• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame asanga ibigo by’ubwishingizi bikeneye amavugurura mu mikorere

Perezida Kagame asanga ibigo by’ubwishingizi bikeneye amavugurura mu mikorere

Editorial 12 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame avuga ko ibigo by’ubwishingizi ku mugabane w’Afurika bikiri inyuma mu mikorere bigatuma abaturage ari bo babigenderamo, akemeza ko binakeneye kuvugurura imikorere.

JPEG - 54.8 kb
Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye inama ya FANAF

Yabitangarije mu nama rusange y’Ishyirahamwe ry’Ibigo by’ubwishingizi (FANAF) iteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2018.

Yagize ati “Umwe mu baturage batandatu batuye isi ni Umunyafurika, bijya kungana na 17% by’abatuye isi. Ariko kugeza ubu Afurika ifite 1.5 by’abaturage bishinganisha ku isi.”

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye iri huriro bagera kuri 800 ko nabwo abangana na ¾ by’iyo mibare ari abo muri Afurika y’Epfo gusa. Bivuze ko ibihugu bisigaye bya Afurika byose bigabana ¼ gisigaye.

Ati “Ibi bikwiye guhinduka kandi nta bandi bazabihindura atari mwebwe.”

Iyi nama y’iminsi itatu ifite intego yo gushyiraho uburyo bwafasha ibigo by’ubwishingizi muri Afurika kongera umubare w’abishinganisha.

Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho bizasabwa ko hashyirwaho gahunda ihamye kandi y’igihe kirekire.

Ati “Turacyafite urugendo rurerure ariko inkuru nziza nazo zirahari. Icya mbere ni uko n’ubwo iyi mibare itagaragara neza ariko hari amahirwe y’uko mu minsi iza izazamuka, cyane cyane bitewe n’uko abaturage bafite ubukungu bucirirtse muri Afurika bari kwiyongera kurenza ahandi ku isi.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete, yavuze ko bimwe mu bituma Kwishingana bitagenda neza muri Afurika, bituruka ku buryo imijyi igenda ikura, uko imihindagurikire y’ibihe mu buhinzi no ku isi muri rusange imera, ndetse n’ubwiyongere bw’abaturage.

Ati “Gahunda ya FANAF izashyirwaho ni yo izatuma habaho ibigo by’ubwishingizi bikomeye. Ibi bizafasha ubukungu bwo muri Afurika gukora neza ku isoko bitume ibihugu bizamuka mu bukungu.”

Nubwo uyu muryango ufite miliyari 40 z’amadolari ya Amerika ubitse, mu myaka ibiri ishize umaze kwishyura abishinganishije agera kuri miliyoni 900 z’amadolari gusa.

FANAF yashinzweho mu 2006 ifite icyicaro i Dakar muri Senegal. Ifite abanyamuryango 29 ikaba ikoresha abakozi ibihumbi 10 n’abandi ibihumbi 40 bakorana nayo.

2018-02-12
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu

Perezida Paul Kagame ari hamwe na Perezida wa UCI, David Lappartient, batangije Tour du Rwanda 2025, umunsi wa mbere wegukanywe na Aldo Taillieu

Editorial 23 Feb 2025
Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Editorial 23 Sep 2024
Perezida Nkurunziza  ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya  [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo

Perezida Nkurunziza ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo

Editorial 29 Jan 2018
Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Ikinyoma cy’ibigarasha ko u Rwanda rwumviriza telephone zabo cyakubitiwe ahareba I Nzega n’ubushakashatsi bw’abahanga

Editorial 16 Dec 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot
Amakuru

Amafoto – Nyuma yo kwerekana abatoza bashya ku ikipe ya Rayon Sports, bahise banatangiza imyitozo harimo n’abakinnyi bashya usibye Pierrot

Editorial 03 Feb 2022
Meya Uwanzwenuwe na perezida wa Ibuka bateye utwatsi amakuru yacicikanye avuga ko Visi Meya yanze kwakira urumuri rw’ icyizere
ITOHOZA

Meya Uwanzwenuwe na perezida wa Ibuka bateye utwatsi amakuru yacicikanye avuga ko Visi Meya yanze kwakira urumuri rw’ icyizere

Editorial 15 Apr 2018
Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo  wa Jacques Bihozagara
Mu Mahanga

Police y’u Rwanda yasoje ibizamini ku murambo wa Jacques Bihozagara

Editorial 13 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru