Perezida Yoweri Museveni yasinye ko ivugurura ry’itegeko nshinga riherutse kwemezwa mu Nteko ryavuzwe cyane nka “age limit bill”. Ni ivugurura rivanamo ingingo yamubuzaga kongera kwiyamamariza kuyobora Uganda kuri manda ya gatandatu.
Amakuru dekesha TheMonitor , yemejwe n’umunyamabanga ushinzwe itumanaho mu biro bya Perezida Ms Linda Nabusayi , avuga ko yasinye kuri iri tegeko tariki 27 Ukuboza 2017.
Kuvugurura iri tegeko nshinga cyane cyane ingingo ireba manda bisobanuye ko Perezida Museveni w’imyaka 73 ashobora kwiyamamariza indi manda ubwo iyo arimo izaba irangiye mu 2021.
Kuvugurura iri tegeko Museveni abikoze nyuma y’igihe kinini abatabishyigikiye mu gihugu cye babirwanya ndetse iri vugurura ryegeze aho kuritorera mu Nteko bituma abadepite barwana.
Gusa tariki 10 Ukuboza 2017 abadepite ba Uganda batoye ku bwiganze (317) bemera iri vugurura naho 97 bari baryanze.
Muri iri vugurura kandi harimo ko manda y’abadepite iva ku myaka itanu ikaba irindwi.
Itegeko risanzweho ryavugaga ko nta muntu wiyamamariza kuyobora Uganda afite cyangwa arengeje imyaka 75.
Ibi ntibyahaga amahirwe Yoweri Museveni uri hafi kugira iyi myaka ariko ucyifuza gukomeza kuyobora Uganda kuva mu kwa mbere 1986 kugeza ubu.
Mu 2005 Inteko ya Uganda yavanyeho ibya manda ntarengwa z’umukuru w’igihugu, iri tegeko yasinye ryo rigaruraho izi manda ku mukuru w’igihugu.