Sam Gody Nshimiyimana, ni Umunyamakuru w’inararibonye mu mwuga. Arikozemo igihe kirekire ubu akaba ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango ugamije impinduka zijyanye n’iterambere mu baturage-MIC , yatwoherereje inyandiko iteye itya:
Ni koko reka batwite IMIHIRIMBIRI, kuko bamwe ntibazi n’igisobanuro cyimbitse cyaryo.
Guhirimbira si ugukena ku mufuka, cyangwa kugira inzara imbere y’imbavu. Guhirimbira hiyongeraho no kubura indangagaciro-muntu, ku buryo rubanda ubamo iguha akato, ikagucira urubanza, ukaba rubebe.
Umwe udakaraba, udasokoza, utamesa, udatinya imyaka y’abaturanyi akenshi ayishakira kuyigunzura. Mbese asa nka rya tungo Padiri Kagame yise itungo ryo mu batindi, abarikunda umuhore bakaritazira indyoheshabirayi, abubu bakaryita akabenzi. Ngiyo isura y’UMUHIRIMBIRI.
Nyakubahwa Minister, koko burya bwose niko mubyumva iyo muri Leta?
Ngira ngo hari abagabo mwahuye b’indimi nyinshi, bagira urwo bakorana n’urwo bazindukana. Bagira ukuri bakavugishije bagahitamo kuguhakishwa. Niba hari uwakubwiye ko ari umunyamakuru, Je suis Umuhirimbiri!
Niba hari uwagusabye, wamwima akavuza induru cyane ati: “Tura tugabane niwanga umenere aho.” Agasara, agasizora , ati: “Nutampa urampera bukonji.” Akakubwira ko ari umunyamakuru, aho Je suis Umuhirimbiri!
Niba hari uwo mwahuriye mu rukiko, yariye ay’abandi, ngo akunde aruce agaramye, byarimba akamama, bugacya ari umusaseridoti uje kwigisha ivanjiri nziza, akakubwira ko ari umunyamakuru, ndemeye koko ndi Je suis Umuhirimbiri!
Niba hari uwo mwahuye ari umukannyi, akana inkanda azipimaho, cyangwa areba ikwira i Bweramana gusa, ariko ntarebe ikwira i Bwerambwija, ati: “Ndabakanira urwa Musheru mube mwitonze…” akakubwira ko ari umunyamakuru, ndemeye Je suis Umuhirimbiri!
Nusanga hari ukora atyo, ndakurahiye si umunyamakuru, ahubwo azaba ari uwo mwicuriye Nyakubahwa!
Naho Ubundi Je ne suis pas Umuhirimbiri!
Sam Gody Nshimiyimana