamara mu kigega. Ariko Internet ntabwo uyifungura ngo ishire.”
Yongeyeho ko Internet ari nk’umugezi ngo igishobora kubaho ni uko abantu benshi baje kuwuvomaho buri wese yabona utuzi duke ariko ntabwo amazi bayamara.
Ministre Philbert yavuze ko yifuza umunsi umwe Internet yazaba ari nke abanyarwanda bayirwanira ati:” icyi kibazo cyo umunsi cyabayeho ndawifuza.”
Umunyabanga wa Leta muri Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe iterambere ry’ubukungu HARERIMANA Cyliaque nawe yemera ko hari inyubako za Leta zifungirana Internet zazo.
Ntiyerura ngo abifate nk’ibidakwiriye gusa nawe ngo yumva iyi yakabaye ari serivise abaturage bahabwa iyo bageze ku buyobozi.
HARERIMANA Cyliaque yagize ati” Uko amashanyarazi atangwa n’amazi, uko batanga izindi serivice, umuturage yagombye kubona internet nkuko abona ibindi. Internet rero igiye kuba kimwe mu biranga ubuzima bwa buri munyarwanda. ku ruhande rero rwo kuvuga ngo hari iziba zifunze icyo nicyo twakwibazaho tukareba ni hehe ziba zifunze kandi zigenewe abaturage abantu bagahindura neza imikorere.”
Internet ubu yamaze kugezwa hirya no hino mu nzu z’ubuyobozi gusa ahenshi usanga ifungijwe imibare cyangwa se amagambo y’ibanga amenywa n’abahakora n’uwo bavunguriyeho.
Imibare itangwa na RURA igaragaza ko abanyarwanda bagerwaho na Internet ubu babarirwa muri 95%. Mu gihe ubuso bungana na 88% bw’igihugu uburi ho ashobora gukoresha internet. Iyi mibare igaragaza kandi ko Internet yihuta izwi nka 4 G imaze kugezwa nibura ku buso bungana na 51% bw’u Rwanda.