Niyibikora Nicolas uherutse kuvugira kuri Radio Amazing Grace muri Mutarama 2018, yumvikana agaragaza ko nta cyiza cy’umugore yishingikirije bibiliya atesha agaciro umugore , yamaganiwe kure n’impuzamiryango Pro-Femmes.
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, yagize ati”ibyavuzwe n’Umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas kuri Radio Amazing Grace asebya abagore,bihise binyibutsa ibyavugirwaga kuri RTLM ifatwa nk’iyagize uruhare rukomeye mu gucengeza amatwara ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho bigishaga ko ubwoko bumwe ari bubi.
Niyibikora mu magambo yavugiye kuri radiyo ubwo yabwirizaga yagize ati “Ikibazo abagore bafite uyu munsi ni uko babaye indaya, reka rero nze mbabwire umugore uko agaragara imbere y’Imana. Icya mbere afitanye ikibazo n’Imana ,Isi ya mbere ijya kurimbuka abagore babigizemo uruhare”.
Yakomeje avuga anashimangira ashingiye ku byanditswe muri bibiliya ati”“Aburahamu ajya kwisohoreza amasezerano uwamugiriye inama ngo anyuranye na gahunda y’Uwiteka si umugore? Umugore mwebwe muramwitiranya. Umugore ni mubi noneho mbivuge. Umugore ni mubi adindiza gahunda z’Uwiteka wagiye wumva neza ububi bw’umugore.”
Mu ijwi riranguruye ati”Icyiza cy’umugore ni iki? Wakivana he? Aburahamu ananirwa guhamya Imana mu Misiri, uwamugiriye inama yo kwicecekera si umugore? Wicare uzi ngo Imana ifitanye ikibazo n’umugore ndetse n’amatorero.”
Niyibikora yahagurukiwe aramaganwa mu Kiganiro n’abanyamakuru cyateguwe n’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’abagore, Pro-Femme Twese Hamwe igizwe n’andi mashyirahamwe asaga 50.
Umuyobozi wa Pro-Femmes Twese Hamwe, Jeanne D’Arc Kanakuze, yavuze ko umuryango ayoboye wamaganye byimazeyo ibyavuzwe n’uwo mugabo, ngo kuko bisebya umugore ndetse bikamugayisha mu buryo bw’indengakamere anasaba inzego zibishinzwe ko bafatanya bakamagana umuntu uwari wese ushaka gusebya umubyeyi.
Mu magambo yuje agahinda Kanakuze yakomeje agira ati “twese dufatanyije nk’abanyamuryango ba Pro-Femmes twese hamwe Twamaganye uwiyita umukozi w’Imana, umuvugabutumwa wasohoye icyigisho apfobya umugore w’i Rwanda, apfobya umugore w’isi, avuga ko umugore ari mubi, avuga ko umubyeyi ari mubi, wavuze amagambo umuntu usanzwe atatinyuka kuvuga nkanswe uwiyita umukozi w’Imana, twebwe rero nko mu nshingano zacu twaravuze tuti ‘ibi ntabwo twabiceceka.’”
Yasabye ko Radio Amazing Grace yamuhaye umwanya isaba imbabazi ndetse n’inzego ziyobora itangazamakuru mu Rwanda zikagira icyo zikora, kandi ko Niyibikora yakurikiranwa hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko.
Yadusoneye Onesphore umuyobozi mu ishami rishinzwe itumanaho mu itorero ry’umunsi wa 7 yagize ati” Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda uwo muvugabutumwa yavugaga ko akomokamo, ryitandukanyije na we rivuga ko atari umuyoboke waryo ko yahagaritswe mu myaka itanu ishije.
Yamaganywe kandi n’inzego zitandukanye, Pascaline Umulisa uhagarariye umuryango w’abagide mu Rwanda yavuze ko nkurubyiruko bafite ipfunwe ry’ibyo Niyibikora yavuze ati”turamwamaganye ,ndasaba ko hakurikizwa amategeko bidatinze”.
Nkundiye Eric Bertrand