Raila Odinga wari uhanganye na Uhuru Kenyatta mu matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya atangaza ko imihango yo kumurahiza nka Perezida w’icyo gihugu izaba kuwa kabiri mu cyumweru gitaha, ariko akaba akomeje kugirwa inama zo kubireka akica amatwi !
Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo Raila Odinga uyobora National Super Alliance (NASA) yatangaje yuko kuwa kabiri w’icyumweru gitaha azarahirira umwanya w’umukuru w’igihugu ngo kuko ubu Kenya nta Perezida ifite.
Nk’uko tubikesha ibinyamakuru bitandukanye muri Kenya, ejo kuwa gatatu igihugu cya leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zagiriye inama Odinga kureka iyo gahunda y’irahizwa ngo kuko Kenya ifite umukuru w’igihugu, Uhuru Kenyatta, warahirijwe uwo mwanya tariki 28 z’ukwezi gushize.
Ibyo bitangazamakuru bivuga yuko Umuyobozi wungirije ushinzwe ibibazo bya Afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, Donald Yamamoto ejo ari Nairobi yabwiye Odinga yuko ibyo arimo byo gushaka kurahizwa nk’umukuru w’igihugu cya Kenya bishobora gutuma Perezida Donald Trump amufatira ibihano.
Ibyo Yamamoto yabibwiye Odinga arikumwe n’abandi bafatikanyije kuyobora NASA, aribo bayobozi b’andi mashyaka agize NASA. Abo ni Musalia Mudavadi, Mose Wetang’ula na Kivutha Kibwana wari uhagarariye umuyobozi w’ishyaka Wiper, Kalonzo Musoka, ubu uri hanze y’igihugu.
Raila Odinga avuga yuko agomba kurahirira uwo mwanya w’umukuru w’igihugu cya Kenya ngo kuko ariwe watsinze amatora ya tariki 8/8/2017, akibwa amajwi na komosiyo y’amatora (IEBC). Akavuga yuko amatora y’isubirwamo yakozwe tariki 26/10/2017 yarabivuze kare yuko atayemera na Kenyatta atamwemera ko yarahiriye umwanya wa Perezida wa repubulika abikesha ibyavuye mu matora atemera.
Odinga akavuga yuko Amerika cyangwa ibindi bihugu nkayo bitagatekereje ibyo kumubuza kurahirira uwo mwanya ngo kuko yasanze nta ncuti zibarimo. Ngo Kenyatta yibye amajwi baraceceka, Abanyakenya baricwa mu bihe by’amatora baraceceka ngo none baramugira inama yo kureka imigambi ye ntakuka yo kurahirira kuba Perezida wa Kenya ngo kandi bakabaye bahamya yuko ubu Kenya nta Perezida ifite. Raila ati ibyo bihugu nakekaga yuko ari incuti none namenye neza yuko ari abanzi ba Mbere.
Uyu munsi nabwo umushinjacyaha mukuru wa Kenya, Githu Muigai yaburiye Odinga yuko gahunda afite zo kurahirira umwanya w’umukuru w’igihugu cya Kenya tariki 12 z’uku kwezi ari ugukina mu bikomeye.
Muigai yavuze yuko icyo ari icyaha gikomeye cyane, uwo gihamye ahanishwa igihano cy’urupfu ! Ngo n’abazitabira iyo mihango bazahamwa n’icyaha nk’icyo.
Kayumba Casmiry