• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Burundi: Interahamwe zaba zarinjijwe mu mutwe kabuhariwe ushinzwe kurinda Perezida Nkurunziza

Editorial 03 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Umwe mu basirikare bakuru mu bari bashinzwe kurinda umutekano wa Perezida w’ u Burundi, Pierre Nkurunziza yemeza ko abarwanyi b’ Abanyarwanda ‘ Interahamwe’ binjijwe mu mutwe kabuhariwe w’ingabo zishinzwe kurinda abayobozi bakuru b’ igihugu cy’ u Burundi.

Ikinyamakuru Bwiza  kivuga ko aya makuru  avuga ko Interahamwe ziri mu ngabo z’ u Burundi yigeze kuvugwa nyuma yaho Perezida Nkurunziza yacurirwaga imigambi yo guhirikwa ku butegetsi bikananirana.

Mu kiganiro uyu musirikare   wari mubarinda  umukuru w’igihugu,  unavugwaho kuba yarakoze mu nzego z’ iperereza , SNR yagiranye n’ imwe ma Radio  ikorera mu Burundi ubwo yavugaga mu buryo burambuye ukuntu Interahamwe zinjijwe ku mugaragaro mu ngabo zishinwe umutekano w’ umukuru w’ igihugu.

Yagize ati ”Ku itariki ya 1 Kanama 2015, nibwo bamwe mu bayobozi bakuru ba CNDD-FDD binjijje Interahamwe  mu gisirikare cya FDN ku mugaragaro kuko ndabyibuka ko muri uwo muhango nabonyemo Gen. Allain Guillaume Bunyoni, Pascal Barangagiye, Gahomera, Ndakugaritse , Willy Nyamitwe, Ntakarutimana n’ abandi benshi”.

Uyu musirikare yakomeje kandi atangaza ko kuri uwo munsi tuvuze ruguru muri iyi nyandiko hijijwe Interahamwe 17 zari zivuye mu bihugu bya  Congo-Brazaville  na Congo-Kinshasa  ngo ariko mu bice bitandukanye muri Zone ya Fizi, mu duce twa Minembwe n’ ahandi.

Muri iki kiganiro kirambuye kandi, uyu musirikare yakomeje avuga ukuntu izi Nterahamwe zagiye zigabanywa  hagati y’ abasirikare bakuru b’ u Burundi bayoboye ibigo bikomeye.

Mandevu Benoit, Masabo Egide, Bahati Juma, Habimana Samuel, Habarugira Benjamin, Barekebavuge Jean Bosco , Habimana Samuel ni bamwe mu bayobozi bakuru b’ Interahamwe bagiye basaranganywa hirya no hino mu bigo bya gisirikare cy’ u Burundi.

Perezida Pierre Nkurunziza arahakana ibi birego:

Nyuma y’ imyaka irenze 2, Leta y’ u Burundi ishinjwa kwijiza Interahamwe mu gisirikare cya FDN, Pierre Nkurunziza yongeye guhakana avuga ko ibi birego bidafite inshingiro.

Ubwo Perezida Nkurunziza yari mu nama n’ abaturage bo mu Majyaruguru y’ u Burundi, mu Ntara ya Kayanza ifitanye imbibi n’ u Rwanda ku wa Gatanu tariki ya 29 Ukuboza 2017, yatangaje ko yahaye indorerezi za AU na EAC amahirwe asesuye yo kugenzura niba koko hari Interahamwe zikora mu nzego z’ ubuyobozi bwa gisirikare mu Burundi.

Ati” Nyuma yo gushinja Leta yanjye ko ikoresha Interahamwe natanze iminsi kugirango ukuri kumenyekane ariko igitangaje ni uko izi ndorerezi zitigeze zitanga raporo ku bugenzuzi zakoze”.

N’ubwo Perezida Pierre Nkurunziza ahakana ko nta Nterahamwe zikoreshwa na Leta ye, hari amakuru atandukanye yagiye yemeza ko aba barwanyi b’ Abanyarwanda bayobowe ahanini n’ abantu bagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe Abatutsi ari bo batoje Imbonerakure.

Abantu batandukanye batuye ndetse banatemberera mu Burundi bemeza ko uyu mutwe w’ Imbonerakure ugaragaza ibimenyetso n’ ishusho imwe n’ Interahamwe.

 

2018-01-03
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yasesekaye  muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF

Perezida Kagame yasesekaye muri Arménie ahagomba kwemerezwa niba Mushikiwabo azayobora OIF

Editorial 10 Oct 2018
Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Kwiyambaza abacancuro, ni agasuzuguro  abategetsi ba Kongo bafitiye abakora uko bashoboye ngo ikibazo cyayo gikemuke mu nzira y’amahoro.

Editorial 28 Dec 2022
Ishyari n’ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke.

Ishyari n’ipfunwe byabashoye mu kunenga u Rwanda rwiyemeje kubungabunga umutekano muri Mozambike, aho kubanza gusesengura icyateye uwo mutekano muke.

Editorial 21 Jul 2021
Ikinyamakuru Daily Monitor aho gushaka umuti w’ibibazo bya Uganda n’u Rwanda, cyabaye icyo gusingiza Museveni

Ikinyamakuru Daily Monitor aho gushaka umuti w’ibibazo bya Uganda n’u Rwanda, cyabaye icyo gusingiza Museveni

Editorial 06 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]
ITOHOZA

Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]

Editorial 29 May 2017
Name Change Request
KWAMAMAZA

Name Change Request

Editorial 09 Oct 2023
Kinshasa: Ambasade ya Amerika yongeye gufungura imiryango nyuma y’icyumweru ifunze
Mu Mahanga

Kinshasa: Ambasade ya Amerika yongeye gufungura imiryango nyuma y’icyumweru ifunze

Editorial 04 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru