• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Minisitiri w’Intebe yatabaje amadini mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Minisitiri w’Intebe yatabaje amadini mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Editorial 14 Jan 2018 POLITIKI

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye amadini n’amatorero akorera mu Rwanda gufasha Leta kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kugira ngo rubashe kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyagarutsweho kuri iki Cyumweru mu gikorwa cyo gusengera igihugu kizwi nka ‘National Prayer Breakfast’ gitegurwa n’umuryango ‘Rwanda Leaders Fellowship’, kibaye ku nshuro ya 23.

Iki gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Center, cyitabiriwe n’abayobozi basaga igihumbi, cyayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu gihe Perezida Kagame wajyaga akiyobora ari mu ruzinduko muri Tanzania.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko urubyiruko ari rwo rugize 70 % by’abatuye u Rwanda, bikaba bitashoboka kugera ku iterambere rirambye rutabigizemo uruhare. Ku bw’ibyo ababyeyi n’amadini yabasabye kurutoza indangagaciro zizarufasha kugira icyerekezo.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda ikomeye ku rubyiruko ubu rugize hafi 70% by’abaturage bose. Nirwo mbaraga z’Igihugu. Nirwo ruzavamo abayobozi beza b’ejo. Rugomba gutozwa hakiri kare guhora rurangwa n’indagagaciro zizarufasha kuba urubyiruko rufite icyerekezo.”

Yasabye amadini gushishikariza urwo rubyiruko kujyanisha ukwemera kwarwo n’ibikorwa kuko ngo bitabaye ibyo uko kwemera ntacyo kwaba kumaze.

Ati “Amadini n’amatorero arasabwa kurushaho gushishikariza urubyiruko ndetse n’abandi bayoboke bayo, kujyanisha ukwemera kwabo n’ibikorwa byubaka igihugu. Twibuke twese ko ukwemera kutagira ibikorwa ntacyo kuba kumaze.”

Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2013 na 2016, abantu bari hagati y’imyaka 16 na 35 babaye imbata y’ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko kwigisha urubyiruko indangaciro nziza ari byo bizatuma uwo mubare ugabanuka, igihugu kigatera imbere.

Ati “Kurera neza urubyiruko bizagabanya umubare munini warwo wishora mu kunywa ibiyobyabwenge. Tugomba kubirwanya twese twivuye inyuma kandi n’Imana izatuba hafi muri uru rugamba kuko na yo ikunda ko abana bayo babaho neza.”

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iherutse, Perezida Kagame na we yagaragaje ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko gihangayikishije.

Yagize ati “Umwana asigaye ajya kwiga mu mashuri yo hanze ugasigara nyine usenga, usibye ko aba anabisize hano n’iyo bari hano turasenga ariko n’abakuru babigeraho; hari n’abakuru ndetse bo mu myaka nk’iyanjye usanga bari aho bashaka kujya muri ayo majyambere cyangwa barayagiyemo kera bakayakuriramo.”

Yakomeje agira ati “Ibyo bintu tunyura hejuru dutya, ni bibi kuri urwo rwego. Mubitekerezeho, mubitekereze murebe aho byaba biri hose mugerageze gutekereza ahantu abo bantu baba bagana, kandi mu gihugu cyacu ntabwo ari ikirwa, ibyo byose tuvuga biri ku Isi hose, natwe ni uko.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) giherutse gutangaza ko Umunyeshuri w’Umunyarwanda ugiye kwiga mu mahanga azajya abanza kwerekana icyemezo cy’ibitaro byemewe, gihamya ko atigeze akoresha ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ’National Prayer Breakfast’


2018-01-14
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Nkurunziza yemerewe akayabo ka miliyari y’Amarundi n’inzu y’akataraboneka

Burundi: Nkurunziza yemerewe akayabo ka miliyari y’Amarundi n’inzu y’akataraboneka

Editorial 23 Jan 2020
Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Amerika na Israel batangaje ibikomeye ku ntambara na Iran: “Ni igihe cyo guhitamo amahoro cyangwa kurimbuka”

Editorial 24 Jun 2025
Kinshasa yabujije imyigaragambyo ariko Rassemblement ntibikozwa

Kinshasa yabujije imyigaragambyo ariko Rassemblement ntibikozwa

Editorial 28 Nov 2017
Ntimuzajya mu ijuru mwaricishije abaturage muyobora amavunja- Perezida Kagame

Ntimuzajya mu ijuru mwaricishije abaturage muyobora amavunja- Perezida Kagame

Editorial 29 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi
Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe mushya, Dr Ngirente yahererekanyije ububasha na Murekezi

Editorial 01 Sep 2017
Zari akomeje kwibasirwa bikomeye n’umuryango wa Ivan nyuma y’urupfu rwe
Mu Rwanda

Zari akomeje kwibasirwa bikomeye n’umuryango wa Ivan nyuma y’urupfu rwe

Editorial 08 Jun 2017
Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu
Amakuru

Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu

Editorial 23 Feb 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru