• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 5 Ukuboza 2017

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 5 Ukuboza 2017

Editorial 06 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

None ku wa Kabiri, tariki ya 5 Ukuboza 2017, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 08 Ugushyingo 2017, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho aho imyiteguro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano igeze.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje:

a) Ishyirwaho ry’Ikigo Mpuzamahanga cy’i Kigali gishinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi n’Imari (Kigali International Financial Center/KIFC);

b) Uburyo burambye bwo gushakira umutungo wunganira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza;

c) Politiki yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda n’ingamba zo kuyishyira mu bikorwa;

d) Politiki y’Igihugu y’Itangwa ry’impeta z’ishimwe;

e) Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari “Gatare Tea Company Ltd” yerekeranye n’ubufatanye mu gucunga amashyamba ya Leta akurikira: Nyankenke A, Nyankenke B, Gakomeye, Shungwe, Mutazimiza, Shariyo, Shariyo-Rwambogo, Shariyo-Matare na Rwanyamwaso aherereye mu mirenge ya Mahembe, Kanjongo na Macuba mu Karere ka Nyamasheke.

f) Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’Umushoramari “Rwanda Mountain Tea (RMT) Ltd” yerekeranye n’ubufatanye mu gucunga amashyamba ya Leta akurikira: Mashya IA, Mashya IB, Mashya IC, Mashya II, Rutare na Gapfunsi aherereye muri Gishwati mu Turere twa Ngororero na Nyabihu.

g) Amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Rwanda Energy Group (REG) yerekeranye no gucunga no gufata neza inganda za Leta z’amashanyarazi umunani 
(8) zikurikira: Nyabarongo, Jabana I; Jabana II; Mukungwa I; Ntaruka; Nshili; Nyabahanga na Gatsata.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

a) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 29 Ugushyingo 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni ijana na makumyabiri n’imwe n’ibihumbi ijana na mirongo itatu na birindwi z’amadolari y’Abanyamerika (121.137.000 USD) agenewe gahunda irambye yo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura;

b) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 29 Ugushyingo 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ihagarariye Africa Growing Together Fund, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itanu z’amadolari y’Abanyamerika (50.000.000 USD) agenewe gahunda irambye yo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura;

c) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 29 Ugushyingo 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’lkigega Nyafurika Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo itandatu za Units of Account (60.000.000 UA) agenewe gahunda yo guteza imbere ubumenyi n’ubucuruzi;

d) Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 04 Ukuboza 2017, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni mirongo inani n’umunani n’ibihumbi magana atanu z’Amadetesi (88.500.000 DTS) agenewe gahunda ya mbere yo gutera inkunga politiki y’iterambere y’urwego rw’ingufu;

e) Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko N° 14/2008 ryo ku wa 04/6/2008 rigena iyandikwa ry’abaturage n’itangwa ry’ikarita ndangamuntu ku Banyarwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

a) Iteka rya Perezida rigena imiterere, imitangire n’imenyekanisha ry’Impeta z’Ishimwe;

b) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB);

c) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana ubutaka mu mutungo rusange wa Leta buri kuri hegitari 155, 9 buherereye mu murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke rikabushyira mu mutungo bwite wayo no kubutanga bitanyuze mu ipiganwa bugahabwa Umushoramari Gisakura Tea Company;

d) Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abashinjacyaha bo ku Rwego rw’Ibanze. Abo ni :

1. Madamu IGENA Marie Louise;

2. Madamu UWIMANA Angelique;

3. Bwana TWAGIRAYEZU Ildephonse.

e) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana SEBUDANGA Augustin wari Chief Cabinet Notes Taker muri Serivizi za Minisitiri w’Intebe kujya mu kiruhuko cy’izabukuru;

f) Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana RUTAKAMIZE Joseph wari Umuyobozi wa Serivisi ya Porogaramu y’Ishami ry’Ubumenyi n’Ubugeni mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) kujya mu kiruhuko cy’izabukuru;

g) Iteka rya Minisitiri rishyiraho Koleji z’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ry’Imyuga n’Ubumenyingiro: Koleji ya Kigali, Koleji ya Ngoma, Koleji ya Karongi, Koleji ya Huye, Koleji ya Tumba, Koleji ya Musanze, Koleji ya Gishari na Koleji ya Kitabi.

