Umudepite w’ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda akaba yaranze gutorera ingingo yemerera Museveni kuzongera kwiyamamariza umwanya wa Perezida yakiriwe gitwari ubwo yerekezaga iwabo.
Nk’uko byatangajwe uyu munsi n’ikinyamakuru The Monitor cyandikirwa muri Uganda uwo mu depite, Evelyn Chemutai, ni umwe mu badepite 27 b’abarwanashyaka ba NRM banze gutorera ingingo yemerera umuntu ugejeje imyaka 75 y’amavuko kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika. Iyo iyo ngingo idakurwa mu itegeko nshinga ntabwo Museveni w’imyaka 73 y’amavuko yari kuzemererwa kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri manda itaha. Nk’uko icyo kinyamakuru kibitangaza abo badepite 27 bashobora kuzafatirwa ibyemezo n’iryo shyaka riri ku butegetsi, ariko Chemutai we akavuga yuko nta bwoba bimuteye !
Ayo makuru ya Depite Evelyn Chemurai kwakirwa iwabo gitwari kuko yafatanyije na opozisiyo kurwanya yuko Museveni yakongera gutegeka Uganda nyuma y’iyi manda, agaragaza yuko abamwakiranye impundu batarindiriye yuko agera iwa Bukwo ngo ahubwo abamotari bamusanganiriye mu karere bituranye ka Kapechirwa, bagenda inyuma n’imbere y’imodoka ye bavuza amahoni menshi cyane. Ngo ibintu byaje gukomera asohotse mu mdoka, ngo kuko imbaga y’abantu yari ije ku muha karibu ya gitwari buri wese yifuzaga kumukoraho !
Icyo kinyamakuru kikavuga yuko naho iyo NRM, Museveni abereye umuyobozi, yafatira Chemutai ibyemezo ngo aramutse yiyamamaje yatorwa mu buryo ubwo aribwo bwose. Ngo abantu bo muri ako gace bashyugikira icyo aricyo cyose kirwanya yuko Museveni yaguma ku butegetsi.
Umwanditsi Wacu