• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo   |   26 Aug 2026

  • Volleyball: Mu mikino y’igikombe cy’Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC)   |   26 Aug 2026

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya   |   25 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda
Ghahraman ari kumwe n'umuhanzi Bikindi Simon waririmbye indirimbo nyinshi zashishikarizaga Abahutu kwivuna Abatutsi

New Zealand: Depite Ghahraman akomeje kwibasirwa anengwa ko yaburaniye abakoze jenoside mu Rwanda

Ubwanditsi 28 Nov 2017 ITOHOZA

Depite Golriz Ghahraman uhagarariye ishyaka Green Party mu Nteko Ishinga Amategeko ya New Zealand yibasiwe bikomeye anengwa kubera uruhare yagize mu kunganira abashinjwaga uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu rukiko rwa Arusha. Umunya-New Zealand mugenzi we, Phil Quin wabaye mu Rwanda imyaka 3 ni umwe mu bakomeje kunenga abunganiraga abagize uruhare muri jenoside ndetse akanenga n’uruhare rwa Ghahraman.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), ni urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashinzwe kuburanisha abagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Bivugwa ko Abanyarwanda bagera muri miliyoni 2 bagize uruhare muri ubu bwicanyi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, nko kwica abaturanyi cyangwa gusahura ibyabo. Inkiko Gacaca icyo gihe hasanzwe zishobora kwihutisha kuburanisha aba bantu ndetse zikagira uruhare mu bumwe n’ubwiyunge.

Ku rukiko rwa Arusha, uwaje kuba umunyapolitiki muri New Zealand we yafashe icyemezo cyo kumara umwaka muri Afurika  mu itsinda ryaburaniraga abashinjwaga uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Golriz Ghahraman ngo akaba atari umwe mu banyamategeko 200 bari baragenwe na Loni ngo bazunganire abaregwaga ahubwo yari umukorerabushake.

Ghahraman mu rukiko rwa Arusha mu 2008

Phil Quin wemera ko koko n’abagize uruhare muri jenoside cyangwa abakoze ibyaha ndengakamere nabo baba bakeneye ababunganira mu mategeko, asanga ubwunganizi bwa Ghahraman butari ngombwa  ku bantu bashinjwaga bari basanzwe bafite abunganizi barenze umwe kuri buri muntu ahubwo ngo byari nko gushaka ubunararibonye.

Ngo nibyo nta kibi kiri mu gushaka ubunararibonye mu kazi kandi ngo stages ni uburyo bwiza bwo kwagura aho umuntu ashobora kugera, ariko Quin ntiyumva ukuntu Ghahraman yahisemo kujya kumara igihe cye mu manza zakurikiye jenoside.

Bivugwa ko abunganiraga abakekwagaho uruhare muri jenoside i Arusha bagenderaga ku gitekerezo cy’uko abakorewe ubwicanyi ari bo ba nyirabayazana b’ibyababayeho, Quin akavuga ko atumva ukuntu umuntu uzi ubwenge nka Ghahraman yaba atari azi ko agiye kugira urwo ruhare rwo kumvisha ko abishwe muri jenoside ari bo babyiteye.

Mu nyandiko yafatanyije n’uwitwa Peter Robinson bavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no ku bwicanyi bwo muri Srebrenica, Ghahraman avuga ko igikorwa cyabanjirije jenoside cy’impanuka y’indege ya Habyarimana gishobora kwitwa icyaha cy’intambara cyakozwe n’ingabo z’Abatutsi zo muri FPR. Ibi bikaba byaranitwajwe na benshi mu bagize uruhare muri jenoside nyuma y’amasaha makeya iyi ndege ihanuwe n’ibisasu bya missiles na n’ubu hataramezwa bidasubirwaho uwabirashe.

Muri iyi nkuru dukesha urubuga rwo muri New Zealand rwitwa newsroom.co.nz, Phil Quin akomeza avuga ko ibyo Ghahraman yanditse byuzuyemo byinshi biteye gushidikanya ndetse n’aho yabikuye hashidikanwaho, we afata nk’ibihuha bigamije guteza urujijo ku bantu ba nyabo bashyize mu bikorwa jenoside.

Quin akaba avuga ko ibitekerezo byo kuvuga ko ababohoje igihugu ari bo bizaniye jenoside biba mu mirwa mikuru yo mu Burayi, ahacumbikiwe bamwe mu bikomerezwa bya Hutu-Power ndetse n’udutsiko tw’abahakana jenoside ngo usanga mu bitangazamakuru no muri za kaminuza. Aba ngo wababarira ku ntoki, ariko imbuga nkoranyambaga zirushaho guha uburemere ibitekerezo byabo ku mateka.

Bikindi Simon yakatiwe mu 2008 imyaka 15 y’igifungo nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukangurira abandi gukora jenoside

Kubera ibi Quin akaba yagize ati: “Yaba yarabikoze ku bushake cyangwa atabishaka, Ghahraman yasimbutse muri iyo gari ya moshi. Nk’umuntu w’icyitegererezo akwiye kuburanishwa kuri ayo mahitamo ye.”

Quin uvuga ko kuri ubu Ghahraman arimo no gukorera Abanyarwanda babiri bahungiye muri New Zealand ngo batazohererezwa u Rwanda, aho abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yanashyizeho ubutumwa bwa Ghahraman avuga ko u Rwanda ari ubutegetsi bw’igitugu bwa gisirikare, ibirego bishinja jenoside ngo cyane cyane abatavuga rumwe n’ubutegetsi akaba ari ibintu bisanzwe.

Undi wanenze Ghahraman ni uwahoze ari umudipolomate wa New Zealand, Colin Keating. Uyu ni umwe mu bantu batatu bonyine mu kanama k’umutekano ka Loni mu 1994, babashije gusaba ko hagira igikorwa ngo jenoside ihagarikwe.

Uyu waje no gukora mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 3 mu mushinga wo kubaka ubushobozi mu bakozi ba leta, avuga ko kuri we, kwitora kwa Ghahraman akajya kuburanira abakoze jenoside byasize icyasha uko yafatwaga.

2017-11-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

NEW RNC yahinduye umuvuno ishaka kwiyegereza abo yitaga ko bayinukira

NEW RNC yahinduye umuvuno ishaka kwiyegereza abo yitaga ko bayinukira

Ubwanditsi 09 Mar 2017
Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Ubwanditsi 12 May 2018
Intambara iratutumba hagati ya Hon. Gatabazi na Twagiramungu

Intambara iratutumba hagati ya Hon. Gatabazi na Twagiramungu

Ubwanditsi 12 Oct 2016
Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 2)

Tumenye bamwe mu barwanya Leta y’u Rwanda ( Igice 2)

Ubwanditsi 28 Feb 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro
Amakuru

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Ubwanditsi 23 Sep 2024
Perezida Museveni arashinja umutwe wa ADF kuba ari wo wishe AIGP Andrew Kaweesi n’umushinjacyaha Kagezi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Museveni arashinja umutwe wa ADF kuba ari wo wishe AIGP Andrew Kaweesi n’umushinjacyaha Kagezi

Ubwanditsi 07 Jun 2018
BBC iranze ibaye gatanyamiryango!
Amakuru

BBC iranze ibaye gatanyamiryango!

Ubwanditsi 29 Dec 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru