• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Burundi: Abagore mu myiyerekano ishyigikira ko Perezida Nkurunziza ahindura Itegekonshinga

Burundi: Abagore mu myiyerekano ishyigikira ko Perezida Nkurunziza ahindura Itegekonshinga

Editorial 17 Dec 2017 HIRYA NO HINO

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Ukuboza 2017, abagore bibumbiye mu muryango WAP (Women in Action for Peace) mu gihugu cy’u Burundi babyukiye mu mihanda n’inyandiko ndetse banaririmba indirimbo zishyigikira ko Perezida Nkurunziza ahindura Itegekonshinga bityo akazakomeza kuyobora u Burundi.

Uru rugendo rwitiriwe urw’amahoro mu gihugu cy’u Burundi, rwatangiriye ku kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye (ONU), rukomereza mu bindi bice bitandukanye by’umujyi wa Bujumbura, aba bagore bakaba bari baherekejwe n’abagabo babo aho banyuze hose.

Aba bagore mu ndirimbo zisingiza zikanarata perezida Nkurunziza, ndetse banamagana imiryango igaragaza ko idashyigikiye ko yakomeza kubayobora, bavuga ko abo ari abatifuriza ibyiza igihugu cy’u Burundi.

Ku bipapuro aba bagore bari bitwaje hari handitseho amagambo ashimira umukuru w’igihugu ku guharanira ubusugire bw’igihugu ndetse akanihaniza abashaka kukivogera.

Mu cyumweru gishize, nibwo perezida Nkurunziza yatangaje ko ashaka kuvugurura Itegekonshinga bityo akaba yazayobora igihugu z’izindi manda zizakurikiraho, mu gihe abatavuga rumwe na we batabishyigikiye.

Ni mu gihe kandi ibikorwa byo kunga Perezida nkurunziza n’abo batavuga rumwe bias n’ibyananiranye mu gihe umuhuza Benjamin Mukappa akoresha inama buri gihe ikarangira nta cyo igezeho.

Perezida Nkurunziza kandi ashatse guhindura Itegekonshinga nyuma y’uko habaye ubwicanyi budasanzwe mu gihugu cy’u Burundi nyuma y’uko agerageje kwiyamamariza indi manda ndetse akaza no gutsinda amatora, kugeza ubu abo batavuga rumwe bakaba bataratuza, byongeye abatagira ingano bakaba barahitanywe n’izo mvururu abandi ibihumbi amagana bakaba bakiri mu buhungiro.

2017-12-17
Editorial

IZINDI NKURU

Burera: Abaturage  baragurisha  amasambu  kugira ngo babone amashilingi  yo kugomboza ababo bafatiwe Uganda

Burera: Abaturage baragurisha amasambu kugira ngo babone amashilingi yo kugomboza ababo bafatiwe Uganda

Editorial 10 Jan 2018
Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Editorial 03 Jul 2019
Ndagisha Inama

Ndagisha Inama

Editorial 17 May 2017
Zimbabwe: Robert Mugabe wirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye ntakozwa ibyo kwegura

Zimbabwe: Robert Mugabe wirukanwe ku buyobozi bw’ishyaka rye ntakozwa ibyo kwegura

Editorial 20 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba
INKURU NYAMUKURU

“ Sinzakorana na CMI gusa, ahubwo nzaba umwe muri bo.” – Rugema Kayumba

Editorial 15 Jan 2019
Abaturage b’i Goma muri Kongo barishimira uburyo bakiriwe mu Rwanda ubwo bahahungiraga muri izi mpera z’icyumweru, ikirunga cya Nyiragongo kirimo kuruka. Baboneyeho kwamagana Martin Fayulu na Denis Mekwege bavuga ibinyoma ku Rwanda.
Amakuru

Editorial 23 May 2021
Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.
Mu Mahanga

Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Editorial 06 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru