Perezida Paul Kagame yatowe nk’Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu matora yakoreshejwe n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza cyitwa ‘African Leadership Magazine’.
Nk’uko icyo kinyamakuru cyabitangaje, Perezida Kagame niwe wegukanye igihembo gikuru muri ibyo bihembo byiswe ‘African Leadership Magazine Persons of the Year Awards 2017’, bibaye ku nshuro ya gatandatu.
Perezida Kagame yaje imbere, ubwo abatora bagombaga guhitamo hagati y’abantu bakomeye kuri uyu mugabane, bafite ibikorwa byahinduye abaturage ku buryo bugaragara kandi imbuto zabyo zikagera n’ahandi ku Isi.
Abo ni Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akuffo Addo; Umushoramari Tony Elumelu wo muri Nigeria, Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania; Umuyobozi Mukuru wa Shanduka Group, Cyril Ramaphosa (Ni na visi Perezida wa Afurika y’Epfo) n’Umuyobozi w’ikigo LADOL cyo muri Nigeria, Oladipo Jadesimi.
Amatora yakorerwaga kuri internet, urutonde rw’abatsinze rusohoka kuwa 5 Mutarama 2018.
Uretse igihembo gikuru cy’Umunyafurika w’umwaka, ibi bihembo byatanzwe ku bindi byiciro bitandatu bireba ubuzima bw’uyu mugabane, bihabwa abantu bafite gahunda n’ibikorwa byagize uruhare rukomeye mu guhanga imirimo, guteza imbere amahame ya demokarasi no gushyira ku rundi rwego isura ya Afurika mu ruhando mpuzamahanga.
Biteganyijwe ko abatowe bazashyikirizwa imidali kuwa 24 Gashyantare 2018, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.
Abegukanye ibihembo
Umunyafurika w’umwaka wa 2017: Perezida Paul Kagame
Umuyobozi w’Umunyafurika w’umugore, wa 2017: Bethlehem Tilahum Alemu washinzwe soleRebels, wo muri Ethiopia n’Umuyobozi wa Tanjet Aviation, Suzan Mashibe, muri Tanzania.
Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu guteza imbere uburezi : Strive Masiyiwa washinze Econet, muri Zimbabwe
Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu gutanga imirimo: Kwame Nana Bediako, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Petronia Ghana
Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu miyoborere ya politiki: Marc Ravalomanana wabaye Perezida wa Madagascar
Umunyafurika w’umwaka wa 2017 mu bugiraneza: Manu Chandaria, Umuyobozi Mukuru wa Comcraft Group muri Kenya
Umunyafurika w’umwaka wa 2017 ukiri muto: Umuyobozi Mukuru wa Abacus Kenya, Joel Macharia
Uyu mwaka hatoye bantu benshi kurusha mu bihe bishize, kuko bageze ku 288,958 bavuye ku 85,000 mu mwaka wari wabanje.
Uretse abegukanye ibihembo, hari n’abandi banyafurika bazashimirwa barimo Linah Mohohlo wabaye Guverineri wa Banki Nkuru ya Botswana kuva mu 1999 kugeza mu 2016; Fred Swaniker washinze African Leadership Academy na Tony Elumelu washinzwe Heirs Holdings.
Umwanditsi mukuru wa African Leadership Magazine , Ken Giami, yashimiye abaje ku rutonde bose kubera uruhare bagira mu guteza imbere umugabane wabo.
Yagize ati “Gutoranywa muri miliyari 1.2 z’abatuye uyu mugabane bisobanuye ibintu byinshi.”
Yavuze ko bakoze ibintu bikomeye ku kiremwamuntu kuri uyu mugabane kandi ari abantu bitanga batizigamye bagamije guhindura Afurika ahantu habereye abahatuye.
African Leadership Magazine Persons of the Year ni ibihembo bitanzwe ku nshuro ya gatandatu, bihabwa abanyafurika babaye indashyikirwa mu mwaka uba urangiye.
Abandi bantu bahawe igihembo gikuru cy’Umunyafurika w’umwaka nk’icyahawe Perezida Kagame, barimo Dr. Mo Ibrahim watangije ibihembo by’imiyoborere byamwitiriwe, mu 2010; Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf, mu 2011; Atiku Abubakar wabaye Visi Perezida wa Nigera, mu 2012.
Hari kandi Xavier Luc-Duval wabaye Minisitiri w’Intebe Wungirije wa Mauritius akaba na Minisitiri w’imari, mu 2013; Jakaya Kikwete wayoboye Tanzania, mu 2014; Goodluck Jonathan wayoboye Nigeria, mu 2015 na Mo Dewji, Umuyobozi Mukuru wa MeTL muri Tanzania, mu 2016.