• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Mu Rwego Rwo Guhunga Ubutabera Kayumba Nyamwasa Yatahiye Umuzulukazi

Mu Rwego Rwo Guhunga Ubutabera Kayumba Nyamwasa Yatahiye Umuzulukazi

Editorial 05 Feb 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu maso ya rubanda n’abanyafurika y’epfo bose, Kayumba Nyamwasa akomeje kwandagara imbere y’umugore Rosette Kayumba n’abana yabyaye akora ibikorwa biteye isoni birimo ubusambanyi, ubwambuzi ndetse no gukora ibikorwa bya magendu.

Mu Rwego Rwo Gukomeza Guhunga Ubutabera bw’u Rwanda, Ubu Kayumba Nyamwasa Yamaze Gushyingirwa Umugore w’Umuzulukazi Usanzwe ukorera urwego rw’Ubutasi bwa South Afrika witwa GUGULETHU BHEKIZIZWE.

Ibi bije Nyuma y’Aho President Zuma wari usanzwe Amukingiye Ikibaba nawe nk’Igihembo cyo kuba yaramubereye Maneko nawe ategerejwe n’Imanza z’urudaca bityo umuja we akazasigara yandaraye bikaba byatuma ashyikirizwa Ubutabera bw’u Rwanda bumushakisha nyuma yo kubutoroka akaza gukatirwa Gufungwa imyaka 22 Kubera ibyaha by’Ubugambanyi,Iterabwoba no Kurema Imitwe y’Abagizi ba nabi.

Mu Muhango utaritabiriwe n’Abantu Benshi muri KwaZulu-Natal, kuwagatandatu ushize , Kayumba Nyamwasa yashyingiranywe na Bhekizizwe Umugore basanzwe banafitanye umwana uri mu kigero cy’imyaka 2, Bikazatuma Abasha Guhabwa Ubwenegihugu bwa South Afrika Bikamurinda Extradition Kuko ku isi hose nta Gihugu Gikora Extradition Y’umuturage wacyo.

Ibi bije nyuma y’amakuru avuga ko atari agicana uwaka na Rosette Kayumba umugore we bavanye mu Rwanda. Kuko uyu mugore ahabwa amafaranga atandukanye n’abasirikare bakuru muri Afurika y’epfo na Mozambike maze bagatwara uyu mugore bakajya kumusambanya asize umugabo we mu buriri.

Akaba yaragiye ahabwa impano zitandukanye n’aba basirikare bakuru umugabo we yamubaza aho yazikuye akavuga ko ari inshuti zazitanze atigeze na rimwe yereka umugabo we.

Igiteye agahinda n’uko iyo atorotse umugabo we nijoro agiye muri ayo mahabara, iyo bucyeye akabibazwa avuga ko yari agiye gutabara umuntu wagize ibyago n’ibindi binyoma bitandukanye abeshya umugabo tutabashije kuvuga hano.

Kayumba Nyamwasa yashatse inshuro nyinshi gutandukana n’uyu mugore nyuma y’aho yumviye izi nkuru mbi ariko ntibyamushobokera kuko abo bajenerali bavuga ko bazasaba leta y’Afurika y’epfo kumwima ubuhungiro agahitamo kwicecekera kugira ngo adakurwa amata mu kanwa.

Kayumba Nyamwasa n’umugore we Rosette Kayumba

Ku bijyanye na ruswa, uyu nugore avugwaho ubucuti budasanzwe n’umujenerali wo muri Mozambike . Uyu mujenerali akaba ari gupangira Rosette Kayumba ubwenegihugu bwa Mozambike kugira ngo atandukane burundu  n’umugabo ajye kwibanira na Jenerali. Kugira ngo abone ubu bwenegihugu, yiyemeje kujya aryamana n’uyu mujenerali ndetse akamufasha kujya yiyitirira ubucuruzi bwe kugira ngo adasorera leta.

Nk’uko bivugwa ngo Rosette  n’ubwo akorana na General nta cyizere gifatika afite cyo kuzagera ku byifuzo bye byose kubera ko umugabo we Kayumba Nyamwasa agifitanye ibibazo n’abantu na leta zitandukanye birimo kuba yarashinjwe ibyaha ndetse bikaza kumuhama agakatirwa n’inkiko zo mu Rwanda.

Ubu bwenegihugu uyu mugore ahiga bukware bukazatuma ashobora kwiberaho adakurikiranweho ibyaha umugabo we yakoze. Izi zikaba ari zimwe mu mpamvu zituma uyu mugore akora ibikorwa n’ibidakorwa ngo abone ubu bwenegihugu aribyo twise  “Guca Kayumba inyuma”.

Indi ruswa uyu mugore ari guha uyu mujenerali izagaragazwa mu nkuru zacu zitaha n’ubwo uyu mugore avuga kwitanga ni akantu gato ariko gashobora gusobanura byinshi. “Ati ngomba kwitanga no mu maguru kugira ngo mbashe kubona dosiye yose iduhanaguraho ibyaha bya Kayumba kugirango tubashe kubaho n’abana” .Ibi nibivugwa n’inshuti za Rosette.

Nyuma yo gukora ibi byose, Rosette Kayumba ubu arabasha kugenda uko ashatse muri Mozambike nta byangombwa asabwe kuko Jeneral yatanze uburenganzira bwo kumureka akinjira kuko hatanzwe code name ye yihariye.

Nyuma rero y’uyu muhango utaritabiriwe n’Abantu Benshi muri KwaZulu-Natal, Kayumba n’umugeni we bahise bajya gurutura mu nzu bahawe na Rujugiro Ayabatwa Tribert iri kure ya Johannesbourg ahitwa East London hafi y’uruganda rwa Rujugiro rukora itabi.

 

2018-02-05
Editorial

IZINDI NKURU

Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Editorial 27 Jul 2021
Impamvu icengezamatwara rya Uganda ryahishe ko Abagande biciwe ku butaka bw’u Rwanda bazize magendu

Impamvu icengezamatwara rya Uganda ryahishe ko Abagande biciwe ku butaka bw’u Rwanda bazize magendu

Editorial 11 Nov 2019
Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa imyaka myinshi yatangiye gukorwaho iperereza riganisha kumuta muri yombi

Umujenosideri Pierre Kayondo wari wihishe mu Bufaransa imyaka myinshi yatangiye gukorwaho iperereza riganisha kumuta muri yombi

Editorial 30 Oct 2021
Amasezerano ya Luanda azerekana isura nyayo ya Museveni, hashize imyaka 34 ashyize umukono ku masezerano yise “amasezerano y’urwenya”

Amasezerano ya Luanda azerekana isura nyayo ya Museveni, hashize imyaka 34 ashyize umukono ku masezerano yise “amasezerano y’urwenya”

Editorial 27 Aug 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene
UBUKUNGU

UNDP yahaye u Rwanda hafi miliyoni 900 Frw zo kwifashisha mu kurwanya ubukene

Editorial 21 Dec 2018
Urubanza mu mizi rwa Ntaganzwa washakishwaga hamwe na Kabuga rwatangiranye inzitizi
Mu Mahanga

Urubanza mu mizi rwa Ntaganzwa washakishwaga hamwe na Kabuga rwatangiranye inzitizi

Editorial 13 Dec 2016
RD-Congo : Col.Muhawenimana Theogene wa FLN, yaguye mu mirwano, yicanwe n’abarwanyi basaga 80, Gen.Wilson Irategeka ararusimbuka
INKURU NYAMUKURU

RD-Congo : Col.Muhawenimana Theogene wa FLN, yaguye mu mirwano, yicanwe n’abarwanyi basaga 80, Gen.Wilson Irategeka ararusimbuka

Editorial 04 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru