Umunyamerika Theodor Meron yasabye kongererwa manda nk’Umucamanza mu Rwego rw’Umuryango w’Abibumbye Rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha zari zarashyiriweho u Rwanda (ICTR) na Yugoslavia (ICTY), mu gihe yanenzwe kenshi ku byemezo yagiye afata ku bafungiye ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu byemezo biheruka Umucamanza Meron yafashe ntibivugweho rumwe, harimo kurekura Ferdinand Nahimana nk’umwe mu bashinze Radio RTLM yabibye urwango n’amatwara ya Jenoside na Padiri Rukundo wahoze ari Aumônier Militaire mu Majyaruguru y’u Rwanda, bari barakatiwe gufungwa imyaka 30 undi 23 nk’uko bakurikirana.
Umwanzuro wo kurekura aba bagabo igifungo kitarangiye yitwaje ko nubwo bahamijwe ibyaha “bikomeye” barangije bibiri bya gatatu by’igihano kandi bakagaragaza guhinduka, watumye umubare w’abamaze kurekurwa muri ubwo buryo bagera ku 10 muri 61 bahamijwe ibyaha n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda, TPIR.
Hejuru y’uko kunengwa kose, hari amakuru ko Theodor Meron yamaze gutanga ubusabe bwe ko yakongererwa manda nk’umucamanza mu rwego rwasigariyeho inkiko mpuzamahanga zari zarashyigiweho ibihugu birimo u Rwanda na Yugoslavia, MICT.
Meron w’imyaka 87 yagizwe Perezida wa MICT bwa mbere ku wa 1 Werurwe 2012 aza guhabwa manda ya kabiri ku wa 1 Werurwe 2016. Iyi manda igomba kurangira ku wa 30 Kamena uyu mwaka, ategereze ko yongera kwemezwa nk’umucamanza muri uru rwego.
MICT igizwe n’abacamanza 25 batorwa n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye kuri manda y’imyaka ine, bakongerwa manda n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye amaze kugisha inama ba perezida w’akanama k’uyu muryango gashinzwe umutekano ku Isi n’uw’Inteko Rusange y’umuryango w’Abibumbye.
Abacamanza uko ari 25 barimo Meron, uwari Umunyabamanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon aheruka kubongerera manda y’imyaka ibiri yatangiye ku wa 1 Nyakanga 2016.
Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CLNG) iheruka gusaba ko Umucamanza Meron akurwaho icyizere nyuma y’ibyemezo bitandukanye yagiye afata bikagaragara nko gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Irekurwa rya Nahimana na Padiri Rukundo Emmanuel bari bafungiye muri Mali ryakurikiye ibindi birimo kugira abere abafatwa nk’abacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi nka Zigiranyirazo Protais, Mugenzi Justin, Mugiraneza Prosper, Gen. Ndindiriyimana Augustin, Major Nzuwonemeye François Xavier n’abandi.
Harimo kandi no kubaganya ibihano, aho Colonel Théoneste Bagosora wakatiwe n’urukiko rwa mbere gufungwa burundu, mu bujurire bwari buyobowe na Theodor Meron yakatiwe gufungwa imyaka 35.
Harimo kandi Colonel Nsengiyumva Anatole na Capt. Ildefonse Nizeyimana. Ubu Nsengiyumva yarafunguwe kubera igihano gito yahawe kandi afatwa nk’uwari ku isonga ry’abayoboye Jenoside mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Umucamanza Meron yayoboye Urukuko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho Yugoslavia (ICTY) kugeza mu 2015, afite n’inshingano nka Perezida wa MICT. Yaje no gukurira ingereko z’ubujurire muri ICTY no muri ICTR.
Ibyemezo bya Meron ntabwo byagiye byikomwa n’u Rwanda gusa, kuko mu myaka itatu ishize hari ibaruwa y’umucamanza wo muri Denmark, Frederik Harhoff yagiye hanze, aho agaragaza ko Meron yajyaga ashyira igitutu ku bacamanza bakoranaga muri ICTY, abakekwaho ibyaha bikomeye bakarekurwa.
Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA wakomeje gusaba Loni gukora iperereza ku byemezo Meron yagizemo uruhare ku bakekwaho uruhare muri Jenoside.
Mu ibaruwa uwo muryango wohereje mu Muryango w’Abibumbye mu Ukuboza umwaka ushize, wagize uti “Umuryango mpuzahanga watsinzwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi wari ufite ingabo ziri mu butumwa zari mu gihugu, uyu munsi binyuze mu butabera mpuzamahanga, hariho kugerageza kugabanya ubukana bwa Jenoside , harekurwa abacurabwenge bayo bakuru.”
UNMICT yashyizweho rwashyizweho n’Inama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Amahoro ku Isi yo ku wa 22 Ukuboza 2010, kugira ngo ruzakomeze imirimo ya ngombwa y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda n’urwashyiriweho icyahoze ari Yugoslavia, igihe zizaba zarangije inshingano zazo. Urwo rwego rwatangiye inshingano zarwo mu 2012.
Mu nshingano rwahawe harimo ‘Guhiga, gufata no gucira imanza abantu icyenda bagishakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda’, nk’inshingano y’ibanze.