• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

You are at :Home»POLITIKI»Minisitiri w’Intebe yatabaje amadini mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Minisitiri w’Intebe yatabaje amadini mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Ubwanditsi 14 Jan 2018 POLITIKI

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasabye amadini n’amatorero akorera mu Rwanda gufasha Leta kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, kugira ngo rubashe kugira uruhare mu kubaka igihugu.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge cyagarutsweho kuri iki Cyumweru mu gikorwa cyo gusengera igihugu kizwi nka ‘National Prayer Breakfast’ gitegurwa n’umuryango ‘Rwanda Leaders Fellowship’, kibaye ku nshuro ya 23.

Iki gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Center, cyitabiriwe n’abayobozi basaga igihumbi, cyayobowe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu gihe Perezida Kagame wajyaga akiyobora ari mu ruzinduko muri Tanzania.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko urubyiruko ari rwo rugize 70 % by’abatuye u Rwanda, bikaba bitashoboka kugera ku iterambere rirambye rutabigizemo uruhare. Ku bw’ibyo ababyeyi n’amadini yabasabye kurutoza indangagaciro zizarufasha kugira icyerekezo.

Yagize ati “Guverinoma y’u Rwanda ikomeye ku rubyiruko ubu rugize hafi 70% by’abaturage bose. Nirwo mbaraga z’Igihugu. Nirwo ruzavamo abayobozi beza b’ejo. Rugomba gutozwa hakiri kare guhora rurangwa n’indagagaciro zizarufasha kuba urubyiruko rufite icyerekezo.”

Yasabye amadini gushishikariza urwo rubyiruko kujyanisha ukwemera kwarwo n’ibikorwa kuko ngo bitabaye ibyo uko kwemera ntacyo kwaba kumaze.

Ati “Amadini n’amatorero arasabwa kurushaho gushishikariza urubyiruko ndetse n’abandi bayoboke bayo, kujyanisha ukwemera kwabo n’ibikorwa byubaka igihugu. Twibuke twese ko ukwemera kutagira ibikorwa ntacyo kuba kumaze.”

Imibare ya Polisi y’Igihugu igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2013 na 2016, abantu bari hagati y’imyaka 16 na 35 babaye imbata y’ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko kwigisha urubyiruko indangaciro nziza ari byo bizatuma uwo mubare ugabanuka, igihugu kigatera imbere.

Ati “Kurera neza urubyiruko bizagabanya umubare munini warwo wishora mu kunywa ibiyobyabwenge. Tugomba kubirwanya twese twivuye inyuma kandi n’Imana izatuba hafi muri uru rugamba kuko na yo ikunda ko abana bayo babaho neza.”

Mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano iherutse, Perezida Kagame na we yagaragaje ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko gihangayikishije.

Yagize ati “Umwana asigaye ajya kwiga mu mashuri yo hanze ugasigara nyine usenga, usibye ko aba anabisize hano n’iyo bari hano turasenga ariko n’abakuru babigeraho; hari n’abakuru ndetse bo mu myaka nk’iyanjye usanga bari aho bashaka kujya muri ayo majyambere cyangwa barayagiyemo kera bakayakuriramo.”

Yakomeje agira ati “Ibyo bintu tunyura hejuru dutya, ni bibi kuri urwo rwego. Mubitekerezeho, mubitekereze murebe aho byaba biri hose mugerageze gutekereza ahantu abo bantu baba bagana, kandi mu gihugu cyacu ntabwo ari ikirwa, ibyo byose tuvuga biri ku Isi hose, natwe ni uko.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) giherutse gutangaza ko Umunyeshuri w’Umunyarwanda ugiye kwiga mu mahanga azajya abanza kwerekana icyemezo cy’ibitaro byemewe, gihamya ko atigeze akoresha ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ’National Prayer Breakfast’

2018-01-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa

Impungenge z’umutekano wacu zishingiye ku gukomeza kubaho kwa FDLR n’ingengabitekerezo yayo y’ubutagondwa

RUSHYASHYA 06 Mar 2026
Perezida Putin yamurikiwe Misile zifite ubukana buruta ubw’ izindi zose zabayeho

Perezida Putin yamurikiwe Misile zifite ubukana buruta ubw’ izindi zose zabayeho

Ubwanditsi 03 Mar 2018
RDC: Ramazani Shadary n’inkoramutima 14 za Kabila basabye EU kubakuriraho ibihano

RDC: Ramazani Shadary n’inkoramutima 14 za Kabila basabye EU kubakuriraho ibihano

Ubwanditsi 10 Oct 2018
Harvard Institute : Perezida Kagame yagaragaje isura nshya y’u Rwanda mu myaka 15 ishize

Harvard Institute : Perezida Kagame yagaragaje isura nshya y’u Rwanda mu myaka 15 ishize

Ubwanditsi 02 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuririmbyi Radio yasomewe misa yo kumusezeraho (Video +Amafoto)
HIRYA NO HINO

Umuririmbyi Radio yasomewe misa yo kumusezeraho (Video +Amafoto)

Ubwanditsi 02 Feb 2018
RwandAir yahawe uburenganzira bwo gutangira ingendo muri Amerika
UBUKERARUGENDO

RwandAir yahawe uburenganzira bwo gutangira ingendo muri Amerika

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”
Amakuru

Vincent Karega: “M23 ntabwo ari u Rwanda kandi Ntabwo irengera inyungu z’u Rwanda ”

Ubwanditsi 09 Jun 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru