• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe

Kenya: Umunyamategeko warahije Odinga yirukanywe mu gihugu Ntaneguza Ahawe

Editorial 07 Feb 2018 Mu Mahanga

Abunganizi mu mategeko ba Miguna Miguna wagize uruhare mu kurahiza Raila Odinga nka Perezida wa Kenya, batangaje ko nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, yafunguwe ariko agahita yirukanwa mu gihugu.

Cliff Ombeta na Nelson Havi batangaje ko kuri uyu wa Kabiri aribwo bamenyeshejwe ko Miguna yashyizwe mu ndege ica Amsterdam, nyuma igakomereza muri Canada, ari naho yari asanzwe atuye ndetse akaba afite n’ubwenegihugu bw’aho, nyuma y’ubwa Kenya kuko ariho yavukiye.

Nk’uko Nation dukesha iyi nkuru yabitangaje, Dr John Khaminwa, nawe wunganira Miguna mu mategeko, yahamije ko umukiliya we atakibarizwa mu kirere cya Kenya.

Ati “Nibyo, yategetswe kujya mu ndege ya KLM habura iminota mike ngo saa yine z’ijoro zigere ndetse twamenye ko agiye muri Canada n’igikorwa kinyuranyije n’ubutabera.”

Miguna akurikiranyweho kuba yaritabiriye ndetse akemera kurahiza Raila Amollo Odinga uhagarariye ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta, NASA, mu gihe Perezida Uhuru Kenyatta watsinze amatora yarahiye umwaka ushize.

Amakuru yo kwirukanwa kwa Miguna mu gihugu cye cy’amavuko avuzwe mu gihe hari hashize amasaha make Umucamanza mu Rukiko Rukuru, Luka Kimaru, abujije polisi n’ubushinjacyaha kubangamira iburanishwa rye ndetse ategeka Miguna kuzongera kwitaba tariki ya 14 Gashyantare.

Tariki 30 Mutarama 2018 nibwo Odinga yarahiye nka Perezida wa Kenya, avuga ko ari we watsinze amatora yo muri Kanama umwaka ushize, yaje guteshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga rugategeka ko asubirwamo mu Ukwakira ariko akanga kuyitabira avuga ko adaciye mu mucyo.

Nyuma y’irahira rya Odinga abantu batandukanye batawe muri yombi, ibikorwa byatumye abarwanashyaka ba Nasa batangira kugira ubwoba ko umuyobozi wabo nawe ashobora kugezwa imbere y’ubutabera ashinjwa ubugambanyi.

2018-02-07
Editorial

IZINDI NKURU

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

Patrick Muyaya ati “Ibibera Uvira turimo kubikurikiranira hafi”

Administrator 10 Dec 2025
Mu karere ka Bugesera hafatiwe umugabo ucyekwaho kwiba moto

Mu karere ka Bugesera hafatiwe umugabo ucyekwaho kwiba moto

Editorial 01 Jul 2016
Burera: Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanyaikoreshwary’ibiyobyabwenge

Burera: Hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanyaikoreshwary’ibiyobyabwenge

Editorial 27 Sep 2016
Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Dusobanukirwe neza Umusesabagina-nterahamwe  Uzabakiriho Alfred Antoine wiyita Gitifu Sebatware

Editorial 29 Apr 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bugesera: Ubufatanye mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19
Mu Rwanda

Bugesera: Ubufatanye mu kurwanya ikwirakwira rya Covid-19

Editorial 02 Jul 2020
RDB yashyizeho uburyo bushya bwo kumenyekanisha u Rwanda ku bitabiriye WEF
Mu Mahanga

RDB yashyizeho uburyo bushya bwo kumenyekanisha u Rwanda ku bitabiriye WEF

Editorial 12 May 2016
Kamonyi: Urubyiruko  rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu
Mu Mahanga

Kamonyi: Urubyiruko rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

Editorial 03 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru