• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Visit Rwanda n’ikipe ya Aston Villa yo mu gihugu cy’u Bwongereza basinyanye amasezerano y’ubufatanye   |   14 Jul 2026

  • AMAFOTO – Girumugisha yabaye umukinnyi w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda ahembwa imodoka ya miliyoni 15 Frw   |   13 Jul 2026

  • Iperereza ku rupfu rwa ruharwa Kabuga Félicien: Yapfiriye mu cyumba cye nyuma yo guhabwa ifunguro, yazize umutima   |   13 Jul 2026

  • Perezida Kagame arasezera Sheikh Hamad wagize Qatar igihangange   |   13 Jul 2026

  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza

Abatari bake bahanze amaso icyo Zuma avuga ku cyemezo cya ANC cyo kumweguza

Ubwanditsi 14 Feb 2018 POLITIKI

Nyuma y’uko Ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo rihaye Perezida Jacob Zuma amasaha 48 ngo abe yeguye, abatari bake bakomeje gutegerezanya amatsiko icyo aza kubivuga.

Ku wa Kabiri nibwo umwe mu bayobozi ba ANC yatangaje ko Komite Nyobozi yafashe icyemezo cyo gukura Zuma ku butegetsi, ibi bikaba byaragezweho nyuma y’umwiherero wamaze amasaha 13.

Zuma wagiye ku butegetsi mu 2009, yagiye ashinjwa ibyaha bitandukanye birimo na ruswa ndetse inshuro nyinshi abaturage n’abandi batavuga rumwe na leta bakoze imyigaragambyo bamusaba kwegura.

Nubwo yagiye akomeza kubabera ibamba ariko inkundura yo kumweguza yafashe indi ntera mu Ukuboza umwaka ushize, ubwo Cyril Ramaphosa usanzwe ari Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, atorewe kumusimbura ku buyobozi bw’ishyaka rya ANC.

Umunyabanga Mukuru wa ANC, Ace Magashule yavuze ko Komite Nyobozi, NEC yemeje ko kweguza Zuma bikwiye gukorwa mu buryo bwihuse kuko byagaragaye ko igihugu gikeneye kubakira ku cyizere gishya cyaje nyuma y’itorwa rya Ramaphosa nk’umuyobozi wa ANC.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse, Magashule yakomeje avuga ko kuri uyu wa Gatatu ari bwo hategereje igisubizo cya Zuma, nubwo nta gihe ntarengwa yahawe.

Ati “Iyo duhamagaye intumwa zacu, tuba twiteze ko intumwa zacu zikora ibyo zisabwe.”

ANC isabye Zuma kwegura, mu gihe abatavuga rumwe na leta batahwemye kugaragaza ko adakwiye kuyobora igihugu, aho ishyaka Democratic Alliance n’andi mashyaka yajyanye ubusabe mu Nteko Ishinga Amategeko asaba ko batora umwanzuro wo kumukuraho icyizere.

Zuma ashinjwa ibyaha bya ruswa, gukoresha umutungo wa leta mu kubaka inzu ye bwite, umubano n’umuryango w’abacuruzi b’abahinde bitwa Gupta bifashisha amafaranga mu gutuma ibyemezo bya guverinoma bibogama.

Nubwo nta tegeko na rimwe ritegeka Zuma kwemera icyifuzo cy’ishyaka rye, kutumva ubusabe bwa ANC bishobora gutuma rihagarika kumushyigikira, ububasha bwo kumweguza bukajya mu maboko y’Inteko Ishinga Amategeko.

Igihe yaramuka yemeye kwegura, Itegeko Nshinga riteganya ko na guverinoma yose ivaho, Perezida w’Inteko akaba ari we uyobora by’abateganyo mu gihe hari gutegurwa itora rya perezida mushya.

2018-02-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Dr. Justin Nsengiyumva wagizwe Minisitiri w’Intebe ni muntu ki?

Ubwanditsi 24 Jul 2025
Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yavuye igitaraganya mu nama ya Commonwealth itarangiye

Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yavuye igitaraganya mu nama ya Commonwealth itarangiye

Ubwanditsi 20 Apr 2018
PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire

PS Imberakuri ishobora kurega Ntaganda wayiyitiriye mu kibazo cya Ingabire Victoire

Ubwanditsi 20 Sep 2018
Mageragere: Abaturage bahaye FPR icyifuzo cyo kubegereza amazi meza

Mageragere: Abaturage bahaye FPR icyifuzo cyo kubegereza amazi meza

Ubwanditsi 26 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 20 May 2023
Therese wari umugore wa Evangeliste KWIZERA Emmanuel yitabye Imana. Ni urupfu rwashenguye benshi
Mu Rwanda

Therese wari umugore wa Evangeliste KWIZERA Emmanuel yitabye Imana. Ni urupfu rwashenguye benshi

Ubwanditsi 07 Aug 2017
Guverineri Munyentwari yasabye abamotari ba Kamembe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha
Mu Rwanda

Guverineri Munyentwari yasabye abamotari ba Kamembe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 01 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru