Itsinda ry’abanyarwanda baba mu buhungiro bahuriye muri Jambo asbl rikomeje guteza impagarara mu gihugu cy’Ububiligi nyuma yo kwemererwa n’inteko nshingamategeko y’icyo gihugu kwitabira ikiganiro bise “amateka y’u Rwanda” .
Inteko Nshingamategeko y’u Bubiligi yemeye ko ku wa 1 Werurwe 2018 hazaba ikiganiro mpaka cyateguwe n’Ishyirahamwe « Jambo asbl » rikorera mu Bubiligi, rizwi nk’abahezanguni mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yamaganye ikiganiro mbwirwaruhame giteganyijwe kubera mu Nteko Ishinga Amategeko yabwo, kigamije gukoma mu nkokora kwemeza itegeko ryo guhana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inkomoko y’ibi byose ni umushinga w’itegeko inteko nshingamategeko y’Ububiligi ishaka kuvugurura hakongerwa ingingo zihana ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Abadepite b’ababiligi bifuza ko byajya mw’itegeko nkuko byakozwe kuri Jenoside yahorewe abayahudi.
Itegeko kandi niriramuka ryemejwe, inyito izahinduka maze hajye hakoreshwa “Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Rwanda, hashingiwe ku myanzuro y’umuryango w’abibumbye wemeje ukwezi gushize ko taliki 7 Mata ari “umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Rwanda”.
Mbere y’uko iri tegeko ritorwa, itsinda ya Jambo asbl ryanditse risaba ko ryakumvwa. Iri tsinda rigizwe ahanini n’urubyiruko rw’abanyarwanda bakomoka ku babyeyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, rivuga ko rifite amakuru yizewe ryifuza gusangiza abadepite, ashingiye ku mateka y’u Rwanda nkuko babyivugira. Mubyo banditse haba mu nyandiko bahaye inteko nshingamategeko y’Ubibiligi ndetse n’izindi bakwirakwiza hanze harimo imvugo ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jambo asbl n’iki?
Jambo asbl ni ihuriro (itsinda) ryihisha mu mwambaro wa “diaspora” cyane cyane igice cy’urubyiruko gihora kiyobya uburari ku mateka nyayo y’u Rwanda cyane cyane kubera uruhare imiryango (ababyeyi) yabo yagize muri Jenoside yakorewe ABatutsi.
Bamwe mubagize Jambo asbl ni bande?
Natacha Abingeneye; niwe uyoboye Jambo asbl ubu. Ni umukobwa wa Juvénal Uwiringiyimana, wahoze ari Ministiri w’ubucuruzi akanaba n’umurwanashyaka ukomeye wa MRND yari k’ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana. Muri 2005, yakatiwe na ICTR kubera ibyaha bya Jenoside ariko yapfuye agikorana n’ubushinjacyaha bw’urukiko ngo atanga amakuru y’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Placide Kayumba; niwe washinze iri huriro aranariyobora. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo, wahoze ari Sous-Préfet wa Gisagara mu ntara y’amajyepfo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri 2010, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’icyahoze ari ICTR kubera ibyaha bya genocide, aho yayoboye ubwicanyi k’umusozi wa Kabuye ahiciwe Abatutsi barenga 30,000.
Ruhumuza Mbonyumutwa; Ni umuhungu wa Shingiro Mbonyumutwa akanaba n’umwuzukuru wa Dominique Mbonyumutwa, wabaye President wambere w’u Rwanda muri 1961. Shingiro Mbonyumutwa, yatorotse nyuma yo gushinjwa Jenoside akanaba n’umurwanashyaka ukomeye wa MDR-Power, wabaye umuyobozi (DireCab) mu biro bya Ministiri w’Intebe Jean Kambanda mu gihe cya Jenoside Jean Kambanda niwe wari ukuriye abashyitse mu bikora Jenoside, kuko yagendaga igihugu cyose akangurira abaturage kwica Abatutsi. Yanagaragaye kuri Television afite imbunda yo mu bwoko bwa masotela (Pistolet) agaragaza ko bafite intwaro zihangije ngo basohoze umugambi wabo.
Liliane Bahufite; Ni umukobwa wa Col Juvénal Bahufite, umuvugizi w’ingabo n’interahamwe zahungiye mu cyahoze ari Zaire I Bukavu nyuma yo gutsindwa n’ingabo za RPA/ RPF Inkotanyi
Jambo asbl ijya gushingwa, babanje kwiyita ari abanyarwanda “b’abahutu” ba diaspora, mu rwego rwo kwiyegereza abandi bafite imyumvire ishingiye ku moko.
Ubu buryo ni kimwe n’ubwo ishyaka CDR ryakoreshaga mu gukangurira abanyamuryango baryo kwanga Umututsi aho ava akagera, ari nabyo byaje kuvamo genocide yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni.
Jambo asbl igira imbuga nkoranyambaga zicishwaho amatwara ya “gi PARMEHUTU” ndetse hakanacishwaho imvugo n’inyandiko zishyigikira umutwe w’iterabwoba FDLR. Bamwe mu bagize jambo asbl banakunze gukora uruzinduko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo guhura n’abarwanyi ba FDLR aho bakoresha ibiganiro n’abo barwanyi ndetse n’imryango bafashe bugwate ngo bagaragaze ko abanyarwanda baheze ishyanga. Izo video bacisha kuri YouTube ubu zarasibwe kubera guhembera urwango, binyuranije n’amahame agenga urubuga YouTube.
Deo Mazina uyobora Umuryango Ibuka-Belgique, yavuze ko Umuryango Ibuka-Belgique udashobora kwihanganira igikorwa nk’icyo cy’abahezanguni bizwi nka « Jambo asbl », ubu bakaba barateguye urwandiko rwo gushyikiriza Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi bamusaba guhagarika ibyo biganiro.