• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

You are at :Home»IMIKINO»Rayon itsinzwe na APR FC 2-1 ariko itwara igikombe cy’Intwari

Rayon itsinzwe na APR FC 2-1 ariko itwara igikombe cy’Intwari

Ubwanditsi 02 Feb 2018 IMIKINO

APR FC yanze agasuzuguro yigaranzura mukeba Rayon sports, iva inyuma iyitsinda 2-1 inayirusha guhererekanya neza. Kutitwara neza no gutsindwa ntibyabuje Rayon sports Olivier Karekezi gutwara igikombe cy’Intwari irusha izindi ikinyuranyo cy’ibitego.

Igikombe cy’Intwari 2018 cyateguwe na FERWAFA ifatanyije n’Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari z’igihugu, imidari n’impeta by’ishimwe cyasojw eku mugaragaro mu mupira w’amaguru kuri uyu wa kane hakinwa imikino ibiri; saa 13h AS Kigali y’abakinnyi 10 (kuko Iradukunda Eric Radu yabonye ikarita itukura mu gice cya mbere) inganya 0-0 na Police FC naho saa 15:30 hatangira umukino wahuje amakipe amaze imyaka 24 ahanganye mu Rwanda, APR FC na Rayon sports.

Mbere y’umukino ikizere cyari kinshi kuri Rayon sports kuko ariyo yaherukaga kwitwara neza mu mikino ibiri iyihuza na mukeba, ariko ntibyakanze APR FC yari ifite n’abafana benshi baje kureba ‘Classico’ ya mbere ku bakinnyi babo bashya barimo na Savio Nshuti Dominique wakiniraga Rayon umwaka w’imikino ushize.

Uyu mukino wayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga Twagirumukiza Abdul Karim watangiye neza ku ruhande rwa Rayon sports yari inafite umurindi w’abafana byatumye inafungura amazamu kare, ku munota wa 13 gusa kuri coup franc yatewe na Kwizera Pierrot umupira ugera kuri Shaban Hussein Tchabalala watsinze n’umutwe.

Iminota yakurikiyeho y’igice cya mbere yihariwe na APR FC yashakaga kwishyura ariko ntiyabigeraho nubwo yagerageje amahirwe inshuro eshatu harimo uburyo bubiri bwahushijwe na rutahizamu mushya Byiringiro Lague bavanye muri Vision FC yo mu kiciro cya kabiri, n’inshuro imwe Iranzi Jean Claude yasigaranye na Bakame ariko umupira ufata umutambiko.

Nubwo Rayon yarangije igice cya mbere iri imbere n’igitego kimwe ariko ntabwo yahererekanyaga neza cyangwa ngo isatire cyane kurusha APR FC. Byatumye Olivier Karekezi utoza Rayon asimbuza kare (ku munota wa 42) ngo arebe ko yakongera imbaraga mu ikipe ye, umunya-Uganda Mugume Yassin asimburwa na Manishimwe Djabel.

Mu gice cya kabiri nta kinini cyahindutse kuko APR FC yongeye kugitangira ikina neza hagati mu kibuga aho Bizimana Djihad na Muhadjiri Hakizimana bahaye akazi gakomeye Kwizera Pierrot na Yannick Mukunzi wahanganaga n’abo bahoze bakinana.

Rwasibiraga aho rwari bunyure kuko APR FC yaje kubona igitego cyo kwishyura, ku munota wa 55 ku ikosa Mugabo Gabriel yakoreye Savio Nshuti hafi y’urubuga rw’amahina umusifuzi yemeje ko ari coup franc, iterwa neza na Muhadjili Hakizimana muramu we Bakame ntiyamenya aho umupira unyuze.

Ntabwo byakanguye Rayon sports itari ifite ibisubizo byinshi ku ntebe y’abasimbura byatumye Mulisa akora impinduka zigaragaza ko yashakaga intsinzi. Yakuyemo Iranzi Jean Claude asimburwa na Issa Bigirimana naho Byiringiro Lague wari wagoye ba myugariro ba Rayon ariko akabura igitego asimburwa na Nshuti Innocent.

Amata yabyaye amavuta ku ruhande rw’ikipe y’ingabo z’u Rwanda ku munota wa 79 ubwo batsindaga igitego cya kabiri cyahesheje APR FC intsinzi ya none kinjijwe na Issa Bigirimana waje mu kibuga asimbuye, ku mupira yahawe na Nshuti Dominique Savio wabanje gucenga Mugabo Gabriel bahoze bakinana.

Umukino warangiye mu byishimo by’abakunzi ba APR FC ariko ntibyabuza Rayon sports gutwara igikombe  kuko yanganyije amanota ane na Police FC na APR FC ariko izirusha ikinyuranyo cy’ibitego kuko izigamye bitatu, APR FC nta mwenda nta n’igitego izigamye naho Police FC yo irimo umwenda w’ibitego bitatu. AS Kigali yabaye iya kane n’amanota atatu.

APR FC na Rayon sports zakoresheje uyu mukino nk’imyiteguro y’imikino ya CAF Champions League aho Rayon izakira LLB y’i Burundi na CAF Confederation Cup aho APR FC izakira  Anse Réunion FC yo muri Seychelles.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Herve Rugwiro, Buregeya Prince, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Djihad Bizimana, Muhadjiri Hakizimana, Savio Nshuti Dominique, Iranzi Jean Claude na Byiringiro Lague.

Abasifuzi bishyushya mbere y'umukino

Abasifuzi bishyushya mbere y’umukino

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga bagaragaje urwego rwo hejuru

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga bagaragaje urwego rwo hejuru

Rayon sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugabo Gabriel, Rutanga Eric, Yannick Mukunzi, Kwizera Pierrot, Nahimana Shasir, Mugume Yassin, Shaban Hussein Tchabalala na Ismaila Diarra.

11 ba Rayon sports babanje mu kibuga bambaye imyenda itariho abafatanyabikorwa bayo

11 ba Rayon sports babanje mu kibuga bambaye imyenda itariho abafatanyabikorwa bayo

Jimmy Mulisa yongeye gutsinda Rayon ku munsi w'Intwari

Jimmy Mulisa yongeye gutsinda Rayon ku munsi w’Intwari

Karekezi yaserutse mu mwambaro w'ibirori ariko APR FC irabidobya

Karekezi yaserutse mu mwambaro w’ibirori ariko APR FC irabidobya

Ubutumwa bwo kuzirikana ubutwari bwasomwe n'aba kapiteni bombi, Mugiraneza Jean Baptiste ku ruhande rwa APR FC

Ubutumwa bwo kuzirikana ubutwari bwasomwe n’aba kapiteni bombi, Mugiraneza Jean Baptiste ku ruhande rwa APR FC

Na Ndayishimiye Eric Bakame ku ruhande rwa Rayon

Na Ndayishimiye Eric Bakame ku ruhande rwa Rayon

Jimmy Mulisa na Karekezi bakinanye imyaka myinshi ariko ubu bagomba guhangana nubwo ari inshuti

Jimmy Mulisa na Karekezi bakinanye imyaka myinshi ariko ubu bagomba guhangana nubwo ari inshuti

Jeannot Witakenge na Olivier Karekezi baje muri uyu mukino bifitiye ikizere

Jeannot Witakenge na Olivier Karekezi baje muri uyu mukino bifitiye ikizere

Shemsa yari yaje kureba umukunzi we, myugariro wa Rayon sports Rutanga Eric

Shemsa yari yaje kureba umukunzi we, myugariro wa Rayon sports Rutanga Eric

Abakinnyi ba Rayon sports bishimira igitego batsinze umukino ugitangira, ushinzwe umutekano inyuma yabo yamwenyuraga nk'ukishimiye

Abakinnyi ba Rayon sports bishimira igitego batsinze umukino ugitangira, ushinzwe umutekano inyuma yabo yamwenyuraga nk’ukishimiye

Umurundi yari atangiye

Umurundi yari atangiye

Shaban Hussein Tchabalala na bagenzi be Shassir na Rutanga bishimira igitego cya mbere muri Rayon sports

Shaban Hussein Tchabalala na bagenzi be Shassir na Rutanga bishimira igitego cya mbere muri Rayon sports

Wari umunsi mwiza kuri APR FC muri rusange

Wari umunsi mwiza kuri APR FC muri rusange

Tchabalala yigaragaje muri uyu mukino ariko ntabwo byari bihagije

Tchabalala yigaragaje muri uyu mukino ariko ntabwo byari bihagije

Witakenge ntiyishimiraga amakosa ba myugariro be bari gukora

Witakenge ntiyishimiraga amakosa ba myugariro be bari gukora

Rutanga atsinzwe na APR FC yamureze ku nshuro ya mbere

Rutanga atsinzwe na APR FC yamureze ku nshuro ya mbere

Savio Nshuti yakinnye umukino wa mbere muri APR FC

Savio Nshuti yakinnye umukino wa mbere muri APR FC

Sugira areba bagenzi be batsinda umukeba

Sugira areba bagenzi be batsinda umukeba

Nshuti Savio na Migi babonanaga neza bigaha akazi kenshi abugarira muri Rayon

Nshuti Savio na Migi babonanaga neza bigaha akazi kenshi abugarira muri Rayon

Ni umukino witegurwa, na Nkundamatch yari yahinduye uko asokoza

Ni umukino witegurwa, na Nkundamatch yari yahinduye uko asokoza

Myugariro ukiri muto Buregeya Prince wa APR FC ukina atuje yahagaritse neza ubusatirizi bwa Rayon

Myugariro ukiri muto Buregeya Prince wa APR FC ukina atuje yahagaritse neza ubusatirizi bwa Rayon

Mugume utitwaye neza yasimbujwe Manishimwe Djabel mu gice cya mbere

Mugume utitwaye neza yasimbujwe Manishimwe Djabel mu gice cya mbere

Kapiteni Bakame wari wavuze ko abakinnyi ba APR FC batari ku rwego rwa Rayon yatunguwe

Kapiteni Bakame wari wavuze ko abakinnyi ba APR FC batari ku rwego rwa Rayon yatunguwe

Iyi Fan Club yari yazanye udushya ariko itahana agahinda

Iyi Fan Club yari yazanye udushya ariko itahana agahinda

Imipira Rutanga yayihinduye ku bwinshi

Imipira Rutanga yayihinduye ku bwinshi

Imibare yababanye myinshi

Imibare yababanye myinshi

Gikundiro Forever yaguze ibendera rishya

Gikundiro Forever yaguze ibendera rishya

Ba rutahizamu ba Rayon Shaban Hussein na Ismaila Diarra nta mipira myinshi babonye uyu munsi

Ba rutahizamu ba Rayon Shaban Hussein na Ismaila Diarra nta mipira myinshi babonye uyu munsi

Igitego cyo kwishyura cya APR FC cyatsinzwe na Muhadjiri kuri free kick

Igitego cyo kwishyura cya APR FC cyatsinzwe na Muhadjiri kuri free kick

Cyagaruriye APR FC ikizere mu mukini

Cyagaruriye APR FC ikizere mu mukini

Nshuti Innocent winjiye mu kibuga asimbuye yagize uruhare mu gitego cya kabiri

Nshuti Innocent winjiye mu kibuga asimbuye yagize uruhare mu gitego cya kabiri

Issa Bigirimana yongeye gucecekesha abakunzi ba Rayon

Issa Bigirimana yongeye gucecekesha abakunzi ba Rayon

Kimenyi Yves nk'umunyezamu wa mbere wa APR FC yatsinze mukeba Rayon

Kimenyi Yves nk’umunyezamu wa mbere wa APR FC yatsinze mukeba Rayon

Abagore bayihebeye nabo barahari

Abagore bayihebeye nabo barahari

Abdul Rwatubyaye areba uko bagenzi be bitwara

Abdul Rwatubyaye areba uko bagenzi be bitwara

Nyuma y'umukino

Nyuma y’umukino

Uburyohe bwo gutsinda mukeba ku munsi w'Intwari buri aha

Uburyohe bwo gutsinda mukeba ku munsi w’Intwari buri aha

Si kenshi Gen Patrick Nyamvumba areba imikino y'umupira w'amaguru ariko iyo yaje APR FC ntabwo ijya itsindwa

Si kenshi Gen Patrick Nyamvumba areba imikino y’umupira w’amaguru ariko iyo yaje APR FC ntabwo ijya itsindwa

Eric Nshimiyimana uhagarariye AS Kigali ahabwa ibihembo by'umwanya wa nyuma mu irushanwa

Eric Nshimiyimana uhagarariye AS Kigali ahabwa ibihembo by’umwanya wa nyuma mu irushanwa

APR FC yatsindiye miliyoni eshatu kuko yabaye iya kabiri

APR FC yatsindiye miliyoni eshatu kuko yabaye iya kabiri

Nubwo batsinzwe ku munsi wa nyuma batsindiye igikombe na Miliyoni esheshatu

Nubwo batsinzwe ku munsi wa nyuma batsindiye igikombe na Miliyoni esheshatu

Photo:Umuseke.rw

2018-02-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi

Volleyball : Batatu barimo Nkurunziza Gustave wari Perezida bari mu maboko ya Polisi

Ubwanditsi 18 Feb 2017
FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona

FERWABA yatangaje ko imikino y’ikiciro cya kabiri izatangira mu ntangiriro za Mata inaboneraho kumurika ikirango gishya cya shampiyona

Ubwanditsi 24 Mar 2022
AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali

AMAFOTO: Police Volleyball yafunguye irerero ryayo muri Lycée de Kigali

Ubwanditsi 26 Jun 2025
Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Kiyovu SC yatakaje, Police yihaniza Etincelles, Musanze ntiyaguwe neza na AS Kigali yayisanze iwayo – Uko imwe mu mikino y’umunsi wa mbere wa shampiyona wagenze.

Ubwanditsi 01 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Ubuyobozi bw’agace ka Kisoro bwashyizeho bariyeri zo gushakisha abanyarwanda
ITOHOZA

Uganda: Ubuyobozi bw’agace ka Kisoro bwashyizeho bariyeri zo gushakisha abanyarwanda

Ubwanditsi 01 Mar 2019
Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend: Umukinnyi w’Amagare yaparitse Igare Ajya kunyara Mu bihuru
HIRYA NO HINO

Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend: Umukinnyi w’Amagare yaparitse Igare Ajya kunyara Mu bihuru

Ubwanditsi 04 Mar 2019
Abana bakomoka ku nterahamwe bashinze undi umutwe wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Abana bakomoka ku nterahamwe bashinze undi umutwe wo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 04 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru