Imiryango ifite abantu baburiwe irengero mu gihugu cya Uganda batangiye kotsa igitutu guverinoma kugira ngo hamenyekane aho baherereye.
Imwe mu miryango yabuze abayo, ni uwa Johnson Nunu.Uyu muryango ukaba usaba guverinoma ya Uganda gukora ibishoboka byose ikabona umubyeyi wabo n’ubwo bakeka ko yaba yaratawe muri yombi n’igipolisi.
Julius Kansiime, Umuhungu wa Nunu ati “Nk’uko tugitegereje ibizava mu iperereza ariko nta muntu utinyuka kutubwira aho ari”.
Nubwo hari ikizere cy’uko ashobora kuboneka, igipolisi cya Uganda cyatangaje ko uyu mugabo atari mu maboko yabo gusa Emilian Kayima, umuvugizi wa police avuga ko bakomeje gukorana kugira ngo hamenyekane irengero rye.
Yagize ati”Mbarara ntabwo imufite, ntabwo ari i Ntungamo, Kampala nayo ntimufite, ndigukorana n’abankuriye bo muri UPDf kugira ngo turebe niba ari mu bindi bigo, abaye adahari nta kosa twaba dufite abaye ahari twasobanura impamvu ahari”.
Igipolisi cya Uganda kivuga ko iyo cyafashe umuntu gihita kibimenyesha umuryango w’ukorerwaho iperereza gusa umuryango we ukomeje guterwa impungenge z’uko hashize icyumweru nta rwego ruratangaza ko rubafitiye umuntu ndetse n’itangazamakuru rikaba ryahagurukiye iri shimutwa ry’abantu mu gihugu cya Uganda.
Umunyamakuru witwa Byaruhanga yagize ati”Umuryango wahise ubwira polisi ko wabuze umuntu muri Ntungamo none icyumweru kirashize nibwo polisi ivuze ko igiye gutangira gushaka, ubwo byaguha kizere ki ko azaboneka mu zindi nzego “.
Umuryango wa Johnson Nunu uvuga ko igisigaye ari ukugeza ikirego cyabo mu nkiko cyane ko umubyeyi wabo atigeze yinjira muri politiki.
Ibi bitangajwe nyuma yaho hari n’abanyarwanda baherukaga gufatwa n’inzego z’umutekano z’igihugu cya Uganda barimo Gatsinzi Fidele watawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi ubwo yari agiye gusura umwana we wiga yo.