Abantu bagera ku bihumbi bibiri baturutse mu Rwanda no hanze yarwo, bategerejwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano igiye kuba ku nshuro ya 15, ikaba ifatirwamo imyanzuro ikomeye igamije guteza imbere abaturage n’igihugu muri rusange.
Buri mwaka guverinoma y’u Rwanda itegura Inama y’Umushyikirano igatumirwamo abaturage, abayobozi b’inzego z’ibanze, abahagarariye amadini n’amatorero, abahagarariye ambasade [z’u Rwanda] mu bindi bihugu n’abandi batumirwa batandukanye.
Kuri iyi nshuro iyi nama iteganyijwe ku matariki ya 18-19 Ukuboza 2017, I Kigali muri Convention Centre.
Ni inama iha urubuga abaturage mu rwego rwo kubaka igihgu, bakabaza ibibazo bibangamiye iterambere ryabo maze bigahabwa umurongo bikemurirwamo.
Abaturage bari mu bice bitandukanye baganiriye na IGIHE, dukesha iyi nkuru batangiye kugaragaza ibyo bifuza ko byazaganirwaho muri iyo nama.
Nshimiyimana Emmanuel wo mu Karere ka Huye, yifuza ko haganirwa ku mitangire y’imirimo n’akazi mu nzego za leta, kuko ngo usanga hakigaragaramo ikimenyane na ruswa, bigatuma rimwe na rimwe akazi gahabwa umuntu udafite ubushobozi bikadindiza iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Nubwo hari gahunda nyinshi zigenda zishyirwaho kugira ngo akazi koko kabone abagakwiriye, uracyabonamo kwitotomba kwa benshi bigaragaza ko hakiri ibitaranozwa. Icyo kintu gikwiye kwigwaho mu rwego rwo guca ruswa; bimaze iminsi bivugwaho mu cyumweru cyo kurwanya ruswa ariko hari ubwo bihera mu magambo gusa. Imirimo ya Leta nihabwe abantu bafite ubushobozi kuko nibwo tuzagera ku iterambere twifuza”.
Dusengimana Paul wo mu Karere ka Nyamagabe yifuza ko haganirwa ku cyakorwa hagamijwe kugabanya ubushomeri bukomeje kwiyongera mu rubyiruko, hakaba hashyirwaho nk’ibigo bishinzwe gufasha urubyiruko kubona imirimo.
Ati “Leta ikwiye gushaka uburyo yashyiraho ibigo runaka byajya biha urubyiruko imirimo cyangwa bikayibashakira kugira ngo ubushomeri bugabanuke.”
Abaturage kandi bagaruka ku kibazo cy’igiciro cy’ibikorerwa mu Rwanda kigihanitse bikaba bishobora kudindiza gahunda ya ‘Made in Rwanda’.
Nteziryayo Faustin wo mu Karere ka Musanze ati “Nihigwe ku kibazo k’ibikorerwa mu Rwanda; rimwe na rimwe usanga bihenze kuruta ibituruka hanze bigatuma bitagurwa cyane. Nibarebe ukuntu ibiciro byagabanywa kugirango umunyarwanda wese yisange ku giciro kimworoheye ndetse bongere ireme n’uburambe ku bikorerwa mu Rwanda.”
Ikindi gikwiye guhinduka ni ikijyanye n’uburyo imisanzu ya mituweli itangwa n’uko umunyamuryango yemererwa kwivuza bamwe bavuga ko hakirimo ingorane.
Habiyambere Donathi ati “Umuntu ufite umuryango w’abantu benshi akwiye kwemererwa kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu byiciro, abo ayatangiye bakaba bivuza bitabaye ngombwa ko bategereza abasigaye , hanyuma abandi na bo bakishyurirwa mu cyiciro gikurikiyeho bitewe n’ubushobozi bw’umuntu kuko twe tuzi neza agciro k’ubwisungane mu kwivuza ahubwo ikibazo ni uburyo bwo kwishyura umusanzu.”
Hanifuzwa ingamba zihariye zo gushakisha abagabo bakomeje gutera abangavu inda zitateguwe bagahanwa, aho guhora hakorwa ibyegeranyo by’umubare runaka w’abakobwa bazitewe ndetse icy’abana bata amashuri na cyo kigakemurwa mu maguru mashya.
Izamuka ryigiciro cy’ibiribwa na cyo ni ikibazo abaturage bifuza ko kizigwaho mu Nama y’Umushyikirano nk’uko byagarutsweho na Masengesho Anaclet wo mu Karere ka Rusizi uvuga ko ibiciro by’ibiribwa bigenda bizamuka bihabanye n’ubushobozi bw’abaturage.
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yigirwamo ingingo ziba zigamije kuzamura iterambere ry’abaturage hagafatwa imyanzuro igomba gushyirwa mu bikorwa muri uwo mwaka.