6. Inama y’Abaminisitiri yashyize Bwana KARANGWA Charles ku mwanya wa Director of Public Institutions Accommodation and Office Management Unit mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Guteza imbere imiturire/RHA.

7. Mu Bindi:

a) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Inama Nkuru y’Abana ya 12 ku rwego rw’Igihugu iteganyijwe ku itariki ya 7 Ukuboza 2017 ikazabera mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Uburere buboneye: inkingi yo kubaka u Rwanda twifuza”.

b) Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

 Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru “Amavubi” iri mu marushanwa ya CECAFA arimo kubera muri Kenya kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 17 Ukuboza 2017. Ikipe y’Igihugu “Amavubi” iri mu itsinda rya A hamwe n’Amakipe y’Ibihugu bya Kenya, Libiya, Tanzania na Zanzibar.

 Ikipe y’Isonga Academy yitabiriye Amarushanwa yiswe “Tournoi International du District d’Abidjan” yahuje amakipe y’ingimbi 12 y’umupira w’amaguru yo muri Afurika n’Uburayi. Iyo mikino iteganyijwe kuva ku itariki ya mbere kugeza ku ya 6 Ukuboza
2017.

c) Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

 Gahunda y’Itorero “Urunana rw’Urungano” iteganyijwe kubera i Gabiro kuva tariki ya 6 kugeza ku ya 16 Ukuboza 2017. Muri uyu mwaka, iri Torero rizahuza urubyiruko rusaga 500 ruzava hirya no hino mu Gihugu n’urundi rusaga 100 ruzava mu bindi bihugu. Ibiganiro muri iryo Torero bizibanda ku gukunda igihugu,
kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kwimakaza Ubumwe
n’Ubwiyunge.

 Gahunda y’Intore mu biruhuko yatangiye tariki ya 25/11/2017 ikazasozwa tariki ya 13/01/2018. Iyi gahunda igamije kurinda urubyiruko kwishora mu bikorwa birwangiza muri ibi bihe by’ibiruhuko rushyirwa muri gahunda ziruteza imbere harimo kwigishwa indangagaciro z’umuco nyarwanda, guteza imbere impano zarwo, kwirinda ibiyobyabwenge, kwita ku isuku aho rutuye, kugira uruhare mu kubaka ibyumba by’amashuri n’ibindi.

d) Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ingengabihe y’amashuri Abanza n’Ayisumbuye igizwe n’ibyumweru 39 bigabanyijwe mu bihembwe bitatu ku buryo bukurikira:

 Igihembwe cya mbere kizamara ibyumweru 10, kizatangira tariki ya 22 Mutarama 2018, kirangire tariki ya 29 Werurwe 2018;

 Igihembwe cya kabiri kizamara ibyumweru 15, kizatangira tariki ya 16 Mata 2018, kirangire tariki ya 03 Kanama 2018.

 Igihembwe cya gatatu kizamara ibyumweru 14, kizatangira tariki ya 21 Kanama 2018, kirangire tariki ya 23 Ugushyingo 2018.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Marie Solange KAYISIRE, 
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

2017-12-06
Editorial

IZINDI NKURU

Imirimo yo gusana  Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera

Imirimo yo gusana Gatuna iragana ku musozo – Minisitiri Sezibera

Editorial 20 Apr 2019
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania

Editorial 30 Sep 2020
Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Abagande bakomeje gufatirwa ku mupaka bakora ubucuruzi butemewe

Editorial 02 Jul 2019
Kinshasa (DRC): Umukuru w’inyeshyamba ukorana n’UBurundi n’inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa yatawe muri yombi

Kinshasa (DRC): Umukuru w’inyeshyamba ukorana n’UBurundi n’inyeshyamba za Kayumba Nyamwasa yatawe muri yombi

Editorial 23 Jan 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru