Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko y’u Burundi, Agathon Rwasa, yavugaga ko hari abarwanashaka be bagera kuri 50 bafashwe n’inzego z’umutekano, bazira ibitekerezo byabo bijyanye na Politiki, ibi inzego z’umutekano zabiteye utwatsi.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko mu bafashwe bose, nta numwe wigeze ugaragaza ko ahagarariye ishyaka runaka.
Ati “mu bafashwe na n’umwe urimo w’umurwanyi w’urunani rw’amizero y’Abarundi cyangwa ngo abe yaratumwe na Agathon Rwasa,… buri muntu wese akurikiranwe ku giti cye”.
Mu gihe umuyobozi wa FNL aterwa utwatsi, amakuru avuga ko Leta ikangurira abaturage kuzatora YEGO, banabwirwa ingingo zizahindurwa mu Itegeko Nshinga bashaka guhindura, ugaragaje ko adashyigikiye uwo mugambi, ko afatwa agafungwa.
Agathon Rwasa n’ubwo akorera Leta y’u Burundi, avuga ko ari mu batavuga rumwe nayo, ibi bamwe mu banyapolitiki bakaba baragiye babifata nko kurumira ahabiri.
Mu cyegeranyo cyasohowe n’umuryango w’Abibumbye, wagaragaje ko uhangayikishijwe n’umugambi Leta y’u Burundi ifite wo guhindura Itegeko Nshinga, ko yaba yirengagije ndetse ikanatesha agaciro amasezera y’i Arusha yo mu 2005.