• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Perezida Kagame yakurikiye umukino wa UEFA Super Cup wahuje amakipe ya PSG na Aston Villa yamamaza u Rwanda   |   12 Aug 2026

  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Mowzey Radio usize abana 3 n’abagore 2

Bimwe mu byaranze ubuzima bwa Mowzey Radio usize abana 3 n’abagore 2

Ubwanditsi 03 Feb 2018 HIRYA NO HINO

Moses Nakintije Ssekibogo ni amazina yiswe n’ababyeyi bamwibarutse, naho ku mazina yiyise ari nayo yamenyekanyeho cyane kuva yatangira ibikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki ni Mowzey Radio, ni umugande, yabonye izuba tariki 25 Mutarama 1985, akaba yitabye Imana tariki ya 1 Gashyantare 2018.

Radio yinjiye mu muziki akora wenyine mbere yo guhuza imbaraga n’umuvandimwe wa Dr Jose Chameleone, ari we  Douglas Sseguya uzwi nka Weasel Manizo, mu ndirimbo yakoze wenyine twavuga nka “Tuja Kuba Wamu” mu mwaka wa 2004 ubwo yigaga muri kaminuza ya Makerere mu bijyanye na Social Sciences mbere y’uko ayoboka inzu itunganya umuziki ya ‘The Leone Island Music Empire muri 2005’.

Muri 2005 yakoraga nk’umwikirizi (backup singer) wa  Chameleone aho yabifatanyaga na mugenzi we Weasel baririmbanaga kugeza ubu.

Bakoranaga bya hafi na Dr.Chameleone

Jennifer na Sweety Lady ni indirimbo yashyize Radio ku rundi rwego kuko zakiriwe neza mu matwi y’abafana be impande n’impande kugeza ubwo mu Kwakira 2007 ubwo Chameleone yamujyanaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa nk’ibisanzwe yabaga ari kumwe na Weasel kuko bafashaga Chameleone ku rubyiniro.

Mbere yo kugaruka muri Uganda habayeho kutumvikana hagati yabo na Chameleone ku masezerano y’imikoranire bahera ko bamwigumuraho batangiza ikitwa “Goodlyfe Crew” yaje no gukundwa kub uryo bwabatunguye ku ndirimbo yabo “Nakutadata” ntibatindiganyije bahise bayikurikiza indi bise “Ngamba”.

Radio mu mwaka wa 2005, ubwo yigaga muri Kaminuza ya Makerere yamenyanye n’umukobwa w’umunyarwanda, Mbabazi Lilian. Kimwe mu bintu byatumye umubano wabo ukomera ni uko bose bahise bayoboka umuziki nyuma yo kuba bari basanzwe bigana mu ishuri rimwe bakomeje no kubonana cyane mu kazi k’umuziki dore ko uyu Mbabazi yaririmbaga mu itsinda rya Blue3.

Nk’uko bitangazwa na Mbabazi Liliane ngo Radio avuka ku babyeyi badahuje ubwenegihugu kuko ngo se umubyara avuka i Burundi naho nyina avuka muri Uganda akaba ari naho uyu Radio yakuriye kugeza itariki ya yashiriyemo umwuka.

Mbabazi Liliane, umunyarwandakazi wabyaranye na Radio

Tariki 1 Gashyantare 2018 ni bwo inkuru y’incamugongo yageze mu binyamakuru ko umuhanzi wari ukunzwe mu itsinda rya GoodLyfe Mowzey Radio yapfuye  nyuma yo gukubitirwa bikomeye akajyanwa mu bitaro bya Case Hospital ari naho yaguye.

Ubwo umurambo wa Radio wari ujyanwe mu kiliziya 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Gashyantare 2018, kuri Paruwasi ya Rubaga, nibwo habereye amasengesho yo gusabira Radio, agashyingurwe ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare iwabo mu cyaro ahitwa Kagga muri Nakawuka muri district ya Wakiso.

Goodlyfe ryari itsinda rimaze kwiyegurira imitima ya benshi

Radio and Weasel bari bagize itsinda GoodLyfe bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe nka: “Ability”, “Akapapula”, “Bread and Butter”, “Hellenah” ft David Lutalo, Juice Juicy, Lwaki Onnumya, Magnetic, Tukikole Neera, Mr DJ, Mukama Talya Mandazi, Ngenda Maaso, Nyambula, Nyumbani, Obudde, Potential, Sitaani, Zuena, and “Neera” n’izindi nyinshi.

2018-02-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Masisi: Hagabwe igitero gihitana ubuzima bw’abantu 14

Masisi: Hagabwe igitero gihitana ubuzima bw’abantu 14

Ubwanditsi 09 Oct 2018
Uwigaga muri Kaminuza ya Makerere ni umwe mu ba FDLR bagabye igitero i Musanze

Uwigaga muri Kaminuza ya Makerere ni umwe mu ba FDLR bagabye igitero i Musanze

Ubwanditsi 07 Oct 2019
Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019

Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019

Ubwanditsi 17 Jun 2019
Ese waba ukunda kwambara impete ku ntoki zitandukanye? Dore ubusobanuro bwazo bitewe n’urutoki uyambayeho

Ese waba ukunda kwambara impete ku ntoki zitandukanye? Dore ubusobanuro bwazo bitewe n’urutoki uyambayeho

Ubwanditsi 18 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe
Amakuru

Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Ubwanditsi 09 Jul 2021
Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona
Amakuru

Nyuma y’igikorwa cyagizwe ubwiru kugeza ku munota wa nyuma cyo gufata umuterankunga wa Jenoside Kabuga Felicien, u Bufaransa bwaba bugiye gushyira inyandiko zabwo kuri Jenoside ahabona

Ubwanditsi 06 Jun 2020
Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ?
INKURU NYAMUKURU

Kwibuka25 : Umunyamakuru André Kameya [RWANDA RUSHYA] yari muntu ki ?

Ubwanditsi 15 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru