Umwe mu basirikare bakuru mu bari bashinzwe kurinda umutekano wa Perezida w’ u Burundi, Pierre Nkurunziza yemeza ko abarwanyi b’ Abanyarwanda ‘ Interahamwe’ binjijwe mu mutwe kabuhariwe w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru b’ igihugu cy’ u Burundi.
Ikinyamakuru Bwiza kivuga ko aya makuru avuga ko Interahamwe ziri mu ngabo z’ u Burundi yigeze kuvugwa nyuma yaho Perezida Nkurunziza yacurirwaga imigambi yo guhirikwa ku butegetsi bikananirana.
Mu kiganiro uyu musirikare wari mubarinda umukuru w’igihugu, unavugwaho kuba yarakoze mu nzego z’ iperereza , SNR yagiranye n’ imwe ma Radio ikorera mu Burundi ubwo yavugaga mu buryo burambuye ukuntu Interahamwe zinjijwe ku mugaragaro mu ngabo zishinwe umutekano w’ umukuru w’ igihugu.
Yagize ati ”Ku itariki ya 1 Kanama 2015, nibwo bamwe mu bayobozi bakuru ba CNDD-FDD binjijje Interahamwe mu gisirikare cya FDN ku mugaragaro kuko ndabyibuka ko muri uwo muhango nabonyemo Gen. Allain Guillaume Bunyoni, Pascal Barangagiye, Gahomera, Ndakugaritse , Willy Nyamitwe, Ntakarutimana n’ abandi benshi”.
Uyu musirikare yakomeje kandi atangaza ko kuri uwo munsi tuvuze ruguru muri iyi nyandiko hijijwe Interahamwe 17 zari zivuye mu bihugu bya Congo-Brazaville na Congo-Kinshasa ngo ariko mu bice bitandukanye muri Zone ya Fizi, mu duce twa Minembwe n’ ahandi.
Muri iki kiganiro kirambuye kandi, uyu musirikare yakomeje avuga ukuntu izi Nterahamwe zagiye zigabanywa hagati y’ abasirikare bakuru b’ u Burundi bayoboye ibigo bikomeye.
Mandevu Benoit, Masabo Egide, Bahati Juma, Habimana Samuel, Habarugira Benjamin, Barekebavuge Jean Bosco , Habimana Samuel ni bamwe mu bayobozi bakuru b’ Interahamwe bagiye basaranganywa hirya no hino mu bigo bya gisirikare cy’ u Burundi.
Perezida Pierre Nkurunziza arahakana ibi birego:
Nyuma y’ imyaka irenze 2, Leta y’ u Burundi ishinjwa kwijiza Interahamwe mu gisirikare cya FDN, Pierre Nkurunziza yongeye guhakana avuga ko ibi birego bidafite inshingiro.
Ubwo Perezida Nkurunziza yari mu nama n’ abaturage bo mu Majyaruguru y’ u Burundi, mu Ntara ya Kayanza ifitanye imbibi n’ u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017, yatangaje ko yahaye indorerezi za AU na EAC amahirwe asesuye yo kugenzura niba koko hari Interahamwe zikora mu nzego z’ ubuyobozi bwa gisirikare mu Burundi.
Ati” Nyuma yo gushinja Leta yanjye ko ikoresha Interahamwe natanze iminsi kugirango ukuri kumenyekane ariko igitangaje ni uko izi ndorerezi zitigeze zitanga raporo ku bugenzuzi zakoze”.
N’ubwo Perezida Pierre Nkurunziza ahakana ko nta Nterahamwe zikoreshwa na Leta ye, hari amakuru atandukanye yagiye yemeza ko aba barwanyi b’ Abanyarwanda bayobowe ahanini n’ abantu bagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi ari bo batoje Imbonerakure.
Abantu batandukanye batuye ndetse banatemberera mu Burundi bemeza ko uyu mutwe w’ Imbonerakure ugaragaza ibimenyetso n’ ishusho imwe n’ Interahamwe.