• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • RSSB Tigers BBC yasezereye FUS Rabat BBC yo muri Morocco, izahura na AL Ahly muri ½ cy’imikino ya nyuma ya BAL 2026 iri kubera I Kigali   |   24 May 2026

  • Nyuma y’imyaka itatu Stade y’Akarere ka Gicumbi itangiye kuvugururwa, kuri ubu yemerewe kwakira imikino ya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League   |   21 May 2026

  • Umutoza w’Amavubi Stephen Constantine asanga kwitwara neza k’u Rwanda bisaba gutsinda imikino yo mu rugo ngo yerekeze mu gikombe cya Afurika 2027   |   20 May 2026

  • Olivier Kwizera ari mu bakinnyi basubukuye imyitozo ya Rayon Sports yitegura guhura na APR FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro   |   19 May 2026

  • Rusesabagina nawe ubwe ni ikinyoma cyigendera   |   18 May 2026

  • AMAFOTO – Patriots BBC na APR WBBC begukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibuka mu bakina ari batatu kuri batatu   |   18 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Gahunda yo kureka abanyamahanga bakinjira mu Rwanda nta Viza yatangiye kubahirizwa

Gahunda yo kureka abanyamahanga bakinjira mu Rwanda nta Viza yatangiye kubahirizwa

Ubwanditsi 02 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Guhera ku itariki ya Mbere mutarama 2017, u Rwanda rwatangiye kwakira abanyamahanga baje nta byangombwa byanditse bitwaje, mu gihe bemerewe kumara iminsi  itarenze 30 mu Rwanda.

Guhera mu kwezi kwa 11 umwaka ushize, ni bwo u Rwanda twatangaje ko abantu baturutse mu bihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba bemerewe kumara amezi 6 mu Rwanda, aho baba bemerewe gufatira ibyangombwa mu Rwanda cyangwa ababishoboye bakabyakira ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu bihugu byabo baba baturutsemo.

Aya masezerano yemeza ko mu bihugu birimo Benin, Central African Republic, Chad, DRC, Ghana, Guinea, Indonesia, Haiti, Mauritius, Philippines, Senegal, Seychelles, Sao Tome et Principe ndetse na Singapore bemerewe gusura u Rwanda mu gihe kingana n’iminsi 90 nta rupapuro rw’inzira (Visa), nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu.

Abanyamahanga bashobora gufatira ibyangombwa mu Rwanda bamaze kuhagera, bakaba babisaba hakoreshejwe uburyo bw’itumanaho ra interineti, cyangwa bakajya ku bigo bishinzwe imigenderanire mu gihugu baba baturutsemo.

Abazajya baturuka mu bihubu birimo Australia, u Budage, Israel, New Zealand, Sweden, United Kingdom, ndetse na Leta zunze ubumwe z’Amerika bemerewe uruhushya rwo kumara iminsi 30 gusa nabwo bakishyura Amadolari 30 yonyine nta zindi mpapuro zifashishijwe.

Ikigo cyo mu Rwanda gishinzwe abinjira n’abasohoka gitangaza ko izi mpushya z’igihe gito zitemerewe kugenderwaho ngo zifashishwe n’abaza bashaka akazi kuko baba bazatinda.

Abaturuka mu gihugu cya Hong Kong bo basabwa kubanza kwishyura mbere yo kuza.

Ibi bitandukanye n’uburyo byajyaga bikorwa, aho ushaka kuza gutembera mu Rwanda yabanzaga agashakira ibyangombwa iwabo, gusa ubwo buryo bukaba butarakuweho ahubwo ko umuntu akora ikimworoheye.

Abaturage bandi bo ku mugabane bashaka kuza mu Rwanda, cyangwa abashaka kuhanyura bajya mu bindi bihugu, bazajya bishyura Amadolari 30 gusa bamaze kugera mu Rwanda, ndetse batiriwe babisaba.

Mu Gushyingo 2017, nibwo Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda yatangaje ko ubu buryo bushya bwo kwinjiza abanyamahanga mu Rwanda nta mbogamizi biri muri gahunda y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, bikazaha abaturage ukwishyira ukizana mu bihugu byose hagamijwe guteza imbere ubuhahirane ku mugabane w’Afurika, bikaba bizateza imbere ubukerarugendo ndetse n’ubushoramari mu Rwanda.

Mu nama ya 27 y’Afurika yunze ubumwe yabereye I Kigali mu kwezikwa Karindwi 2016, hemejwe paseporo nyafurika no kureba abaturage bakishyira bakizana muri buri gihugu.

The new Times dukesha iyi nkuru ivuga ko abateguye iyo nama bemeje ko ibi ari bimwe mu bizongera ubushoramari mu Rwanda ndetse u Rwanda rukazarushaho no kujya rwakira inama mpuzamahanga zitandukanye.

Kuva muri 2013, umubare w’abinjira mu Rwanda bo ku mugabane w’Afurika wiyongereye kuva kuri 31,054kugeza kuri  77,377 muri 2016.

Byibuze abantu 350 biyandikisha mu buryo bw’ikoranabuhanga buri munsi.

2018-01-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyuma ya Lt Gen Mudacumura, Gen Musabyimana Juvenal wa RUD Urunana nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Nyuma ya Lt Gen Mudacumura, Gen Musabyimana Juvenal wa RUD Urunana nawe yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Ubwanditsi 09 Nov 2019
Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe

Inkoni y’Umwana Ishira Dondidondi, Uwari Umuyobozi w’umutwe w’Iterabwoba wa RUD-Urunana yishwe

Ubwanditsi 31 Aug 2020
Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare, harakurikiraho iki ?

Gen. Kayihura yasubijemo umwambaro wa gisirikare, harakurikiraho iki ?

Ubwanditsi 15 Mar 2018
Amerika yikuye mu ndorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida muri Uganda nyuma yaho indorerezi zayo ku kigero cya 75% zimwe uburenganzira bwo kuyakurikirana

Amerika yikuye mu ndorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida muri Uganda nyuma yaho indorerezi zayo ku kigero cya 75% zimwe uburenganzira bwo kuyakurikirana

Ubwanditsi 13 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu
Mu Mahanga

Nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts Brian Kagame yerekeje mu Itorero ry’Igihugu

Ubwanditsi 30 Jun 2016
Kicukiro: Inka iherutse gutemwa n’abagizi ba nabi yapfuye
ITOHOZA

Kicukiro: Inka iherutse gutemwa n’abagizi ba nabi yapfuye

Ubwanditsi 06 Apr 2017
Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye
Mu Mahanga

Rulindo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 16 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru